http://venantm.weebly.com/politics/ngoihene-izabyara-isekurume-ndwi-7-zose-zange-konga-amategeko-ntiyakuraho-ubuhanuzi
On Oct 28, 2015, at 3:19 PM, christian bikino binokwe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
Banyarubuga,Ndabona ibyo mu rwa Gihanga bitoroshye na mba!Aba badepite bakomeje guhatira Bwana Perezida Kagame gukomeza kwiyamamaza( nako gutegeka imyaka n'imyaniniko), batamukunda na busa.Muti impamvu ni iyihe?Perezida Kagame nawe azi neza impanuro ya Magayane, ko idakinishwa na busa.Uyu Magayane yabwiye Bwana Habyarimana ati:" umunsi uzabona umugore yageze mu busholisholi, uzarye uri menge, kuko ibyawe bizaba birangiye.Yungamo ati:" Uzicwa n'inyamaswa y'ihembe rimwe" kandi uzagwa iwawe ukikijwe n'imiyenziUndi ati" Instinzi yaba iyihe?" Magayane aramwerurira ati ntayo mbona , keretse urekuye ubutegetsi vuba na bwangu, kuko ziriya Nka zizata amase muri Kigali, zizaba zikwereka urugutegereje.Arakomeza ati:" Uzasimburwa nuwo wahaye ibere, ariko ntazamara n'umwaka w'amashaza, kandi azagwa ishyanga, nawe asimburwe n'umuvantare muvuka hamwe(wambaye utuntu mu maso), uretse ko nawe atazatinda kuri iyo ntebe, kandi azahava ajya mu gihome.Nyuma azasimburwa na Rujindiri ruzishyiraho, rurya ntiruhage, ariko nawe aramenye , kuko azarangizwa n'igishirira gitukura, kizamwanura avuye mu Bugesera.Uwo mugabo urya ntahage, nawe azagusanga iyo uzaba waragiye, gusa azagenda akurushya imyaka itatu y'amasaka, yambaye uruti rwo kwisasira benshi, abayeyi bose bazahore bamuvumira ku gahera, we n'ubuvivi bwe..Ngenekereje, muribuka ko Habyarimana yishwe afite imyaka 57( 1937-1994), yicwa na Missile( inyamaswa y'ihembe rimwe, igihe Mme Agatha Uwiringiyimana yari mu Busholisholi( Premier ministre).Yasimbuwe na Sindikubwabo, wahamaze iminsi 100 gusa(ingana n'iminsi amashaza yerera, kandi muzi ko yaguye mu mashyamba ya Kongo( Ishanga).Nawe aza Gusimburwa na mwene wabo wa Habyarimana, ariwe Bizimungu Pasteu(mwene wabo yari yarashize ku ibere rya Banki ikomeye), nawe utarahatinze, yahava agahitira muri Gereza.Pasteur Bizimungu agasimburwa na Bwana Kagame Pawulo wishizeho( urya ntahage=muzi urubavu rwe uko rungana, kandi atabuze ibyo kurya, nkurikije imitungo itabarika atunze)Nawe akaba amaze imyaka 58(1957-2015), murabona ko asigaje imyaka itatu gusa ingana n'imyero y'amasaka, kugira ngo abe arusha Habyarimana imyaka itatu.Ubwo azabuvaho afite imyaka 61 gusa, bityo ntarangize iriya mandat abadepite bamuhwiturira kwiyongeza, yica itegeko nshinga, kandi yararahiriye kurirengera.Ikindi nababwira, Kagame yumvise impanuro za Magayane ko azagwa avuye mu Bugesera, ku Kibuga cy'indege yashatse kuhubaka, kizasimbura aéroport yitiriwe Grégoire Kayibanda.Nyamara Kagame byamuriye mu nda, yimura abaturage batuye za Bugesera ngo hubakwe icyo kibuga, ariko akubiseho agatima kuri izo mpanuro,bimwanga mu nda, maze abishingukamo, none na nubu abaturage bimuwe i Bugesera, amaso yaheze mu kirere, na cya kibuga ntikiratangizwa, yewe nta na caterpillar iharangwa.None se mama, Kizubakwa kuri iyi mandat y'inyibano ashaka kwiyongeza, kugira ngo impanuro zijye iburyo?Ngo ikimonyo iyo kijya gupfa, kiraguruka.Kagame yakwemera impanuro z'abadepite zo kwiyongeza indi mandat inyuranije n'amategeko, cyangwa se yakumvira abambali be batekinika babeshyera abaturage ngo baramwifuza, ko yazabategeka ubuziraherezo, amenye ko atazarenza iriya myaka 61, niba ateguye, kuko nta yinsi nstinzi nkuko umwana w'umukonya yabivuze.Reka dutegereze icyo azasubiza bariya ba depite: " Kwiyongeza indi mandat cyangwa se kuzibukira, akubahiriza itegeko-nshinga, ngo arebe ko yatera kabiri.Birabe ibyuya, ntibikabe amaraso, kuko nta munyarwanda wifuza ko andi maraso yameneka i Rwanda kundi.Amalira twalize arahagije, nubwo imirambo ikomeje kuba nyinshi mu mpande zose z'igihugu, zicwa urubozo, kandi zambuwe ibiziranga, ngo zihambanwe ikara.Mana y'Irwanda, uratube hafi, uturinde irindi curabulindi rya kabili, kuko imiborogo y'abana bawe yarenze imipaka.Kandi wivugiye ko abakwiyambaje bose, ubatabara, emera wumve kandi ugorore ibigoramye, dore ko inkokora zirushyaho kudandabirana, abana, abagore, ipfubyi nabo baratabaza ubutitsa Nyagasan!.Ni wowe wenyine ushoboye kwaka Sekibi ijambo, ukisubiza icyubahiro cyawe batesheje agaciro.Bugarama City, défenseur de tous les opprimés.
De : "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Dhr Group <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Mercredi 28 octobre 2015 19h24
Objet : *DHR* Re: Rwanda: mandat ya perezida ivuye ku myaka 7 ijya kuri 5...
"Ku mushinga w'iri tegeko Nshinga rishya rizemezwa cyangwa rigahakanwa binyuze muri Kamarampaka y'abaturage, Umuseke wabashije kubona ko ingingo y'i 101 yo pfundo ry'uku kuvugurura iri tegeko, itiyigeze ihindurirwa umwanya iracyari iy'i 101, ikaba ubu iteganya ko umukuru w'igihugu atorerwa manda y'imyaka itanu ishobora kongera kwiyamamarizwa inshuro imwe", Umuseke.Ndabona aho bukera Kagame arunga mu rya Nkurunziza ugukomeje gushimangira ko manda ye ya mbere itaari manda.Kagame na we ashobora kuzavuga ko manda ze za mbere zitaari imyaka itanu; bityo rero akaba agomba gutangira bundi bushya agatorerwa imyaka itanu ashobora kwiyongezabinshuro imwe, aho gukomeza kubeshya abanyamahanga n'abanyarwanda ko ari abaturage be basabye ko yakomeza kubayobora...Pour votre info:Manda yanje ya mbere, manda ntiyari manda
http://mixlr.com/rbi-burundi/showreel/la-ligne-du-changement/On Oct 28, 2015, at 1:32 PM, agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:Hangimana Ange Éric - umuseke.rwVisi Perezida w'Inteko Umutwe w'Abadepite, Ikimanimpaye Jeanne d'Arc, yasobanuye impamvu z'uko tegeko Nshinga ririmo kuvugururwa.Yavuze ko iyi ari inshuro ya gatanu, kuko mbere ryavuguruwe mu 2003, 2005, 2008 no muri 2010 ariko noneho ngo hari akarusho ko ku nshuro ya gatanu byasabwe n'abaturage basaga miliyoni 3,7 bifuje ko ngo "Batacikanwa n'amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame."Ku mushinga w'iri tegeko Nshinga rishya rizemezwa cyangwa rigahakanwa binyuze muri Kamarampaka y'abaturage, Umuseke wabashije kubona ko ingingo y'i 101 yo pfundo ry'uku kuvugurura iri tegeko, itiyigeze ihindurirwa umwanya iracyari iy'i 101, ikaba ubu iteganya ko umukuru w'igihugu atorerwa manda y'imyaka itanu ishobora kongera kwiyamamarizwa inshuro imwe...http://www.umuseke.rw/ingingo-77-zumushinga-witegeko-nshinga-zatowe-nabadepite-itora-rirakomeza.html
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (6) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------