Bwana Anastase Gasana,
Uti abantu bibera muri "state of denial"??!!!
Ko menya nta muntu "unangira" (wibera muri "state of denial") kukurusha ahari ra?!
Ko uhora urimanganya, uzemera ryari ko mu 1993 mwagizwe aba ministres bitwa ko bahagarariye M.D.R mu buryo butemewe na mba (de façon totalement illégitime), nta rwego na rumwe rw'iryo shyaka rwabemeje; ku kagambane gusa ka Perezida Habyarimana Yuvenali hamwe n'amashyaka M.R.N.D, P.S.D na P.L, bafatanyije cyangwa bamwe ari ibyitso by'abandi, kubera ko bose bashakaga gutera ibicamurundi ishyaka M.D.R ryari ribabangamiye mu buryo butandukanye??!
Uzemera ryari uruhare n'ubugambanyi bwawe mw'isenywa burundu ry'iryo shyaka, ufatanije na nyakwigendera Emmanuel Twagirumukiza, Christian Marara, Jean de Dieu Ntiruhungwa n'abandi, mu gihe cyabanjirije amatora yo muri 2003?!
Uzemera ryari ko washatse kongera gushaka kurya kuri "Bangaheza" ejobundi i Chicago, ukigondora imbere ya Kagame ngo uratanga ibyubahiro reka sinakubwira, ariko amahirwe ntagusekere kuko uwo munyagitugu yakubwiye ko nta mibonano agirana n'ibigarasha, ko niba ushaka gutaha utaha, akazaba akugenera icyo abona gikwiye mu bushishozi bwe nk'uko yabikoreye abandi benshi nkawe barimo Rwigema Petero-Selestini?!?
Iby'uko wari utunze mu rugo iwawe inkotanyi y'amarere yarahirijwe mu Bubiligi mu myaka ya za 1990, nkuko tubitangarizwa na Capitaine Amadou Dieme wahoze ashinzwe ubutasi muri MINUAR byo reka mbyihorere, ndabona usa nubihakana!!!
Numara rero kuva muri "state of denial" wakwamiyemo wowe ubwawe, uzabone aribwo utangira guha amasomo undi wese ushatse!!!
Uzaba ufite imigogoro mu maso yombi, maze ukarengaho ngo ugiye kugira uwo utokora, nta n'urusoni?!?
Kereka ahari niba ari ibya wawundi ngo uzira undi bariho bakora bimwe…!!!
Ntukeke kandi ko ari ukukwikoma ku maherere, ni ukugirango gusa mu byo unenga abandi, nawe ujye ubabera intangarugero ugire ibyo wicuza ku mugaragaro, ntukabe nka wa mupadiri wigisha abakristu be "gukora ibyo avuga, ariko bakirinda gukora ibyo we ubwe akora"!!!
C. M.
De : "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Uwimana Eugÿffffe8ne <eugeneu2003@yahoo.fr>; f <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "gidius21@hotmail.fr" <gidius21@hotmail.fr>; lafiancee armee <lafianceearmee@gmail.com>
Envoyé le : Mercredi 27 mai 2015 19h41
Objet : *DHR* Re: IKIGANIRO KURI GENOCIDE KIYOBOWE NA JAMBO KARIBU JAMBO
Eugene Uwimana,
Nkuko mugenzi wacu Gidius Kabano mu bwitonzi bwe yabyanditse hano haruguru cyangwa hepfo ahop yagaize ati: "u Rwanda ruracyafite ibibazo; buri gihe ntaho ruva nta n'aho rujya", imwe mu mpamvu ni uko abantu bibera muri state of denial yo kwirengagiza no guhakana nkana ibyabayeho n'ibiriho bityo IKIBI kigahabwa intebe ubuziraherezo ihora izungurutsa igihugu cyacu muzunga! Urakoze rero Eugene kwibutsa abantu ko hari ibyo birengagiza babishaka.