Pages

Wednesday, 11 March 2015

[amakurunamateka.com] Joseph Sebarenzi aravuga ku ijambo rya Perezida Kagame mu mwiherero wa 12 i Gabiro

Joseph Sebarenzi aravuga ku ijambo rya Perezida Kagame mu mwiherero wa 12 i Gabiro
 
###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.

.

__,_._,___

Re: Tr : [amakurunamateka.com] FW: Ikinyoma ngo u Rwanda rwa FPR rwateje abari n'abategarugori imbere kandi atari byo.

Ibyo gutukana mu migani no mu mvugo yeruye mujye mubyirinda cyane kuko ngo "utuka utamututse aba yitutse. Twe turanenga gusa abashaka kudusubiza inyuma kuko ibyo musaba ntaho byatugeza? N'ibyo musaba gusubiza simbona ko aribyo bibazo byugarije umunyarwandakazi bisaba gukorerwa isesengura? Niyo mpamvu rwose mbasaba kuzirikana aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma yo gusenyuka hafi yo kurukura ku ikarita y'isi.   Ubwo uwabigizemo uruhare, n'ukigendera kuri iriya ngengabitekerezo ya jenoside, yewe n'ubwo yaba umugore abihaniwe byaba ikibazo gute? Uretse ko nabo babyiyemerera bamwe bakanabisabira imbabazi bakababarirwa bakaba bageze ahashimishije bafatanya n'abandi kwiyubaka no kubaka igihugu. Mwishaka kudukanga kuko ubu n'umutimanama wacu utugira inama tugasanga intambara tugomba kurwana ari ituma dutera imbere kurushaho ariko tutifitemo amakimbirane. Uwo dufatanya turamwishimiye, naho uzana ibitaribyo ntituri kumwe rwose!!!!

Le Mercredi 11 mars 2015 16h24, "kota venant kotakori@hotmail.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com> a écrit :

Wa mubyeyi we Geraldine Dominique, rwose ntawubasabye ku gaciro mwahawe ba so na ba nyoko bababyaye bali barabimye. Ni mwimaranyilize mushire inzara.  
Naho ayandi magambo yose mwavuze  igisubizo cyayo nyakuli kili aha "Ngo umugore gito/mubi atwika inzu umugabo we yubatse ashutswe na Makangu (umusambane) ngo ulibumugabire igorofa! ", ubwo rero ntitubitindaho kuko ali uburenganzira bwanyu. Ahubwo ngo n'abagore bo mu Rwanda hose, aha tukaba dusabye imbabazi aba Kibungo twali twashyize mu majwi bonyine. 
Ibigitegereje ibisubizo akaba ali ibi:
1. Ko nta fact nimwe mutanga isobanura ibibi bagenzi banyu bakorerwa twababwiye, ubwo turaganira dute? Cyangwa se baliya bagenzi banyu bo nta bugore nyabwo bagira nkamwe, ni ibihindugembe mwaciye?   
2. Ikindi ko mudasobanura imhanvu mushaka kugarura constitution without limit term ya Habyarimana twakuyeho nyuma y'intambara rurangiza n'inzibacyuho y'imyaka 9, ibi kandi nyuma y'imyaka 14 gusa tuyitoye, ikanimika umuprezida umwe wayandikishije! Kuki ashaka kuyihemukira, ayibatereza ngo muyisese mbere yuko hagira undi munyarwanda uyima?  
 
Cyo ngaho nimunasome izi links, murebe aho partisanship, blind ideology na propaganda bishobora kugeza abantu, maze nimuva ibuzimu, museruke tuganire hakoreshwa facts, nkuko Kagame nawe yabisabye mu mushyikirano wabereye ejobundi Igabiro, aho yanze kunva ibifeki!  Natwe ni uko, nta mahanvyo dushaka. 

Twisekere banyarwanda:
Ese buliya ko Pres. Obama ali umwirabura dukunda cyane kuki tutasaba ko constitution americain ihindurwa, maze agakomeza akayobora amerika dore ko igifite racisme nkuko byagaragaye muli University of Oklohama, aho tureresha ibondo byacu bimwe? 
Kandi ubu hali intwali nyarwanda ngore na ngabo zifite ubwenegihugu bw'Amerika, ubwo zasayidira igihugu cyabakiliye zigiha kuli biliya byiza byo guhindura constitution abagore badutuye ku munsi twabageneye!   

To: amakurunamateka@yahoogroups.com; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; radioitahuka@gmail.com; jkanya@free.fr; innocent_twagiramungu@yahoo.fr; theafricawatch@gmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; em.hame@laposte.net; infotubeho@yahoo.fr; democratie2020@gmail.com; montjali@yahoo.com; kanyemera2002@gmail.com; tsalmyd@yahoo.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; rwanda-all@yahoogroups.com; samcyprien@hotmail.com; sisievariste@yahoo.fr; lafianceearmee@gmail.com; emukanku@voanews.com; paulrusesabagina@yahoo.fr; hakizimanabonavaenture@yahoo.fr; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; amakuruyurwanda@gmail.com; veritasinfo@yahoo.fr; uwimanapouma@yahoo.fr; donatienkwibeshya@yahoo.com; biramahire98@gmail.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; emutabazi64@gmail.com; ndahayo_eugene@yahoo.fr; elengakoy@hotmail.com; mmunyabungo@gmail.com; diditedy@yahoo.fr; b2003n@yahoo.fr; eugeneu2003@yahoo.fr; inkuruzagasabo@yahoo.fr; orukundo@gmail.com; mngolole@yahoo.com; isamuke5@gmail.com; batungwanayoj@gmail.com; bylnoel@gmail.com; ndekezi82000@yahoo.fr; johndayi@yahoo.com; urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr; evmpamo@yahoo.com; paudivinam@gmail.com; kdonatien@hotmail.com; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; tuzatsindaa@gmail.com; gahima@gmail.com; fmunyabagisha@hotmail.com; ngombwa@gmail.com; ekarekez@voanews.com; fdusabdu@gmail.com; nuwacu@yahoo.fr; gasana31@gmail.com; udaheric@gmail.com
From: amakurunamateka@yahoogroups.com
Date: Tue, 10 Mar 2015 15:35:45 +0000
Subject: Tr : [amakurunamateka.com] FW: Ikinyoma ngo u Rwanda rwa FPR rwateje abari n'abategarugori imbere kandi atari byo.

Yemwe nimurekere aho kuko ibyo muvuga ni amateshwa rwose!!!!

Ubu se hari umunyarwandakazi uri mu Rwanda, ubona agaciro yahawe wakwemera ibyo musaba koko uretse ko mwirengagiza?  Ntawe, ntawe, ntawe mwabona ukora ririya shyirahamwe muvuga

Erega kwishyira hamwe bisaba kugira intego, kandi ibyo muvuga bashingiraho sicyo kibazo bafite kuko bazi neza ko ukoze icyaha agihanirwa kandi usurwa muri gereza aruta uwishwe urubozo muri jenoside!!!!!!!

Abari mu Rwanda rero tuzi kugereranya kandi ibya Leta ya RPF muvuga ni indashyikirwa mu miyoborere yose twabayemo.

Mufate feri rero, ibyo mwifuza ko twasubiramo ntibizongera. Turi mu mahoro cyeretse mwe mukibunza imitima namwe ubwanyu ntimuribabarira nicyo msg zanyu zigaragaza.

Buri wese mubo murikumwe ashake umujyanama psychologique ejo mutazikanga baringa.

Le Mardi 10 mars 2015 16h24, "kota venant kotakori@hotmail.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com> a écrit :

Abali n'abategarugoli se batera imbere bate, igihe abana babo cyangwa se abo bashakanye bicwa n'inzara n'amavunja, igihe abenshi muli bo birwa mu mihanda ngo bagemuliye abagabo babo bafungiwe imanza z'amafifiko?
Ko se umubyeyi yishimira ikibondo cye kirerwa neza nticyandagare, akishimira ko umugore we cyangwa se umugabo we ameze neza, aba bagore icyo bahawe na RPF kitali gisanzwe i Rwanda ni igiki? Nuko se RPF yishe ba Nyirabizeyimana Maculata, ikicisha A. Uwilingiyimana imushukisha mission impossible (Guichaoua, 2004), ikabambisha P. Nyiramahsuhuko na A. Ntamabyaliro, igacira urwambehe Victoire Ingabire,  etc.  Nuko se noneho hali abagore batashye inzitiramibu bashagawe n'utwana twambaye ubusa?
Buliya se ba MukaRwisereka, MukaRwigara, Roza-wacu, MukaGitifu cya Musanze, etc., balishimye ngo batejwe imbere, nubwo RPF yaba yarabahaye amagorofa Ikigali y'imhozamalira? Keretse niba ali abarozi b'ibibisebe, kuko ubundi ntawakwishimira kubura uwo bashakanye, kandi biturutse ku bintu bidafututse. Aba bagore se barata ko batejwe imbere bafite iki cya bugore aba bagenzi babo bahohotewe badafite? 

Byongeye ngo abagore ba Kibungo bashaka ko Urwanda rwacu rusubizwa mu byaliho ku ngoma ya Habyarimana  (constitution itagira term limit)! Ese aho buliya bali Ikibungo Urwanda rushya cyangwa se ni bamwe barutashye nyuma y'ishiraniro bakaba baliho baseka abahasize agatwe barwanira ko Prezida Habyarimana wali umaze imyaka 19 ku ngoma avaho? Ese ko batengeneje bagize ngo ku ngoma ya Habyarimana bwo ntabyaliho? Bazashake amafoto ya z'animasiyo maze barebe! Birababaje kubona abanyarwanda tuba ibisambo tukanikunda twe twenyine nka bimwe twabonye muli 1994 aho buli wese yikuruliga ho akarago, atitaye kuli mugenzi we wugalijwe n'akaga. 
None ibyo twabonye twiyushye akuya k'intamabra yamaze abantu n'inzibacyuho y'imyaka 9 (ko nta mutegetsi uzongera gufata Urwanda nk'akalima ke; ko mandats ali ebyili zarangira akagenda byanze bikunze hakaza abandi), abagore ba Kibungo barashaka kubidusesera mu maso, bashutswe ngo baronke imyanya ibaha ifaranga.   
Ni akumiro.
 
Ngo umugore gito/mubi atwika inzu umugabo we yubatse ashutswe na Makangu (umusambane) ngo ulibumugabire igorofa!  
 
Date: Tue, 10 Mar 2015 06:10:06 +0330
Subject: Re: Ikinyoma ngo u Rwanda rwa FPR rwateje abari n'abategarugori imbere kandi atari byo.
From: udaheric@gmail.com
To: gasana31@gmail.com
CC: radioitahuka@gmail.com; umusoto@yahoogroups.com; rwanda-l@yahoogroups.com; great-lakes@yahoogroups.com; jkanya@free.fr; innocent_twagiramungu@yahoo.fr; theafricawatch@gmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; em.hame@laposte.net; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; infotubeho@yahoo.fr; democratie2020@gmail.com; montjali@yahoo.com; kanyemera2002@gmail.com; tsalmyd@yahoo.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; Rwanda-All@yahoogroups.com; samcyprien@hotmail.com; sisievariste@yahoo.fr; lafianceearmee@gmail.com; emukanku@voanews.com; kotakori@hotmail.com; paulrusesabagina@yahoo.fr; hakizimanabonavaenture@yahoo.fr; Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; amakuruyurwanda@gmail.com; veritasinfo@yahoo.fr; uwimanapouma@yahoo.fr; donatienkwibeshya@yahoo.com; biramahire98@gmail.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; emutabazi64@gmail.com; ndahayo_eugene@yahoo.fr; elengakoy@hotmail.com; mmunyabungo@gmail.com; diditedy@yahoo.fr; b2003n@yahoo.fr; eugeneu2003@yahoo.fr; inkuruzagasabo@yahoo.fr; orukundo@gmail.com; mngolole@yahoo.com; isamuke5@gmail.com; batungwanayoj@gmail.com; bylnoel@gmail.com; ndekezi82000@yahoo.fr; johndayi@yahoo.com; urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr; evmpamo@yahoo.com; paudivinam@gmail.com; kdonatien@hotmail.com; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; tuzatsindaa@gmail.com; gahima@gmail.com; fmunyabagisha@hotmail.com; ngombwa@gmail.com; ekarekez@voanews.com; fdusabdu@gmail.com

Ntabwo nenga pour kunenga gusa ahubwo ngomba no gutanga ibimenyetso bifatika. Musigaye mwumva cyangwa mugasoma mu itangazamakuru hafi buri munsi abagabo batema cyangwa bagakubita amafuni n'amapiki abagore babo, mukumva cyangwa mugasoma ko abagore bishe abagabo babo nabwo muri ubu buryo, abana bica ababyeyi babo, ababyeyi bica abana babo, abakazana bahangara ba nyirabukwe,... Ibi byose ni ingaruka z'iyi politiki ya FPR yo gukora ku biryo SOCIETY iba DESTABILISED bityo hahoremo akajagari n'akaduruvayo abantu bahore baryana ibashwanishe ibone uko ibategeka(divide and rule).
Ntabwo kandi ari mu muryango gusa kuko no mu madini ari uko, FPR igeze ku butegetsi yaje iherekejwen'amadini y'inzaduka ibihumbi n'ibihumbagiza. Nibwo hadutse abitwa ba BISHOP, abitwa ba APOTRES,... Nibwo mwumvise abitwa GITWAZA, Charles RWANDAMURA urimo kwitegura kugirwa APOTRE ku italiki 18 uku kwezi,...Mumaze iminsi mwumva akavuyo kari muri ADEPR i Kigali ubu kabaye ndanze, akajagari kari mu buyobozi bw'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi,...Ibi byose nabyo ni FPR ibigiramo uruhare kuko hari abo yasezeranije ko nifata ubutegetsi izabaha uburenganzira bakishingira amadini yabo, bakayita amazina bashaka, bakaka amaturo uko bashaka,... bakagaruza ayo bayihaye. Bref, umuryango mugari nyarwanda urimo aka kajagari uko ngasobanuye rero ntushobora kugira amahoro, solidarity na stability.
UDAHEMUKA Eric
Le 10 mars 2015 05:00, "Anastase Gasana" <gasana31@gmail.com> a écrit :
Basomyi banditsi,
Ubu buhamya mugenzi wacu Eric Udahemuka atugejejeho ni ingenzi. Kgame na FPR

2015-03-09 13:11 GMT-04:00 UDAHEMUKA ERIC <udaheric@gmail.com>:
Ntabwo abari n'abategarugori bateye imbere mu Rwanda kuko iryo shema byitwa ko
bahawe ryabangamiye bikomeye icyubahiro n'ububasha bya NYIR'URUGO ariwe UMUGABO KUKO NTA MUGABO UKIGIRA IJAMBO MU RUGO RWE MU RWANDA. Guteza imbere abagore ni uburyo FPR ikoresha kugira ngo ipfuke umunwa abagabo bagambiriye kuzana impinduka mu Rwanda.
Ikigamijwe ni ukurindagiza abazungu ariko abanyarwanda bazi neza ko nta mumaro. Mu Rwanda nari umwe mu bagize Comite National y'abanyamakuru bashinzwe GUKANGURIRA ABANYARWANDA UBUZIMA BW'IMYOROROKERE NO KUBONEZA URUBYARO(RWANDAN JOURNALISTS FAMILY PLANNING CHAMPION(R.J.F
P.C)). Iyi comite yacu nari mazemo imyaka 3 twatowe ku cyifuzo cya Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wari MINISANTE icyo gihe nyuma gato akaza kuba Presida wa Senat na Dr. Emile SEMPABWA wari National Coordinator w'umushinga INTRAHEALTH-TWUBAKANE wakoreraga mu nzu ya KABGAYI CATHOLIC DIOCESE iri iruhande rwa KIGALI SERENA HOTEL  afatanije na MUKAKABANDA Suzane bakoranaga muri iyo projet hamwe na Dr. RWABUNEZA muri MINISANTE. Ku italiki 08 Werurwe 2010 ku munsi mpuzamahanga w'umugore abanyamakuru 46 turi kumwe n'aba bayobozi mvuze hejuru twasuye ibigo nderabuzima bibiri aribyo RWAMAGANA na RUHANGO. Twarazindutse kare tubanza Rwamagana nyuma ya saa sita tujya mu Ruhango ahubatse icyo kigo nderabuzima muri metero 600 uvuye ku rutare rwa KAMEGERI umanuka ugana mu BUTANSINDA BWA KIGOMA NA MUYANGE ujya Butare. Tuhageze twaganiriye n'umugore utwite ntashaka kuvuga izina rye ni uko tumubaza ibyiza abona byakomotse kuri uyu munsi maze adusubiza ko ntacyo kuko FPR iwukoresha nk'iturufu yo gucecekesha abagabo mu ngo zabo. Nahise musaba kumpa urugero rufatika ansubiza agira ati:«MU KAGOROBA K'ABABYEYI FPR IDUSABA KUJYA TWIYENZA KU BAGABO BACU KUGIRA NGO NIBAZAMURA AMASHAGAGA LETA IBONE UKO IBAFUNGA MAZE IMIGAMBI YABO YO KUZANA RIVOLISIYO IHWANIREMO(Ni uko ari umukene kandi utarize yashakaga kumbwira REVOLUTION:IMPINDURAMATWARA) Amajwi nafashe uwo mugore n'uyu munsi ndayafite. Murumva ko uyu munsi ntacyo umariye umuryango nyarwanda mu by'ukuri.
Dukomeze tuganire: Igihugu cyanjye u Rwanda cyarasananiwe mu nzego zose.
UDAHEMUKA Eric
Le 8 mars 2015 18:48, "Anastase Gasana" <gasana31@gmail.com> a écrit :

UBUTUMWA BW'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI KU MUNSI MPUZAMAHANGA W'ABARI N'ABATEGARUGORI (8/3/2015)
 
Kw'itariki ya 08 z'ukwezi kwa gatatu kwa buri mwaka ni bwo kw'isi yose hizihizwa umunsi w'abari n'abategarugori. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryifurije umunsi mwiza abari n'abategarugori bari mw'ishyaka ryacu, n' abanyarwandakazi bose muri rusange, ari abari mu Rwanda ari n'abari hanze.
Rimwe mu mahame ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigenderaho nk'uko yatangajwe mu nyandiko y'ahamame-remezo yaryo taliki ya 10/3/2013, twemera kandi duhamya ko abaturage, abenegihugu , abantu, ari bwo bukungu bwa mbere bw'igihugu icyo ari cyo cyose kuko zahabu na peteroli na diyama na coltan nta gaciro byagira abantu batariho ngo babikenere. Niyo mpamvu ishyaka ryacu ryiyemeje kurwanya leta ya FPR Inkotanyi ikoresha kwica abantu nk'imwe mu ntwaro yayo ya politiki bikaba na bumwe buryo bwayo bwo kuyobora igihugu. Kurenganya, kubuza uburyo no kwica abatavuga rumwe na FPR, baba abagabo, baba abari n'abategarugoli, ni yo gahunda ya politiki ya FPR nk'uko Perezida Kagame ubwe yayitangaje I Nyabihu umwaka ushize avuga ko uzajya akekwaho kurwanya politiki ye na FPR bazajya bamurasa ku manywa y'ihangu nk'uko bari bamaze kurasa Gitifu Nsengiyumva Alfred wo mu Ruhengeli na Eric Hashakimana mu cyahoze ari komini Bicumbi  bababeshyera ngo birukanse batoroka polisi kandi bari baziritse amaboko!
Leta ya FPR Inkotanyi ibeshya amahanga ngo yateje imbere abari n'abategarugori mu Rwanda kandi ataribyo, ahubwo yarabatindahaje ibicira abagabo, ibagira abapfakazi n'imfubyi imburagihe nka kuriya imaze kugira umugore n'abana ba Dr. Gasakure Emmanuel, nka kuriya imaze kugira umugore wa Rwigara Assinapol n'abana be, nka kuriya yagize abashakanye n'abana ba bariya yishe ikabajugunya mu Kagera no mu kiyaga cya Rweru, nka kuriya yagize Lea na Portia Karegeya, nkuko yagize umugore wa Gitifu Nsengiyumva Alfred wo mu Ruhengeli n'abana be, nk'uko yagize Madamu  wa Charles Ingabire wari umunyamakuru i Kampala n'abana be, nk'uko yagize Madamu Cyiza Agusitini n'abana be, nk'uko yagize Madamu Seth Sendashonga n'abana be, nk'uko yagize Madamu Rwisekera n'abana be,  n'abandi bategarugori n'abari biciwe abagabo babo na ba se, bishwe na FPR Inkotanyi hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo nko muri Zaire-Congo, muri Afurika y'Epfo, muri Kenya, mu gihugu cya Centrafrique n'ahandi henshi. Muri aba bari n'abategarugori bose bahekuwe na FPR Inkotanyi, turasaba ko havamo bamwe b'inkwakuzi, b'intwari zacu rwose kandi twese, maze bagashakana bakiyegeranya bagashinga ishyirahamwe rikomeye ry'abari n'abategarugori bahekuwe na leta ya FPR ryo kuyivuguruza muri politiki yayo yo kubeshya abanyarwanda n'amahanga ngo yateje kandi iteza imbere abari n'abategarugori kandi ahubwo yaramariye kw'icumu abagabo babo, na ba se, tutibagiwe n'abari n'abategarugoli bose barunze mu magereza barengana, bazira ubwoko bwabo.
Kubera ko leta ya FPR Inkoyanyi  yubakiye kw'ivangurabwoko, ikinyoma, igitugu, urugomo, n'akarengane,  ica hano ikabeshya ngo yateje imbere abari n'abategarugori ubundi igaca hirya ikajugunya bamwe muri bo muri gereza ibaziza ibitekerezo byabo. Urugero ni  nk'abanyamakuru Agnes Uwimana Mukankusi na Saidati Mukakibibi  b'ikinyamakuru UMURABYO bafunzwe imyaka myinshi barengana, nka Victoire Ingabire Umuhoza  Perezida w'ishyaka FDU-INKINGI n'abandi bari n'abategarugori bahimbiwe ibyaha baborera mu magereza y'u Rwanda. Hari n'abandi bari n'abategarugoli bazwi n'abatazwi bishwe na leta ya FPR na n'ubu bakicwa, nk'umwe wicururizaga utuntu agendana mu ntoki mu 2014 wishwe n'inkoni za polisi y'u Rwanda mu Muhima yari anatwite, azira ijambo rimwe gusa ry'uko yari avuze ati "ariko ubu muzaturenganya  kugeza ryari koko!".
Irondabwoko rya leta ya FPR ryageze no mu marushanwa ya Miss(nyampinga) Rwanda 2015 aho uwo nyampinga yaba ari umuhutukazi (kuri se) bigatuma minisitiri w'umuco na siporo akurwa kuri uwo murimo we na Diregiteri ushinzwe umuco muri iyo minisiteri. Miss Rwanda se ko ari Miss Rwanda nyine ni Miss Tutsi cyangwa Miss Hutu! Biriya bimaze kuba biragaragaza ko kuri leta ya FPR Miss Rwanda bivuga Miss Tutsi, ko agomba kuba umututsikazi; ibi bikaba ari ivangurabwoko ndetse n'itotezabwoko bigamije kwigizayo, guheeza no gukumiira abahutukazi n'abahutsikazi n'abatwakazi kugirango boye kujya muri ayo marushanwa no kuba bayatsinda. Ibi se ni ko guteza imbere abari n'abategarugori b'u Rwanda leta ya FPR ihora iririmba ibeshya abanyarwnda n'amahanga!
Ese leta ya FPR Inkotanyi yabeshya ite abanyarwanda n'amahanga ko iteza imbere abategarugori mu myanya y'ubutegetsi nko mu nteko ishinga amategeko  na sena na guverinoma  kandi abo bategarugori baba batatowe n'abaturage ahubwo baba bashyizweho n'abayobozi bakuru ba FPR ibategeka  kuvuga no gukora ibyo  ishaka, badashobora kuba bavuganira abari n'abategrugori bagenzi babo barengana hirya no hino mu gihugu. Urugero hari ibinyamakuru byinshi mu mwaka wa 2012 na 2013 byatabarije abanyarwandakazi bo mu bwoko bw'abahutu bakora akazi k'uburaya mu Rwanda, cyane cyane mu mugi wa Kigali, bishwe n'inzego z'umutekano za leta ya FPR Inkotanyi ariko bariya badamu benshi mu mubare mu nteko ishinga amategeko ntibagire icyo babivugaho ngo ubwo bwicanyi buhagarare n'ababukora bashyikirizwe ubucamanza babihanirwe. Ibyo byose bigaterwa n'ubutegetsi bubi bwa FPR bukoresha igitugu, iterabwoba, ivangurabwoko,  akarengane n'ubwicanyi kugirango bubuze uwo ari we wese uri mu Rwanda kuvuga icyo atekereza. Aha turashima umutegarugori w'umunyarwandakazi Gloria Kayitesi mu kiganiro yagiranye umwaka ushize na Radio Itahuka aho yamaganye akarengane, guhimbirwa ibyaha  n'iyicarubozo bya Leta ya FPR Inkotanyi  bikorerwa umugabo we Lieutenant Joel Mutabazi . Madamu Gloria Kayitesi agashimangira avuga ko azi neza nk'umuntu nawe ubwe wigeze gukora muri Minisiteri y'Ingabo ko hari n'abandi banyarwanda benshi  cyane mbere y'umugabo we  barenganye nka kuriya  arengana  kandi na nubu bakaba bakiri muri ako karengane, bafunzwe kubera ibyaha bahimbiwe batigeze bakora, abagore n'abana babo n'imiryango yabo bakaba barambuwe batyo abakabagiriye akamaro.  Ko rero atari urw'umwe!
Kuri ibyo hiyongeraho ko leta ya Kagame  na FPR ye bafite mu mikorere yabo gahunda yo gukenesha abaturage babasenyera amazu nka kuriya baherutse gusenya inzu y' umutegarugori w'i Bumbogo mu karere ka Gasabo, kubambura amasambu yabo, kubategeka guhinga ibitera mu turima basigaranye ibyo bikaba byaratumye imbuto zabaramiraga zaracitse mu gihugu, kubatemera intoki, kubatangisha imisoro y'urudaca no kubaka ruswa za buri gihe, uduke bejeje kubategeka aho bajya kutugurisha n'uwo batugura nawe kandi akaba ari na we ushyiraho ibiciro yishakiye, n'ibindi byinshi bigamije gukenesha nkana abaturage. Ibi ni byo byateye ubukene bukabije mu gihugu hose bigatuma hirya no hino mu Rwanda ubu hari abagore, abana n'abagabo barwaye amavunja, barwaye inda mu mutwe, barwaye bwaki, barwaye "shishikara ushime", bafite inda mu myenda, bafite ibibwa n'ibiheri mu buriri aho baryama, n'ubundi butindi nyakujya bubamereye nabi. Bubamereye nabi ku buryo kera habaga abajura b'abasore n'abagabo gusa none mu Rwanda rwa Kagame na FPR ye hakaba huzuye n'abajura b'abagore n'abakobwa bakora mu mifuka y'abantu, mu masakoshi no mu bikapu by'abantu  bitarigeze bibaho mu Rwanda! Byafunguriye n'imiryango bwa mbere ubucuruzi bw'abakobwa n'abagore mu Rwanda aho abacuruzi bakorana na FPR  bafatirana abana b'abakobwa mu buto bwabo no muri buriya bukene bubamereye nabi,  bakabashukisha amafaranga y'ubuhendabana bakabajyana mu buraya no mu bucakara i Bugande no mu bindi bihugu.
Bategarugori  na mwe bari b'u Rwanda, urwinyegamburiro rwanyu ruri mu mashyaka yigenga nk'iri ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI atavuga rumwe na FPR Inkotanyi. Nimwe ba nyampinga mukaba naba gahuzamiryango,  bityo akaba ari mwe Rwanda rw'ejo kuko ari mwe mizero yarwo,  kuko ari mwe mujya ku nda mukarubyarira abana mukabarera. Dushimishijwe no kubashishikariza kugana ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryubakiye ku ngengabitekerezo ya politiki y'ubworoherane hagati y'amoko n'uturere by'u Rwanda, ingengabitekerezo yo kubaka u Rwanda rw'Abanyarwnda bose no gusangira ubutegetsi ntawe uhejwe, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawaje kuvumba iwabo. Turashaka ko u Rwanda ruba mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n'umwe ushyizwe ku ruhande, abanyarwnda bose bakagira uburenganzira bureshya/bungana mu gihugu cyabo. Politiki  nziza nk'iyi,  nimuyigana mukayikomeza mukayiha imbaraga igashinga imizi mu Rwanda no mu mitima y'abanyarwanda,  ni yo izatuma mutongera kuba abapfakazi n'imfubyi imburagihe, ni yo izatuma dukuraho leta ya FPR abacuruzi bayo ntibazongere kujya kubacuruza mu buraya no mu bucakara mu mahanga.
                Twese hamwe dufatanije na mwe abari n'abategarugoli, iriya FPR ihora ibicira abagabo, iriya FPR ihora ibicira ababyeyi banyu b'abagabo n'ab'abagore, na basaza banyu, iriya FPR yabamajije ubukene, iriya FPR ibatwara kubacuruza mu buraya n'ubwomanzi mu bindi bihugu, tuzayikuraho tuyisimbuze leta nshya irengera ubuzima n'inyungu bya buri munyarwanda uwo ari we wese, yaba umugore yaba umukobwa, yaba umugabo yaba umusore, yaba umuhutu, yaba umututsi cyangwa umutwa.
Turangije ubu butumwa tubifuriza mwese umunsi mukuru mwiza w'abari n'abategarugori kw'isi yose uzaba taliki ya 08/03/2015.
 
Bikorewe i Savannah, Georgia,  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 02/03/2015
Dr.  Gasana Anastase, perezida w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr.  Mukeshimana Isaac, Visi Perezida  ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.
Abifuza kutwandikira mugira icyo mutubaza cyangwa se mutwungura ibitekerezo, email y'ishyaka ryacu ni  iyi:  abasangizi@gmail.com

__._,_.___

Posted by: Mme Geraldine Dominique Burdy <geraldinedominiqueburdy@live.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (5)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

FW: [amakurunamateka.com] Standby Force awaits AU mandate to deploy - Gen Nyamvumba - The New Times | Rwanda

Dear Nzinink, what is not said is who will pay material and money for makig that force working.   

To: nzinink@yahoo.com
From: amakurunamateka@yahoogroups.com
Date: Wed, 11 Mar 2015 06:43:27 -0400
Subject: [amakurunamateka.com] Standby Force awaits AU mandate to deploy - Gen Nyamvumba - The New Times | Rwanda

Standby Force awaits AU mandate to deploy - Gen Nyamvumba

http://www.newtimes.co.rw/section/article/2015-03-10/186757/

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

FW: Tr : [amakurunamateka.com] FW: Ikinyoma ngo u Rwanda rwa FPR rwateje abari n'abategarugori imbere kandi atari byo.

Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (4)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development