Muvandimwe munyarwanda Damascene Ntaganzwa,
1. Iriya attitude intolerante et hostile ya Butena ni strategie ishaje bakoresha yo gucecekesha abantu bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n'ibyabo. Kandi hagati aho akaba abeshya ngo arashaka demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi donc ku bitekerezo byinshi kandi binyuranye. Ariko kubera ko kuri we amashyaka nk'irye aba ashingiye ku bwoko, ku turere n'ibindi, yumva ko umututsi wese ari muri FPR kandi atari byo, ko umuhutu wese utari uwo mu karere ke ari muri FPR kandi atari byo. Noneho agatangira agakoresha iturufu ya FPR(yitwa ngo ararwanya) mu gucecekesha abantu nkatwe abaziza ko batavuga rumwe nawe kandi ari ko bigenda muri demokarasi.Ni ko kuriya kubeshya kwe ngo turi abakozi ba FPR, ubwo akibwira ko yahamije, ko yabonye argument byahe bikajya! Kandi hagati aho akarega FPR kubeshya, kubeshyera abantu no kubahimbira ibyaha no gutekinika kandi nawe ari mo abeshyera abandi banyarwnda nkatwe abaziza gusa ko bafite ibitekerezo bya politiki binyuranye n'ibye. Ahubwo umuntu yakwibaza niba Butena atari we mukozi wa FPR kuko imikorere n'imigenzereze yabo ari imwe.
2. Urebe uko yirinze gusubiza kiriya kibazo umwe mu basomyi bo kuri DHR yabajije ati: "mumbwire niba FDLR igamije kwihorera jye mbe nikuriyemo akanjye karenge" hakabura n'umwe muri bo umusubiza. Twe mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI dufite igisubizo ku kibazo cyo guhoora cy'uriya munyarwanda mu mahame-remezo yatangajwe ku ya 10/03/2013 page 18 point 13: "Guhamagarira abanyarwanda kurenga politiki yubakiye ku rwango, inzigo, inzika, no ku nzangano abantu bagiranye cyangwa se bafitanye, ku bwihimure, guhoora, kwivuna uwo twita umubisha, umwanzi, kandi ari umunyarwanda nkatwe, n'ibindi bibi bidahesha politiki nyarwanda isura nziza nk'ikinyoma, guteza urubwa no gusebanya(diffamation), no gutukana".
Ibi ni ibyo dutegenyiriza buri munyarwanda wese iyo ava akagera, ari uriya wabajije kiriya kibazo ari n'undi wese. Ku birebana n'abayobozi ba FPR Inkotanyi, amahame-remezo yacu page 24 point 10 ateganya ibi: " Gutegura inyandiko ihanitse igomba kuba imfashanyigisho yo kuzakoresha mu ngando zizagenerwa abayobozi bakuru, abato n'abakada ba FPR Inkotanyi kuko twe nta gahunda dufite yo kwihimura no guhoora cyangwa se kubata hanze ngo babe impunzi; gahunda ya politiki yacu ni uguca burundu ibintu byose byateye kandi n'ubu bigitera ubuhunzi mu Rwanda".
3. Ziriya mpamvu, n'izindi nyinshi zikubiye mu mahame-remezo ya politiki ya PRM/MRP-ABASANGIZI, ni zo zatumye kuva taliki ya 17/01/2014 dufatanya n'abandi banyarwanda banyuranye mu gushyiraho umutwe w'ingabo Coalition Forces for Change in Rwanda, CFCR-IMVEJURU, umutwe w'ingabo utari uw'ubwoko runaka, akarere runaka, ishyaka runaka, umuntu runaka. Ni umutwe w'ingabo ugibwamo n'ubishatse wese, yaba ishyaka iryo ari ryo ryose, yaba impuzamashyaka, yaba ishyirahamwe, yaba club runaka, yaba n'umuntu ku giti ke cyangwa abantu bishyize hamwe mu buryo bwabo bishakiye, yaba n'umunyamahanga wakumva akababaro kacu akumva kumugeze ku mutima akiyemeza kuza gutera inkunga abanyarwanda abinyujije muri CFCR-IMVEJURU. Aba bose n'abandi benshi, bafite ikaze muri CFCR-IMVEJURU, ingabo zigamije kubohora u Rwanda n'abanyarwnda ku ngoyi y'urupfu rw'agafuni kamena umutwe, umunigo ukebanya ijosi n'akandoyi gasatura agatuza bikorwa na Kagame na FPR Inkotanyi.
(Dr. Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).