Ibaruwa ifunguye kuri Perezida w'u Bufaransa : « Igihe cy'ubukoloni cyararangiye.
Uyu mugabo wandikiye Francois Hollande ariko uko yanditse ntabwo yabikora mu Rwanda. Bahita bamwuriza kandi ntazagaruke mu Rwanda. Francois Hollande rero n'undi mutegetsi wese ukoresha demokarasi mu gihugu cye, inyandiko nk'izi zitanga ibitekerezo by'umuntu ku giti cye ntabwo arazishima. Demokarasi y'u Rwanda ntigomba gukorererwa hanze nkuko Mushikiwabo abikora n'uwo mugabo. Bose baravuga abanyamahanga ariko ibi bazo by'u Rwanda ntibabitinyuka. Mushikiwabo uretse gupfukama mu Rwanda nta kindi yavuga. Ibyo Francois Hollande yavuze abaturage benshi ba Afrika ndetse n'abategetsi bayobora ibihugu byabo muri Afrika n'ahandi mu bwisanzure na demokarasi barabishyigikiye. Mushikiwabo yavuze ibibazo biri mu Rwanda ahubwo ahitamo kubyegeka ku Bufaransa. Mureke twige ibibazo byacu aho kubyegeka ku bandi kandi tujye twemera n'ingaruka y'ibyo dukora tuzageka ku bandi.
Ibaruwa ifunguye kuri Perezida w'u Bufaransa : « Igihe cy'ubukoloni cyararangiye. »
Yanditswe kuya 2-12-2014 - Saa 12:50' na Jean Baptiste Karegeya
Alain Billen, Umusesenguzi wa Politiki w'Umubiligi umaze mu Rwanda igihe kinini, yandikiye ibaruwa Francois Hollande amwihanangiriza ku buryo yitwaye i Dakar mu nama yahuje ibihugu bikoresha Igifaransa.
Ibaruwa ye iteye itya :
Kigali, kuwa 1 Ukuboza 2014
Nyakubahwa Perezida,
Ubu jye mba mu Rwanda, aho nakurikiraniye nshishikaye ibyo mwavugiye i Dakar mu nama yahuje ibihugu bivuga Igifaransa.
Ntibinyoroheye kwihanganira amagambo n'ibyo mbona bisa n'umuvundo, bibogamye binabangamye,mbyite gutyo, dukunze kumvana abayobozi b'ibihugu by'i Burayi.
Mwe mwivugira ko mutagambiriye guhaka cyangwa kugena imyanzuro y'ibihugu by'Afurika, nyamara kandi ibikorwa by'u Bufaransa n'u Burayi ; haba mu rwihisho cyangwa ku mugaragaro, bigaragaza ko ibyo muvuga ntaho bihuriye n'ukuri.
Usibye no kwivanga muri gahunda z'ibindi bihugu kandi, hari n'ako kamenyero ko kumva ko ari uguhora mwigisha. Ntibyumvikana namba, simbona aho u Bufaransa n'u Burayi bakura uburenganzira bwo kwigisha ibindi bihugu gukora neza.
Ntanyuze ku ruhande, ndagira ngo mbabwire ku gihugu mbamo kandi nzi neza, mbanyemo neza n'abanyamahanga ndetse n'Abanyarwanda ubwabo.
Ndemera neza ko byose atari shyashya mu Rwanda, n'ubwo hari indorerezi mpuzamahanga nka Pascal Lamy bita ibyo mu Rwanda « Igitangaza ».
Ntagiye kure, u Rwanda rufite umutekano wo ku rwego mpuzamahanga, mu buzima u Rwanda rurahebuje muri Afurika, Guverinoma igizwe n'abagore 64% ( indashyikirwa), uburezi bw'ibanze kuri buri mwana, iterambere ry'ubukungu rya 7%, n'ibindi.
Sinakwirengagiza igabanuka ry'ubukene n'irangira ry'imiturire mu kajagari ; iki gihugu gifite isuku idasanzwe haba mu mijyi cyangwa mu byaro, n'ibindi n'ibindi.
Abanyarwanda ubwabo bazi neza ko imibereho yabo itera imbere. Nyinshi mu ndorerezi zikurikirana u Rwanda zibonera ko ubukungu buzamuka, uburezi sinakubwira, ubuzima ndetse n'umutekano. Abagabo n'abagore bo mu Rwanda, ni nk'abandi baturage b'isi. Bafite uko babona imikorere y'abayobozi babo, bagendeye ku buzima bwabo bwa buri munsi, bwaba busubira inyuma cyangwa butera imbere. Nta wundi rero bakwitirira ibyo bagezeho atari ababayobora, barangajwe imbere na Kagame Paul.
Ku bw'ibyo, kuba manda ya Kagame izarangira 2017 bihangayikishije benshi mu Banyarwanda, kuko ari umugabo ureba kure, wabitangiye akaniyemeza kubateza imbere.
Ubu batangiye kumusaba ngo azongere yiyamamaze, kandi bisaba guhindura Itegeko Nshinga. Nyakubahwa Perezida, ibyo bizaterwa n'ubushake bw'Abanyarwanda kandi bibari ku mutima.
Abanyarwanda nibasabwa kwemeza niba Itegeko Nshinga rihindurwa cyangwa riguma uko riri, umwanzuro uzava muri bo, kandi na Nyakubahwa Kagame nk'uko asanzwe, azubaha ibyo Abanyarwanda bemeje, nk'uko n'abandi bagabo b'inyangamugayo babigenza.
Ariko kandi, ibivuye mu matora nibimusaba gukora ibyo abavandimwe b'Abanyarwanda bamushinze, azabikora atijana, yuse ikivi yatangiye, cyo kubakira icyizere igihugu cyaranzwe n'amateka.
Hano mu Rwanda rero, abaturage barigenga (bafite ijambo) kimwe n'ahandi ku isi. Nibo bafata imyanzuro ireba inzego z'igihugu cyabo, ejo hazaza habo n'ubwigenge bwabo. Mbese nta wundi bakeneye ngo yemeze cyangwa ahakane imyanzuro y'Abanyarwanda, nta n'uwemerewe kuyijora. « Igihe cy'ubukoloni cyararangiye. »
Nyakubahwa Perezida, ndabashimiye.
Alain BILLEN
abillen2@gmail.com