Komera Eric.
Dore ibyo muri iyi minsi Rushyashya yanditse kuri iyi ndirimbo:
Umuraperi Amag The Black yahimbiye indirimbo Kizito ariko ntashaka kubyerura (Rushyashya.net) Publish Date: 28 avril 2014
Amag The Black ni umuraperi umunyekanye mu gihe cya vuba akaba anakunzwe cyane n' urubyiruko rwo mu Rwanda.
Kugeza ubu umuraperi Amag The Black yamaze gushyira hanze indirimbo "Ni yo izaca Urubanza".
N'ubwo twagerageje kuvugana na Amag The Black inumero ya telefoni akoresha nticemo cyane ko abasitari mu Rwanda batajya bapfa gushyiraho telefoni, Amag The Black ngo ntarimo kwerurira abantu uwo yaririmbiye iyi ndirimbo.
Ku mbuga za Twitter bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bo bakomeje kuvuga ko indirimbo "Ni yo izaca urubanza" yaririmbiwe Kizito Mihigo wamaze guhabwa iminsi 30 y' igifungo cy' agateganyo.
Dukomeje kugerageza kuvugana na Amag The Black ngo adusobanurire inganzo y' iyi ndirimbo.
Amagambo agize indirimbo (Ni yo izaruca by Amag The Black)
Bamwe bari kuzarengana abandi hakazazamo ikimenyane atari Imana iruciye ku munsi w' imperuka.
Ndatanga ibimenyetso simusiga.
Nuko ari yo izaruca naho ari umwana w' umuntu rwari kubura gica byari kumugora byari kumusaba kwigwizaho ibyiza.
Tekereza nyoko ari umurozi karitsiye yose imuzi ikimenyane aho cyazamo nta kabuza cyangwa ufite mukaso ntiyapfa kuryinjiramo ari abahanzi baruciye Dj Adams ntiyapfa kunsorosingana.
Ari nk' ihene ziruciye ba mucoma mwazashya mwumva nkuko mwazotsaga ari nk' abasoreshwa basabye kuruca nta musoresha numwe waryinjiramo.
Ari nk' abamotari nzi n' ibyo bakorera ndi Inkeragutabara sinapfa kuhagera ari abashoferi ndi nk' umupolisi nabacicyira he ? Nuko ari yo izaruca nyineeee.
Urubanza rwo kujya mu ijuru nuko ari Imana izaruca Aaa Yeeeeheee He Ooooh Oh Naho iyaba ari umwana w' umuntu byari kugorana kuko nta karengane kazabayooo..
Babakobwa bamwe navuzeho bamvumira ku gahera bamwe bagenda ijoro bamwe mujya mubona baramutse baruciye nabacikirahe ?? Niyo najya mu mwobo bapfunyuramo banyica urubozo amahirwe nkifite nuko ari yo izaruca.
Ari abafana bamwe b' ibikabyo ntashatse kuvuga nkeneye umutekanoooo aribo baruciye wowe ufana ubururu n' umweru ntiwapfa kurwinjiramo.
Ari nk' abakene b' abagore b' udutaro baramutse baruciye Loko difensi fose mwabacikirahe ? Imana mugifite nuko ari yo izaruca ari nk' imbeba uruciye ntiyagendera ko uri inturo cyangwa uri ihuku yo mu rugo.
Ijuru turiharanire ntihazaba ikimenyane Imana ntirya giti Imana ntirya ruswa nk' umwana w' umuntu ntawuzajurira ntawuzisobanura nta by' abavoka nkabo tubona ku isi nta kindi kizakora uretse ibikorwa turi gukorera ku isi jyeeeee nuko ari yo izaruca yee niyo izaruca.
Amakuru agera kuri Rushyashya.net aravuga ko Amag The Black yari incuti magara na Kizito Mihigo cyane ko uyu muhanzi yakunze kujya yitabira ibitaramo bya Amag The Black ndetse akaba yaranagaragaye mu munsi mukuru we w' amavuko wa Amag The Black. Abakurikiranira hafi iby' iyi ndirimbo baremeza ko Amag The Black yayihimbiye Kizito Mihigo.
Kanda hano wumve indirimbo Ni yo izaruca by Amag The Black
https://www.youtube.com/watch?v=mdhXcuwJiD0 Komera,
ni nde uyivugaho ibyo uvuga ko numva ivuga ubuzima bwa buri munsi.
Eric
__._,_.___
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights https://twitter.com/itwagira https://www.facebook.com/itwagiramungu Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.
__,_._,___