Pages

Tuesday, 4 February 2014

[RwandaLibre] Alexis Bakunzibake: Igihugu cyose kimaze kuba Imberakuri kugeza n’aho abaza kudufata babanza kubitubwira

 


Igihugu cyose kimaze kuba Imberakuri kugeza n'aho abaza kudufata babanza kubitubwira: Alexis Bakunzibake

bakunzibake

Kuva mu cyumweru gishize abambari b'ingoma iyoborwa na FPR bakomeje gukwirakwiza ibihuha ko banshimuse aho nari I Remera ndetse bongeraho ko ubu yaba telephone,  facebook,e-mail n'ibindi aribo bari kubikoresha. Ibi bije bikurikira isaka rya hato na hato ry'ahantu hose nkekwa ko naba ndi n'ubwo ntacyo babashije kugeraho kuko abenshi mu basaka ingo z'Imberakuri ni nabo badukemera.

Ubu kuri uyu wa 04/02/20114 hiriwe havugwa ihamagarwa ry'abantu batandukanye bahamagarwa n'abambari b'ubutegetsi bakoresheje numero zitagaragara babumvisha ko babafitiye ubutumwa nabageneye.

Kuba abambari b'ubutegetsi baranshimuse bakihutira kubibwira abantu bose bazi ko tuziranye ibyo twumve ko hari impuhwe bamfitiye, niba bazifite bakabaye bangaragaza cyangwa ntibatere abantu ubwoba.

Icyo ndashidikanyaho nuko impuhwe bamfitiye ari nka zimwe za Bihehe! Ikibyihishe inyuma nta kindi usibye gutera ubwoba abantu bose dukorana, tuvugana, abo tuziranye muri rusange maze bacike intege zo gukomeza urugamba bariho rwo guharanira demukarasi mu gihugu cyacu, ibi kandi bikagenda bishimangirwa n'ibitangazamakuru aho bimwe na bimwe bitihomera maze bikadushyira ku rutonde rw'abanzi b'igihugu bari imbere mu gihugu.

Banyarwanda, banyarwandakazi, Mberakuri, .. abambari ba FPR Inkotanyi bafite amayeri menshi cyane ndagirango mbabwire ko ntawe natumyeho numwe mwitonde, ikindi nuko abambari b'ingoma bibeshya ngo bafite abanyamuryango kandi igihugu cyose kimaze kuba Imberakuri kugeza n'aho abaza kudufata babanza kubitubwira.

Ntawe utabona ibibazo biri muri iki gihugu ku buryo yakwiteranya, ari nayo mpamvu nshimira Imberakuri aho ziva zikagera kandi nzisaba kwitonda kuko tugeze mu bihe bikomeye kubinyuramo birasaba imbaraga ziyongereyeho iz'Imana, sinifuza ko hari uzasigara aciwe intege n'ibi arimo abona ubu.

Alexis Bakunzibake


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

Alexis Bakunzibake: Igihugu cyose kimaze kuba Imberakuri kugeza n’aho abaza kudufata babanza kubitubwira


Igihugu cyose kimaze kuba Imberakuri kugeza n'aho abaza kudufata babanza kubitubwira: Alexis Bakunzibake

bakunzibake

Kuva mu cyumweru gishize abambari b'ingoma iyoborwa na FPR bakomeje gukwirakwiza ibihuha ko banshimuse aho nari I Remera ndetse bongeraho ko ubu yaba telephone,  facebook,e-mail n'ibindi aribo bari kubikoresha. Ibi bije bikurikira isaka rya hato na hato ry'ahantu hose nkekwa ko naba ndi n'ubwo ntacyo babashije kugeraho kuko abenshi mu basaka ingo z'Imberakuri ni nabo badukemera.

Ubu kuri uyu wa 04/02/20114 hiriwe havugwa ihamagarwa ry'abantu batandukanye bahamagarwa n'abambari b'ubutegetsi bakoresheje numero zitagaragara babumvisha ko babafitiye ubutumwa nabageneye.

Kuba abambari b'ubutegetsi baranshimuse bakihutira kubibwira abantu bose bazi ko tuziranye ibyo twumve ko hari impuhwe bamfitiye, niba bazifite bakabaye bangaragaza cyangwa ntibatere abantu ubwoba.

Icyo ndashidikanyaho nuko impuhwe bamfitiye ari nka zimwe za Bihehe! Ikibyihishe inyuma nta kindi usibye gutera ubwoba abantu bose dukorana, tuvugana, abo tuziranye muri rusange maze bacike intege zo gukomeza urugamba bariho rwo guharanira demukarasi mu gihugu cyacu, ibi kandi bikagenda bishimangirwa n'ibitangazamakuru aho bimwe na bimwe bitihomera maze bikadushyira ku rutonde rw'abanzi b'igihugu bari imbere mu gihugu.

Banyarwanda, banyarwandakazi, Mberakuri, .. abambari ba FPR Inkotanyi bafite amayeri menshi cyane ndagirango mbabwire ko ntawe natumyeho numwe mwitonde, ikindi nuko abambari b'ingoma bibeshya ngo bafite abanyamuryango kandi igihugu cyose kimaze kuba Imberakuri kugeza n'aho abaza kudufata babanza kubitubwira.

Ntawe utabona ibibazo biri muri iki gihugu ku buryo yakwiteranya, ari nayo mpamvu nshimira Imberakuri aho ziva zikagera kandi nzisaba kwitonda kuko tugeze mu bihe bikomeye kubinyuramo birasaba imbaraga ziyongereyeho iz'Imana, sinifuza ko hari uzasigara aciwe intege n'ibi arimo abona ubu.

Alexis Bakunzibake


[RwandaLibre] Re: [Nzinink] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

 

Ikibazo ni uko igihe VIU yafungwaga, le 14-10-2010, Ndahayo Eugene atari VP wa FDU.
Icyo gihe VP wa FDU yari( kandi aracyari) Boniface Twagirimana.
Icyo gihe Ndahayo Eugene yari President wa Comite de Soutien des FDU.
Uraboba rero ko ibi bisobanuro byawe bidahwitse.

Ikindi kandi dufasge urugero kuri Mandela, turasanga yarafunzwe ari President wa branche armee ya ANC (umkhonto we sizwe) akarida afungurwa akiyibereye President.
N'ubwo Mandela yasimbuwe ku buyobozi bwa ANC, akaba kandi atari we wayoboraga ibitero bya ANC byibasiraga les infrastructures gusa icyo gihe, ANC yamurekeye ku buyobozi bw'iriya branche armee comme symbole de lutte.

Iyo ANC itagira iriya branche armee ndahamya ko iba yararekeye Mandela ku buyobozi bwayo, cequi est le cas des FDU pour cequi est de VIU.

Aha rero umuntu yakwibaza ati: ese gukura VIU ku buyobozi "symbolique" bwa FDU si uburyo bwo gutuma yibagirana burundu sur la scene politique comme l'icone de notre lutte democratique au Rda?

Munsobanurire.


On Feb 4, 2014, at 17:19, Jean-Baptiste Mbera <jbmbera@yahoo.fr> wrote:

 

Bavandimwe,

Ndumva tudakwiriye guta umwanya no kuwutesha abasomyi kuri izi mbuga mu bintu bisobanutse kandi bisanzwe. 

Dr Ignace Murwanashyaka amaze gufungwa yasimbuwe ku buyobozi bwa FDLR na Gen. Byiringiro Victor, Président a.i. ubu ngubu. 

Présidente wa FDU amaze gukatirwa habaye 'constat d'empêchement'. Imirimo yari ashinzwe yagombaga kugira undi uyikomeza. Ni uko twashyizeho Président a.i. Eugene Ndahayo.

Ni uko bikorwa, ntakundi. Uretse ko ari nako amategeko tugenderaho abiteganya.

Muramukeho.


Le Mardi 4 février 2014 16h35, Nzinink <nzinink@yahoo.com> a écrit :
 
Komera Rugamba.
 
Uragira uti:
"FDU rero nifate icyemezo cya kigabo ikore divorce à l'amiable, buri wese akomeze ubuzima bwe ukwe".
 
Divorce a l'amiable uvuga ntishoboka kubera ko biriya wita ibice bya FDU byose bikiyitirira Mme Ingabire wagowe.
Wabonye ko Ndahayo kwiyita VP yabonye bidahagije akageraho na President a.i. kubera ko yabuze ubutwari bwo guhigika Ingabire ngo yigarurire ishyaka FDU avuga ko ryagarutse hanze rikaba rifite quelques cadres mu Rwanda!!
"After the visit, the UN Special Rapporteur held a meeting with FDU-Inkingi cadres Flora Irakoze and Fabien Twagirayezu at the Human Rights Watch office in Kigali", Jean-Baptiste Mberabahizi.
Iri tangazo Boniface Twagirimana, VP wa FDU yaribeshyuje agira ati:
Icyo abanyarwanda ( n'abanyamahanga) bakunda FDU bagomba gusesengura (kandi ndahamya ko abenshi babikoze deja ariko bakaryumaho) ni ukumenya neza igice kiri inyuma ya Mme Ingabire:
kugeza ubu ni ikihe gice kiri en contact n'umuryango we,
ni ikihe gice kiri en contact na Mme Ingabire buri munsi,
ni ikihe gice kigemurira Mme Ingabire,
ni ikihe gice cyamubaye hafi (kandi kikaba kikimuri hafi) mu rubanza rwe na Kagame,
ni ikihe gice Mme Ingabire yemera ko aricyo kiyobora ishyaka FDU?
Ibi bintu ndumva nta muntu utabizi, ndetse nawe Rugamba ndahamya ko ubizi neza.
Ubaye utabizi byaba bibabaje kuba kugeza ubu utarabitekejeho cg ngo ubitohoze, ugahitamo kwumva amabwire no gushyushya imitwe ya rubanda.
 
 

From: Rugamba <rugamba@ymail.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Tuesday, February 4, 2014 7:29 AM
Subject: Re: *DHR* RE: Imbonankubone : Re: [Nzinink] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

 
Ariko abantu bo muri FDU (zombi) ni abanyarwenya, iyaba ibintu bitari bikomeye twabiseka tukarekera iyo.
Aho ibintu bigeze rero niba barananiwe kwicarana ngo bumvikane, birakwiye ko bafata icyemezo cyo gusesa ihuriro ryabo dore ko n'ubundi FDU yari impuzamashayaka, hanyuma buri wese akaguma aho ari ubu, kuko bigaragara ko FDU yo itacyibaho.
Ahari byazanatuma abashaka guhuza opposition biborohera kurushaho, kuko uyu munsi iyo utumiye amashyaka yose, buri gice cya FDU gisaba gutumirwa cyonyine, nyuma bikavamo ko platform kirimo yanga kuza ngo kuko rimwe mu mashyaka ayigize ritaje, etc...bityo opposition yose ikahadindirira.
FDU rero nifate icyemezo cya kigabo ikore divorce à l'amiable, buri wese akomeze ubuzima bwe ukwe.

Rugamba


De : David Horana <horanadavid@yahoo.fr>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Mardi 4 février 2014 13h10
Objet : Re: *DHR* RE: Imbonankubone : Re: [Nzinink] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

 
Muvandimwe Bahembera,

Ariko abantu turasetsa? Ari wowe wanditsi ibi (msg yawe), ari na Mberabahizi, ubwo twamenya uvuga ukuri ari nde? Kubera se ko wanditse, duhite twemeza ko ecrit yawe ari decret presid./ministeriel .... ikuraho igice kindi cya FDU kigizwe na la majorite yabari muri komite muri za 2006 (batatu) maze twemere igice cy'umuntu umwe wari muri komite icyo gihe (Nkiko)? Murarwana n'ubusa kuko twe tutari muri FDU tubona ukuri. Ibyiza mugerageze kwishira hamwe, kandi nimubigeraho muzaba mudukoreye. Nibura twaruhuka ako kajagari kari muri FDU. Ese mubona abantu batarambiwe ibyanyu? 

Gira amahoro ariko nawe uyahe abandi. Urakarama!
Horana 


Le Mardi 4 février 2014 12h51, "bahembera@yahoo.com" <bahembera@yahoo.com> a écrit :
 
Mberabahizi,
 
waramutse. Ndaobona usa nk'ugisinziriye ukiri muri 2006. Hagati aho byarahindutse turi muri 2014. Wa mu bya Hobe-Ibyansize.  Ntukiri mu bayobozi ba FDU reka kuyivangira. Ubushize nanditse ko rimwe na rimwe bindushya kwumva ibyo urimo nako ngo urashaka imyanya yo kwitwa ba Sec. Géneral. Ko uzi neza ko iyo myanya mwayikuyeho ngo ishyaka ribone uko ryubakwa mu Rwanda mwayisubijweho na nde? Uranyibutsa umugabo witwa Amadou Ahidjo. Yikuye ku buperezida abuha Paul Biya bukeye yibwira ngo kuko asakuje gusa arabusubiraho. Urusaku rwawe sirwo rusubiza isaha inyuma ngo usubirane imyanya yo muri 2006. Nari umugabo ntihabwa intebe.
 
Eric Bahembera








__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

[RwandaLibre] Re: *DHR* RE: Imbonankubone : Re: [Nzinink] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

 

Komera Mbera.

Uragira uti:

"Ubwo urumva ko 'twakuyeho' iyo myanya maze dusiga umwanya umwe gusa, umwanya wa 'présidente'? Urumva ibyo uvuga bifite ireme? Nuwaba atariga amategeko we, ntiyakoresha ubwenge bwe gusa? Ubwo se twavanyeho imyanya y'ubuyobozi yose, (Bureau Exécutif) maze turekeraho "Présidence" gusa? Urumva bishoboka? Hagati y'igihe Présidente yagereye mu Rwanda, n'igihe hashyiriweho icyo bamwe bise CEP, hariho 'Présidence" gusa?"
 
Ndabona ubaza ibyo uzi nka mwarimu.
 
Ziriya nzego z'ubuyobozi wowe na Ndahayo mwisubije zahagaritswe mbere y'uko Mme Ingabire ataha mu Rwanda kubera ko Mme Ingabire atari gusaba ko ishyaka ryandikwa rigifite inzego z;ubuyobozi hanze.
 
Muri iyo nama yahagaritse ziriya nzego, hemejwe ko ibikorwa by'ishyaka mu mahanga bizajya bikorwa na comite de coordination yashinzwe Bwana Nkiko. Wibuke kandi ko Bwana Ndahayo yari gutahana na Me Ingabire, akaba yari kuba directeur de campagne iyo ibintu bigenda uko byari byateganijwe. Wibuke kandi ko nawe ubwawe wemeye muri iyo nama ko uzabasangayo bidatinze. Ibi bikavuga ko yaba wowe , yaba Ndahayo ntimwari gushingwa iyo comite de coordnatio kubera byari biteganijwe ko mujya gukorera ishyaka mu Rda.
 
Gihamya ko inzego z'ishyaka zahagaritswe mbere y'uko Mme Ingabire ataha ni uko itangazo ryawe rya nyuma ent tant que Secrretaire General du parti date du 15 janvier 2010, le jour du depart de VIU au Rda (rirebebe hano hasi).
 
Kuva VIU yagera mu Rda le 16 Janvier 2010 kugeza le 21 Fevrie 2011 (amakimbirane yatangira) nta tangazo wowe Mberabahizi wigeze usinya en tant que Secretaire du parti. Niba nkubeshyeye unyomoze.
 
Par contre VIU yakomeje gusinya amatangazo en tant que Presidente du parti kugeza afunzwe le 14 Octobre 2010.
 
Yewe na Nkinko Nsengimana yasinye amatangazo menshi en tant que Coordinateur du Comite de cordination: le 10-02-10; 15-02-10; 22-02-10; 03-03-10 (Reba ayo matangazo mu mugereka w'iyi nyandiko).

A part VIU na Nkiko basigbaga amatangazo muri icyo gihe ( january 2010 na April 2010) hari amatangazo make ( 2 ou 3) yasinywe na Ntawangundi. Andi yose yasinywaga dans l'anonymat ( office of the Chairperson, office de la Presidente, Ibiro by'umuyobozi mukuru).
 
Kuva CEP yashyirwaho le 12 Mars 2010 ni Bwana Sylvain Sibomana usinya en tant que Secretaire General Interimaire des FDU (reba mu mugereka itangazo rye ku ishingwa rya CEP muri mars 2010). 
 
Le 3 Avril 2010 hashyizweho comite de Soutien des FDU iyobowe na Ndahayo, iza gucyura igihe ubwo ubwo Congres ya le 27 Fevrier 2010 yagaragazaga ko votre desertion (Wowe, Ndahayo, Benoit, na Jean de Dieu) yayikomye ihanga; ko igomba guseswa hakabungabungwa Comite de Coordination yari yashyizwe en veilleuse pour vous caser (vous les deserteurs d'aujourd'hui), au profit du Comite de Soutien.
 
Urabona rero ko kuva VIU yajya mu Rwanda
 
===

UDF-Inkingi Presidential Candidate Left Amsterdam for Rwanda (16.01.10)

Victoire Ingabire Umuhoza answering questions from BBC Gahuzamiryango
Victoire Ingabire Umuhoza answering questions from BBC Gahuzamiryango
 
Nearly sixteen years after leaving her country, on Friday, January 15, 2010, UDF-Inkingi's candidate to the forthcoming presidential elections in Rwanda, Mrs. Victoire Ingabire Umuhoza, left Amsterdam, Netherlands, on a KLM flight outbound to Nairobi, Kenya, thus ending her sixteen years of exile. 
 
After a short stop in Nairoibi, Kenya, Mrs. Ingabire will proceed to Kigali where she should arrive this Saturday, January 16, 2010 at 14:55 local time. Mrs. INGABIRE is accompanied by three UDF-Inkingi's grassroots members. At her departure in Amsterdam, Mrs. Ingabire received a warm farewell from nearly a hundred members of UDF-Inkingi who live in Europe as well as from members of her family.
 
The main purpose of Mrs. Ingabire's trip to Rwanda is to reconnect with her country at the grassroots level, to go and meet with the real countryside, beyond the Potemkin village that is Kigali. Mrs. Ingabire will also initiate discussions with all concerned parties, especially the Rwandan Patriotic Front (RPF), in order to remove the obstacles that my impede the registration and establishment of UDF-Inkingi structures in Rwanda like facilitating granting passports to all UDF-Inkingi's leaders and staff that have yet to be deployed to Rwanda. Finally, Mrs. Ingabire is expected to give some impetus to development of legal, institutional and financial frameworks so that the forthcoming presidential elections can be fair, free and transparent. 
 
In doing so, despite the obstacles set forth in their path by the RPF ruling party in Kigali, UDF-Inkingi intend to give a chance for peace, by choosing such a peaceful and legal option for Rwandans to really have a choice on August 9, 2010. 
 
The United Democratic Forces (UDF-Inkingi) call upon all Rwandans to welcome Mrs. Victoire INGABIRE UMUHOZA and her delegation with warm and fraternal greetings without any fear. They also call upon the Rwandan official bodies, particularly security agencies, to demonstrate their readiness to serve all citizens, including when these citizens express views that are contrary to those of the ruling party in the interest of the Rwandan people as a whole.  
 
Done in Brussels, January 15, 2010 
 
Dr Jean-Baptiste Mberabahizi
Secretary General and Spokesperson



From: Jean-Baptiste Mbera <jbmbera@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Tuesday, February 4, 2014 10:40 AM
Subject: Re: *DHR* RE: Imbonankubone : Re: [Nzinink] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

 
Bahembera,

Urasetsa cyane. Ubwo urumva ko 'twakuyeho' iyo myanya maze dusiga umwanya umwe gusa, umwanya wa 'présidente'? Urumva ibyo uvuga bifite ireme? Nuwaba atariga amategeko we, ntiyakoresha ubwenge bwe gusa?

Ubwo se twavanyeho imyanya y'ubuyobozi yose, (Bureau Exécutif) maze turekeraho "Présidence" gusa? Urumva bishoboka? 

Hagati y'igihe Présidente yagereye mu Rwanda, n'igihe hashyiriweho icyo bamwe bise CEP, hariho 'Présidence" gusa? 

Urumva ibyo bishoboka?


Le Mardi 4 février 2014 16h11, Rugamba <rugamba@ymail.com> a écrit :
 
Bahembera,

Ntago ndi umuyoboke wa FDU, humura kandi nta nubwo nifuza ko isenyuka. Ahubwo nshimishijwe no kumva ko nta kibazo kiri muri FDU.

Rugamba



De : "bahembera@yahoo.com" <bahembera@yahoo.com>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Mardi 4 février 2014 15h58
Objet : Re: *DHR* RE: Imbonankubone : Re: [Nzinink] Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014 -

 
Rugamba,
 
aliko se Rugamba we. Abarwanashyaka ba FDU bazi FDU imwe gusa. Abayishakamo FDU nyinshi ubwo mukomeze mwumirwe. Nakubwiye ko FDU atri komite yo muri 2006 ahubwo ari abarwanashyaka bo muri 2014 bemera ingabitekerezo yayo. Niba uri umurwanashyaka wa FDU ubwo wagombye kumenya n'uburyo bafite bwo kugira uurhare mu mikorere yayo. Bukoreshe ubwo abenshi nibakwemerera kuyisenya nk'uko ubyifuza bazayisenya kuko ari bo babifitiye ubushobozi. Muri FDU dufite ubu ikibazo kimwe gusa kitwa ingoma y'igitugu ya Kagame itwugarije ibindi byo ni ibishaka kurangaza abantu ngo bibagirwe icyibugarije.
 
Eric






__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

[AFRICAFORUM] Miss Rwanda 2014 – Shame or Worrying ?

 

Miss Rwanda 2014 – Shame or Worrying ?

Top news

Miss Rwanda 2014 – Shame or Worrying ? Miss Rwanda has thus far been a little known contest. However, a recent video taken during the selection process – more specifically, selections… Read more

__._,_.___
Activités récentes:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=--=--=-=-=-=-=-=-=-=-
AFRICA FORUM ou La Voix du Citoyen Ordinaire
-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=
Seuls les messages diffuses en Fran€ ¦çais sont acceptes dans ce groupe. Les messages en langues/dialectes locales ne sont pas permis. =-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-=-=-=-
------------------------------------------------------------------------------
Pour plus d€ ¦'²info : http://realitesdafrique.blogspot.co.uk/
-----------------------------------------------------------------------------
Envoyer un message :  Africaforum@yahoogroupes.fr; S€ ¦'²inscrire : Africaforum-subscribe@yahoogroupes.fr; Désinscription : Africaforum-unsubscribe@yahoogroupes.fr; Fondateur de la liste :
Africaforum-owner@yahoogroupes.fr
------------------------
.

__,_._,___

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development