Bavandimwe,
Ntabwo nzinduwe no kujya mu mpaka. Ariko hari ibintu bimaze kuvugwa inshuro nyinshi kandi bidafite ishingiro ngirango abantu bamenye ko nta shingiro bifite nyine.
(1) Kubyerekeye 'ibice bibiri' bya FDU-Inkingi:
Kuvuga ko hari ibice bibiri muri FDU-Inkingi ntabwo ari ukwibeshya. Ariko kuvuga ko ngo hari abigometse cyangwa ngo bikuye muri FDU-Inkingi, byo ni ukwibeshya.
Abavuga ngo hari "abigometse ku buyobozi" akenshi baba bashaka kuvuga abo batumvikana nabo, bitewe n'uruhande baherereyemo. Ariko ntibikwiye. Kandi ntacyo byakwubaka kizima.
Ikigaragara ni uko hari abayobozi n'abarwanashyaka bakorera mu nzego zemewe za FDU-Inkingi nk'uko zari ziriho kuva yashingwa tariki ya 29 Mata 2006. Hakaba n'abakorera mu nzego bashinze nyuma y'inama mbwirwaruhame yo kuwa 9 Mutarama 2010, icyo bise "CEP" ngo iri mu Rwanda n'icyo bise "Comité de Coordination" kiri mu mahanga.
Ntacyo bimaze guta igihe mu mazina. Ikigaragarira muri wese kandi gifite ishingiro ni uko hari abayobozi bakorera mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye. Inzego z'umwimerere zari ziriho FDU-Inkingi ishingwa zacitsemo kabiri.
Abavuga ko hariho koko ibice bibiri, ibyo bavuga bifite ishingiro. Impamvu ni uko kugirango abantu bagire umutwe wa politiki umwe ari uko baba basangiye ibintu bine: (a) ideology, (b) discipline, (c) organization, (d) strategy and tactics.
Dutangira twari dusangiye "programme politique commun" yari igizwe n'ingingo 7. Ntabwo ari idéologie ariko yari ihagije kugirango dushobore gukorana nk'abantu bakomoka mu mitwe ya politiki itandukanye.
Ibindi bisigaye uko ari bitatu (discipline, organization, strategy and tactics) ntabwo impande zombi zikibyumvikanaho. Hariho kandi sites web ebyiri. Urubuga rwa internet rw'umwimerere rwashyizweho muri 2007 'www.fdu-rwanda.org' n'urundi rubuga rwashinzwe n'abasigaye bakorera mu nzego bashyizeho bo nyuma y'aho Présidente agiriye mu Rwanda, arirwo 'www.fdu-rwanda.com' rwashinzwe muri 2011.
Kongera guhuza izo mpande zombi birashoboka. Ariko ni ngombwa ko zibanza kumvikana kuri ziriya ngingo uko ari enye, kugirango ubumwe bugaruke. Birashoboka kandi nibyo twabwiye Hon. F. Twagiramungu, tumugaragariza ko atari ikibazo cy'abantu babiri gusa, Eugene Ndahayo na Nkiko Nsengimana, ngo 'barwanira intebe ya Présidente' gusa, ngo kuko atagihari. Kubibona gutyo byaba ari ukwibeshya cyane.
Ibyo bibazo byari biriho na mbere y'uko Présidente agenda. Biganiriweho ku buryo bunoze, mu bwubahane, mu bworoherane, bishobora gukemuka. Bitanakemutse kandi, ntabwo ari ikibazo, buri ruhande rwakomeza urugendo uko rubyumva, kuko icyo dushaka ari demokarasi.
(2) Ubutumire bwa Hon. PM F. Twagiramungu
Hon. PM F. Twagiramungu yatumiye FDU-Inkingi koko. Yatumiye FDU-Inkingi yose. Yaherereje ubutumwa bwa FDU-Inkingi Visi Prezida wa Mbere Eugene Ndahayo na Nkiko Nsengimana, wahoze ari Visi Prezida wa Kabiri. Mu butumwa bwe yasabaga ko bakemura ibibazo biriho mbere y'inama. Akanagaragaza ko yatangiye kandi akomeje gufasha impande zombi kumvikana. Cde Eugene Ndahayo yashubije ubutumwa bwe. Amubwira ko ibibazo biri muri FDU-Inkingi atari ibibazo bishingiye ku bantu. Ko rero umwanya wari usigaye wari muto cyane ku buryo byaba byakemutse mbere y'uko inama itangira. Ko ibyafasha ari uko yatumira CNCD, ihuriro FDU-Inkingi ihuriyeho n'indi mitwe ya politiki. Ko kandi aramutse anatumiye andi mahuriro nk'iryo RNC ihuriyemo na bamwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi byatuma abantu bose baba bahari. Maze bikaba byaba n'intangiriro y'ibiganiro byatuma hagaruka ubumwe. Ubwo busubiza ubutumire bwe Hon. F. Twagiramangu bwamenyeshejwe Nkiko Nsengimana. Umunsi w'inama warinze ugera nta gisubizo Cde Eugene Ndahayo abonye. Niyo mpamvu FDU-Inkingi itohereje intumwa mu nama.
(3) Ntibikwiye kugereranya ibitageraranywa.
Agnès Murebwayire yagereranyije ibyo bice nk'ibiri muri PS-Imberakuri. Agereranya FDU-Inkingi n'ubuyobozi bwayo nyuma y'aho Prezidante Victoire Ingabire afungiwe na PS-Imberakuri ya Mukabunani. Ashingiye ku kuba Umuyobozi abayobozi bayo bombi bafunzwe. Ibi ni ukurengera bikabije no kugereranya ibitagereranywa. FDU-Inkingi si PS-Imberakuri. Victoire Ingabire si Ntaganda Bernard.Cde Ndahayo si Mukabunani. Ntaho bihuriye.
FDU-Inkingi yashingiwe hanze. PS-Imberakuri ishingirwa mu Rwanda. FDU-Inkingi yashinzwe ari ihuriro ry'imitwe ya politiki itatu itavuga rumwe n'ubutegetsi, yari imaze imyaka n'imyaka irwanya Leta ya Kigali, ariyo ADR-Isangano, FRD na RDR, Victoire Ingabire yabaye Umuyobozi wa FDU-Inkingi ku bwumvikane bw'abashinze FDU-Inkingi, aribo ADR, FRD na RDR hamwe n'abantu ku giti cyabo bitabiriye uwo mushinga. Ntabwo rero abari muri FDU-Inkingi ari abayoboke ba "Président-Fondateur". Uwinjira muri FDU-Inkingi ntabwo ari umuntu uba ayobotse runaka. Ni umuntu uba witabiriye umugambi wayo.
Cde Ndahayo ntabwo ari Mukabunani. Cde Ndahayo yari umuyobozi mukuru w'umwe mu mitwe yashinze FDU-Inkingi. Ibigwi bye ntaho bihuriye n'ibya Mukabunani kandi singombwa ko tubivugira aha.Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru wa MDR nyuma y'intambara. Ni umwanditsi w'ibitabo uzwiho kutajijinganya. Uzasome "Rwanda: le dessous des cartes (L'Harmatan, 2001)" cyangwa "Débaillonner le Rwanda: Pour un nouveau pacte social (L'Harmatan, 2003).
Ndagirango nibutse ko abayobozi bose ba FDU-Inkingi, bose uko bangana, uretse Présidente, bose basigaye kandi bakiri hanze y'igihugu. Victoire Ingabire nta muyobozi n'umwe wa FDU-Inkingi uhakana ko ariwe Présidente. Gusa, mu gihe adashobora gukora imirimo ye, umusimbura ni Visi Prezida wa Mbere, nk'uko amategeko abiteganya.
Inzego zashyizweho n'abayobozi bamwe na bamwe ba FDU-Inkingi, nyuma y'inama yo kuwa 9 Mutarama 2010, arizo 'Comité de Coordination' hanze y'igihugu na 'CEP' mu gihugu, ntabwo ntabwo zashyizweho ku buryo bwemewe n'amategeko FDU-Inkingi igenderaho kuva yashingwa.
Murakoze.
Le Lundi 3 février 2014 18h40, UWIMANA Espÿffffffffffe9rance <uwimanapouma@yahoo.fr> a écrit :
Kuri jye ndasanga imyanzuro y'iyi nama ishimishije kuko ndibwirako abari munama cg abari bayitumije bagiye kubona umwanya wo kubanza kwiga neza uko inama y'Ubutaha yazaba kandi igashobora kwitabirwa na benshi muburyo bushobotse bwose bityo bikaba byatuma hafatwa n'imyanzuro ihamye yaganisha abanyarwanda munzira ya demokarasi.
Ariko nkaba naboneyeho akanya ko kubwira uwagize cg abagize igitekerezo cyo guhuza inama nk'iyi ko bakwiriye gushaka Umuhuza akaba ariwe wajya utumiza Inama y'amashyaka kuko burya iyo umuntu ayobora ishyaka akavuga ko ariwe watumije inama y'amashyaka agamije kuyahuza byumvikana nabi akaba ari nayo mpamvu umusaruro uva munama uba mukeya cg ntunabeho.
.
Niba ubundi hari inama igiye gutumirwa kandi muburyo bufitiye inyungu rusange abanyarwanda nta mpamvu yihezwa rigomba kubaho ariko niba ari inama igenewe amashyaka hakwiriye mbere na mbere igikorwa cyo kubanza kumvikanisha bamwe mumashyaka aba arimo abayoboke biciyemo ibice ndetse n'amashyaka afitanye ubwayo amakimbirane, kuko bituma inama ikorwa hagamije gutahiriza umugozi umwe aho kujya munama abantu basa n'abagiye guhangana.
Le Dimanche 2 février 2014 15h43, Nzinink <nzinink@yahoo.com> a écrit :
Nk'uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/02/2014, i Buruseli mu Bubiligi hateraniye inama y'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.Ku mashyaka icumi yari yatumiwe, ayabonetse mu nama ni atandatu (60%), ari yo :
1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ;
2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ;
3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ;
4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ;
5. Parti Social (PS-Imberakuri) ;
6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza).
Ihuriro FCLR - Ubumwe naryo ryari rihagarariwe muri iyo nama.
Mu gutangira inama, abayijemo batoye umuyobozi wayo. Bamaze gusuzuma no kwemeza umurongo w'ibyigwa, bemeje ko muri iki gihe, ubufatanye bw'amashyaka ya opposition ari ngombwa cyane kugira ngo abaharanira impinduka mu Rwanda bahuze imbaraga mu gukemura ibibazo byihutirwa byugarije Abanyarwanda, ari abari imbere mu gihugu, ari n'impunzi. Basanze kandi ibiganiro bagiranye ari ingirakamaro, biyemeza ko bazongera guhura mu minsi ya vuba, kugira ngo hafatwe ingamba zidakuka zo gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho.
Abari mu nama basabye uwayitumije, ko yakomeza imishyikirano n'amashyaka yamumenyesheje ko atabonye igihe gihagije cyo kwitegura uwo mubonano, kugira ngo noneho azashobore kuza kwifatanya n'andi muri icyo gikorwa ngobokagihugu, himirijwe imbere inyungu z'Abanyarwanda, kurusha iz'amashyaka cyangwa iz'abantu ku giti cyabo.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 02/02/2014.
Umuyobozi w'Inama,
Twagiramungu Faustin (sé).
DIM 2 FÉV 2014