RDF yohereje ku bwinshi intwaro nini n'ibikoresho by'intambara i Rubavu
Ingabo z'u Rwanda (RDF) zohereza ku mupaka w'u Rwanda na Congo imbunda n'ibikoresho biremereye by'intambara nyuma y'igihe ingabo za Congo Kinshasa zitera ibisasu ku butaka bw'u Rwanda.
Ku isaha ya saa kumi n'imwe n'iminota ibiri z'umugoroba (5:02 pm), ku muhanda ugana i Rubavu hatambutse burende eshanu zirimo abasore bambaye amasarubeti y'icyatsi , ikamyo nini eshanu zikoreye ibifaru , ikamyo ntoya eshanu zirimo abasirikare, izindi kamyo ntoya zikoreye ibikoresho bya gisirikare, ndetse n'imodoka ntoya zo mu bwoko bwa Toyota 11.
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig.Gen Joseph Nzabamwita, nawe yari ahagaze ku ruhande abanyamakuru bareba ibikoresho bya gisirikare bitambuka.
Ibikoresho bya Gisirikare byerekeje umuhanda ugana Rubavu mu gihe aka karere kamaze kuraswamo n'ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) inshuru zigera kuri zirindwi.
Kuri uyu wa Kane bwo mu mujyi wa Rubavu harashwe ibisasu inshuro ebyiri bihitana abantu batatu.
Abaturage ku muhanda ugana Rubavu ( ku Giti cy'inyoni ) bari benshi bashungereye.
Ibi bikoresho byoherejwe i Rubavu bikurikira itangazo Leta y'u Rwanda yasohoye, rivugaga ko aho bigeze nta kwihanganira ubushotoranyi bw'ingabo za Congo zitera ibisasu ku butaka bw'u Rwanda.
Minisitiriw'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda akaba n'Umuvugizi wayo, Louise Mushikiwabo yagize ati : "Iraswa ry'ibisasu rikomeje ku butaka bw'u Rwanda ntiryakwihanganirwa, nk'uko byagenda kuri buri gihugu cyose gifite ubutavogerwa n'ubwigenge. Abanyarwanda b'abasivili nibo bibasiwe n'ibi bisasu. Twakomeje kwitonda igihe kirekire uko dushoboye, ariko aho bigeze ubu bushotoranyi ntibugishobora kwihanganirwa. Dufite ubushobozi bwo kugena tukamenya uwaturasheho, kandi ntituzazuyaza kurinda ubutaka bwacu. U Rwanda rufite inshingano yo kurinda abaturage barwo."
Inkuru zindi wasomo ku bisasu byatewe ku butaka bw'u Rwanda :
1.http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/ubugira-kane-ibisasu-biturutse
2.http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/gisenyi-ibisasu-byatewe-mu-mujyi
Amafoto/Faustin Nkurunziza
rubibi@igihe.rw
-------------------------------
Yanditswe kuya 29-08-2013 - saa 18:43 na Olivier Rubibi
29 août 2013
Umutekano