Nk'uko Diaspora y'u Rwanda mu bwongereza ibitangaza Ambasaderi William Nkurunziza n'umugore we basuzuguye ishyirahamwe ry'abadamu bo muri Diaspora mu Bwongereza. Umugore wa Nkurunziza aherutse gukoza isoni abari n'abategarugori ba Diaspora yo mu Bwongereza aho bari mu nama muri Ambasade biga kuri gahunda zitandukanye kuwa 17 Kanama 2013. Umugore wa Ambasaderi Leonia Nkurunziza yifashe ku gahanga abwira bamwe mu bategarugori bari bafashe ijambo ko baceceka kubera ko batazi icyo bakwiye kuvuga. Yababwiye ko ari injiji ko igikwiye ari uko batajya birirwa bafata ijambo mu bantu.
Imyitwarire ya Leonia si mishya, kuko no mu Buhinde byari uko aho yari yarabujije uburyo abadiplomate agaragara nk'uwungirije umugabo we Nkurunziza mu kazi (Deputy Head of Mission). Leoniya ngo niwe wagenaga uko amafaranga asohoka cyane cyane ayashyira mu bikorwa yiyamamazagamo mu bandi bagore b'abambasaderi asa nubereka ko abarusha ubwenge. Ibi yabishobojwe n'umugabo we wari warabujije abadiplomate amahoro ndetse bamwe akaba yarabirukanishije ku mirimo yabo abaziza amaherere no kubarega ibihimbano muri ministeri y'Ububanyi n'amahanga. Aha tukaba twavuga nk'uwahoze ari Umujyanama Alfred Ndabarasa yirukanishije amuziza amaherere aho kugira ngo Minisiteri imurenganure, ahubwo Nkurunziza bakamugororera u Bwongereza kugira ngo akomeze yice akize. Abazi ibibera muri za Ambasade z'u Rwanda bavuga ko nyinshi muri zo hanuka uruntu runtu bitewe ahanini ko zitagira amategeko azigenga bityo ba Ambasaderi bakaba barigize ibimana cyane cyane ko bazi ko Minisitiri Louise Mushikiwabo ubu ahugiye mu mirimo ijyana n'akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi hamwe n'ibibazo bya Congo. Hari n'abadatinya kuvuga ko atabagenga ko ahubwo batumwe na Perezida ko ari we wenyine wabakurayo. Abazi uyu mubyeyi Louise Mushikiwabo bazi ko atagira umunabi, bityo ko yanga no kwiteranya n'ibikomerezwa bityo ahitamo kureka bimwe mu bibazo bikazikemura sakindi ikazaba ibyara ikindi !!!!!
Ambasade zihwihwiswa kubamo amakimbirane zikaba ari iza Pretoria, Dakar, Nairobi, New York, Berlin, Bujumbura, London, Paris na Beijing aho ambasade ishinjwa kurya ruswa kuri companies z'Abashinwa zikorera mu Rwanda. Ibi bikaba ari byo byatindije itangwa ry'isoko ryo kubaka ikibuga cy'indege cyo mu Bugesera nkuko abashinzwe uyu mushinga babitangaza. Muri izi Ambasade ubuyobozi bugendera ku bushake bw'Ambasaderi (mood). Iyo yabyutse neza yasetse abakozi ndetse n'abanyarwanda baba muri za Diaspora babona ibyo bakeneye. Yaba yarakaye akabihagarika kandi ntibigire inkurikizi kuko nta n'itegeko rihari ryo kubyamagana cyangwa ngo ribihanire.
Usanga rero aho gukora diplomasi y'igihugu, abadiplomate bahora bibombaritse ngo aho bukera Ambasaderi atabatesha imigati. Niyo mpamvu uzajya ubona za raporo z'ibinyoma ba Ambasaderi birirwa basimburanya mu binyamakuru ngo bohereje abashoramari, abandi nabo bakaruca bakarumira ngo hato batiteranya . Ugerageje kuvuga ko bidakwiye bamuha amasaha 24 kuba yageze i Kigali aho agera agahita aregwa gusuzugura intumwa y'ikirenga kandi ifite ububasha bwose ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika (Ambassador extraordinary and Plenipotentiary).
Nimwiyumvire rero namwe uko duhagarariwe mu mahanga, niyo mpamvu umusaruro na diplomasi y' u Rwanda isubira inyuma aho gutera imbere. Mu byukuri ubona ko diplomasi y'u Rwanda icungira kuri peacekeeping ari nayo yahesheje igihugu umwanya mu ka nama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, ibindi byahariwe abambasaderi bafite inyota yo guteza imbere isura yabo aho guteza imbere iy'igihugu ndetse no gukemura utubazo tw'ubukene bafite bakoresheje inzira zemewe n'izitemewe n'amategeko (corruption).
Birakwiye rero ko Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ifite inshingano mu kugenzura z'Ambasade yajya ikemura ibibazo hakiri kare aho kurindira ko Ambasaderi avaho cyangwa akajya muri opposition bakabona kuvuga ko yarenganyije abo yari ashinzwe kuyobora, kandi ubwo yarenganyaga inzego zibishinzwe zitarabimuhaniye. Aha muribuka umudamu Baziruwiha warenganyijwe na Rudasingwa, Ministeri ikaruca ikarumira none vuba aha nibwo bibutse ko Rudasingwa yitwaje umwanya arimo agahemukira abo ashinzwe kuyobora. Undi muco ukwiye gucika ni uwa ntiteranya na runaka kubera waba uteganya ko hari icyo uzamusaba ejo. Ibi bituma ubutabera butagera kubabugenewe ku gihe gikwiriye.
Source: Rushyashya