Rwanda: Ubutumwa Paul Kagame yagejeje ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi
Mu nama ya Bureau Politique ya FPR-Inkotanyi yayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi, akaba na Perezida wa Repubulika, abanyamuryango bibukijwe ko ibimaze kugerwaho na RPF n'igihugu muri rusange ari byiza kandi byinshi ariko tukaba dusabwa gukomeza kubinoza kubibungabunga no kubirinda kugira ngo bidasenywa cg bisubizwe inyuma.
Yagize ati: "Muzirikane ko intambwe dutera igomba kutwereka ko hari izindi ntambwe nyinshi imbere; tugomba nazo kuzitera kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere kinagire umutekano urambye, kuko nta rugendo rugizwe n'Intamwe imwe. Umuryango RPF-Inkotanyi, abanyamuryango n'abandi dufatanyije, twakoze ibikorwa byinshi bishoboka kuko ibidashoka ntawabiduhora".
Chairman yabwiye abanyamuryango ko inshingano zabo zizwi ariko ko tugoma kuzirikana ko hakenewe sustainability kubyo tugenda tugeraho (for continued progress). Tugomba kujya dupima neza ibyo tugeraho tutibeshya cg ngo tubeshye kuko aribwo biduha guhora dutera intambwe.
Umuco wo kubazwa ibyo dukorera igihugu ni ngombwa (accountability) kandi mu bufatanye buri wese akumva ko afite responsibility mubyo ashinzwe.
Amatora y'abadepite ateganyijwe muri Nzeri.
Chairman yibukije Intore z'Umuryango ko mu bigerwaho byose tugomba guhora tureba niba dusubiza koko ibibazo by'Igihugu cyacu. Yagize ati:"Tuzi ibibazo byacu nk'abanyarwanda ariko se tubisubiza ku buryo bungana iki? Hari ibibazo bisanzwe by'ubukene, imibereho myiza , umutekano ndetse hakiyongeraho na pressure duterwa nabyo. Twirinde guteta ngo twibagirwe ko tugomba kubikemura bitugoye hato tutazaba like a spoiled child uhabwa ibyo ashatse igihe ashakiye kabone niyo yaba ahabwa n'ibidafite akamaro. Twe rero ntabwo dukwiye kwangirika".Yavuze ko ibibazo tubamo bikwiriye kuturinda umuteto bikaduha gukorana Umuhate.
Nyakubahwa Chairman yibukije abanyamuryango ko bakwiriye kumva ko amateka yacu adusaba gukora cyane, mu nshingano zikomeye tugakora birenze uko ahandi bakora, twumve ko aho bibaye ngombwa ibyagakozwe n'abantu 10 byakorwa n'umuntu umwe cg 10 bagakora ibyagakozwe n'abantu 100. Akaba atari ugushaka kuvuna abantu ahubwo biterwa n'uko ibibazo duhanganye nabyo ubwabyo bikomeye bikaba bidusaba gukora ku buryo bukomeye. This must be the way of thinking based on our background. Ideology ya RPF irangwa no kwirwanaho dukoresha duke tukatubyaza byinshi kandi tukabyumva nk'abanyarwanda byaba na ngombwa tukabyumva nk'abanyafrika.
Twirinde umuco wo kutivuna cg kwitera ikinya tugakeka ko nta bibazo dufite kandi bihari. Nta kwibeshya, ibibazo birahari, tugomba guhangana nabyo. Kwitera ikinya tukishima binyuranye na Politiki ya RPF.
Uko RPF yavutse, uko yabayeho, n'uko yagihe ihangana n'ibibazo uRwanda rufite ntibyatwemerera guteta. Duharanire kubaka ejo heza.
Ntabwo tugomba gukora ibintu kuko biri popular cg bikorwa n'abandi. Tugomba gukora ibintu kuko bifite Agaciro. N'ubwo hari abadahita babyumva ako kanya iyo birimo agaciro bageraho bakabyumva. Ibyo twemerera abanyarwanda tuzirikane ko tugomba kubibagezaho. We Must deliver, tukagira umuryango ukora kandi abawugize bakuzuzanya. Abayobozi ba za Ministeri, ibigo n'izindi nzego bagomba gukora, gufatanya, bakubahana. Twamagane abantu babana badakorana neza, batavugana. Duharanire gushyira hamwe tuzirikana ko iyo duteshutse buri gihe bitugabanyiriza amahirwe yo gutera imbere.
Intambara turwana yahinduye isura.
Aha Chairman w'Umuryango yagaragarije abanyamuryango ko nyuma y'intambara yo kubohora uRwanda, guhagarika Jenoside, gusana no kubaka igihugu, ubu intambara turwana yahinduye isura.
Twatakaje abantu muri Jenoside ariko iyo urebye uko abantu basigaye batekereza uRwanda ubona ibintu bisubira inyuma. Kuri ubu abicanyi bafatanyije n'abantu bamwe bo mu bihugu byatereranye uRwanda mu gihe cya Jenoside ubu bafata VICTIMS bakaduhindura abicanyi bagafata abicanyi bakoze Jenoside bakaba basigaye bavuga ko aribo Victims. Ugasanga FDLR n'Interahamwe ubu basigaye bavugirwa nk'aho bahindutse Victims.
Ibi rero ntidushobora kubyihanganira ari nayo mpamvu hasabwa ubufatanye bwa buri wese mu kubirwanya.
M23 yabaye urwitwazo ariko hagamije kuyivanga n'uRwanda. Ibyaha byose byakorwaga muri DRC na M23 itarabaho basigaye ariyo babirega ariko ahanini bigaragara ko bashaka guharabika isura y'uRwanda no kurubuza gukomeza intambwe rumaze kugeraho. Dore zimwe mu mpamvu aba bantu basigaye baturwanya kandi bazi neza ko nta makosa dufite.
Baricara bakibaza bati?
1) Uru Rwanda rwari rwapfuye, ibibazo byarubanye byinshi, babyivanyemo gute atari twe (bo) tubibavanyemo?
2) Impamvu za Jenoside: N'ubwo ari abanyarwanda bayikoze ariko impamvu muzi zavuye hanze (external roots causes of genocide). Ntibifuza ko tubivuga cg ngo tugaragaze uruhare bagize muri Jenoside. Bahisemo kutugira twese abicanyi. Ngo ari abari mu
3) Iterambere ry'u
Ikindi tuzira nk'uRwanda ni uko abazungu ngo bavuga natwe tukavuga. Ingero HE yatanze ni nyinshi aho agaragaza ko abazungu bamwe basigaye bavuga ngo kariya gahugu kishyizeho. Kari strong. Urababwira bakagusubiramo. Ubundi bakibaza impamvu kaba strong kandi DRC ikaba weak. Chairman yagaragaje ko uRwanda rutakwifuza na rimwe ko Goma cg DRC imera nabi cyane ko nk'ibihugu bituranye buri wese akenera undi mu guhahirana.
Mu gusoza ijambo rye, Chairman yasabye Intore z'Umuryango n'abanamuryango gufata umwanya wo gutekereza bihagije (byimbitse) kandi uko gutekereza kukabongerera imbaraga zo gutera intambwe tugana imbere.
Duharanire kwandika amateka yacu. Tugaragaze ukuri ahashoboka hose kuko nitutabikora bazabyandika uko bishakiye kandi mu nyungu zabo.
Asaba abanyamuryango gukoresha ubwonko n'ubwenge ariko bakabuhuza n'umutima. Brain integrated with the heart.
Ngayo, nguko. Dukomeze imihigo.