M23 ngo yaba yasatiriye Goma mu rwego rwo gushaka kongera kuyigarurira
Nk'uko tubikesha urubuga africareview.com, umutwe wa M23 waba wongeye gusatira Umujyi wa Goma mu rwego rwo gushaka kongera kuwigarurira.
Africareview.com ikomeza ivuga ko ibi ikinyamakuru Xinhua cyabitangarijwe kuri uyu wa Kabiri n'umusirikare w'umuoffocier wo ku rwego rwo hejuru mu mutwe wa M23 ariko akaba atashatse ko izina rye rimenyekena.
Uyu musirikare kaba yagize ati : « Tugiye kongera gufata Goma kubera ko Leta ya Kinshasa idashaka kumva ibyo tuyisaba ».
Yakomeje agaragaza ko aho kumva no gusubiza ibyo uyu mutwe wa M23 usaba, Leta ya Kinshasa yiyemeje gushyigikira igitekerezo cya Brigade d'intervention igizwe n'ingabo za Onu aha ngo Leta ikaba yumva ko iyi Brigade ariyo izakemura ibibazo by'abatuye Kongo Kinshasa
Uyu musirikare kandi yagize ati : Kuva Brigade d'intervention yagera i Goma, Kinshasa yatangiye kutwumvisha ko tugomba gushyira intwaro hasi dusinya amasezerano tutaganiriyeho ngo tuyemeranyweho.
Umuvugizi wa sosiyeti sivile muri Kivu y'Amajyaruguru, Omar Kavota, yatangaje ko afite amakuru y'uko umutwe wa M23 wamaze kurunda abasirikare n'ibitwaro mu duce twa Kibati, Buvira na Mutaho mu rwego rwo kwitegura urugamba rwo gufata Goma.
Brigade d'intervention igizwe n'ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye, ariko yo ikaba ifite ubutumwa butandukanye n'ubw'ingabo za Onu zisanzwe muri Kongo Kinshasa zifite kuko igomba gusiga nta mutwe witwaje intwaro ukirangwa muri iki gihugu
Nyuma y'uko impande zombi ariko zari zemeye gusubira mu biganiro bya Kampala kugirango hasinywe amasezerano y'amahoro n'uburyo buhamye bwo kurangiza intambara muri iki gihugu, bigaragara ko kuva iyi mishyikirano yakongera gutangira ntakigeze kigerwaho, kugeza aho bitangiye kuvugwa ku gushaka kongera kwigarurira Goma kwa M23.