AMACENGA MASHYA MU RUBANZA RWA JENERALI KAYUMBA NYAMWASA
février 2nd, 2013 by rwanda-in-liberationRukara yahise asaba ijambo asaba urukiko ko amaze kurambirwa nisubikwa ridashira rwose ko bibakundiye bamukatira cyangwa bakamurekura! Abandi nabo baregwa hamwe nawe aribo nomere ya 2,3,4,5 bahise bamanika intoki babwira umucamanza ko batagifitiye ikizere ababunganira ko bamaze no kubona abandi!!!??? Abari aho twese twahise tugwa mu kantu twibaza impamvu batabivuze bakigera mu rukiko biradushobera!
Byagaragaraga ko ari ibintu bari baziranyeho mbere yuko baza mu rukiko, mbega byari ikinamico ryuzuye.
Gusa na none icyateye urujijo ni uko Uregwa nomero 6 ariwe Pascal Kanyandekwe bizwi ko ariwe washakiye bagenzi be ababunganira nawe akaba abifashwamo na ambassade y'u Rwanda,we yatangaje ko umwunganira atamuhinduye ndetse rwose we ko yarangije no kumwishyura nta deni amufitiye!
Abandi bati: Leta ya Kigali ifite ikibazo cy'amafaranga muri iki gihe,kandi ikaba imaze kubona neza ko nta ntsinzi iteze gukura muri uru rubanza kubera ibimenyetso simusiga bikomeje kugaragaza uruhare rwa maneko zayo mu gushaka guhitana Jenerali Kayumba Nyamwasa,bityo ikaba ibona nta mpamvu yo gukomeza gutakaza akayabo irutangaho.
Gusa amaherezo y'inzira ni mu nzu barutiza bagira bate ruzarangira maze ikinyoma cya leta y'i Kigali gikurwe ku ntebe.
Johannesburg
Ubwanditsi