Pages

Sunday, 27 January 2013

FDU-Inkingi: Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demokrasi, Leta y’igitugu itwimira

http://hungryoftruth.blogspot.com/

FDU-Inkingi: Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demokrasi, Leta y'igitugu itwimira



VI9

Barwanashyaka namwe nshuti za FDU Inkingi,

Bagenzi bacu muhagarariye amashyaka yanyu,
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nshuti z'u Rwanda n'Abanyarwanda

Mw'izina rya FDU Inkingi, mbashimiye kuba mwaje muri benshi kwifatikanya natwe muri uru rugendo rwo kwibuka imyaka 3 ishyaka ryacu riri mu Rwanda rihakorera politiki. Nibyo koko, kuri 16 Mutarama niho Prezidante wacu, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yakojeje ibirenge bye i Rwanda ku kibuga k'indege Grégoire Kayibanda i Kanombe.

Uko turi hano, n'ubutegetsi bw'i Rwanda bwabipingaga, ntawe utemera ko ukujya mu Rwanda kwa FDU Inkingi ibimburiwe n'Umukuru wayo, Madamu Victoire Ingabire, byahinduye ku buryo budasubirwaho imikorere n'imirorere ya politiki mu Rwanda. Amashyaka yari hanze yari amaze gusa nacika intege, asubira muri disikuru zimwe, izi za rusange zidafite icyo zihagazeho gikoreka zivanye mu buyoborere bw'igihugu bwa buri munsi, mu mibibereho n'ibibazo by'inzitane by'abaturage bya buri munsi. Mbese ibi by'idiski y'indirimbo ishira ukwongera ukayitangira.

1.      Dushimire Madamu Victoire Ingabire Umuhoza

Ni umwanya w'umwihariko wo gushimira Ingabire yo gutsinda twironkeye, wiyemeje kwigomwa, agasiga urugo rwe, akazi ke, n'ibindi, nkuko twebwe twabisigayemo, akemera akitanga akajya mu menyo ya Rubamba, ngo avane abanyarwanda ku ngoyi y'ubutegetsi bw'igitugu. Yagize ubutwari burenze tutagize, ahari ubanza ari abagore bashobora kugira bonyine ubutwari nk'ubwo, dukwiye kubumushimira. Yagiye azi neza ko ashobora gufungwa, ko ashobora no kuhasiga ubuzima bwe, ariko aragenda, ati biramutse bigenze uko muzakomereza aho nzaba ngejeje. Yaravuze ati « tuzababera intwari , muzatubere abagabo ». Victoire Ingabire, aho uri mu buroko i Rwanda, siwo mwanya wawe, uwawe ni uwo ku ntebe nkuru y'Ubuyobozi bw'igihugu n'abanyarwanda. Turakuzirikana buri kanya aho  uri mu buvumo bwa gereza ya Kigali, tuzakomeza kugukubita ingabo mu bitugu kugeza igihe ufunguriwe, kugira ngo urangize inshingano wiyemeje, twaguhaye nk'ishyaka.

Mumbabarire ariko gato nshimire n'abarwanashyaka bagenzi bacu bari mu Rwanda, ku mwihariko abagize komite nyobozi y'agateganyo ya FDU Inkingi, ubwitange batwerereka buri munsi aho bahanganye amaso ku yandi n'ingoma y'igitugu kandi bakanamenya uko Prezidante wacu yiriwe kandi yaraye.  Nagira ngo mbashimire namwe barwanashyaka, nshuti, abaterankunga b'ingeri zose. Ibi tugezeho, dukesha ahanini n'ukujya kwa Prezidante wacu, ntibyari gushoboka iyo mutagumya kumushyigikira, ngo mujye aho adashobora kugera mu mahanga hirya no hino, ku maradiyo, ngo mwigomwe mubone uburyo bwo guherekeza ibikorwa bya politiki bya FDU Inkingi.

2.      FDU Inkingi yambuye Prezida Kagame ikamba ry'ubuziranenge yiyambitse

Nari maze kuvuga  ko kuva FDU Inkingi ifatiye icyemezo cyo kujya mu Rwanda gukorerayo politiki ibintu byahindutse. Bwabaye ubwambere, umuntu avugiye mu ruhame ati : Bwana Prezida Kagame ufite uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabaye mu banyarwanda, turasaba ko abo wamariye kw'icumu nabo bagira uburenganzira n'amahirwe bwo kwibukwa n'ababo n'igihugu, turasaba ko ababavukije ubuzima, bari mu ngabo utegeka cyangwa muri Leta uyobora, baryozwa ibyo byaha ndengakamere bakoze. Unarebye ugashishoza, ugufungwa kwa Madamu Victoire Ingabire ni aho gushingiye. Yambuye Prezida Kagame ikamba ry'ubuziranenge yari yariyambitse abeshya ngo yahagaritse itsembabwoko.

Yahagaritse Jenoside ryari ko yafashe ubutegetsi abapfa barapfuye, abarokotse benshi ko ali bagenzi babo b'abahutu babakijije ? Ni hehe, nka za za Byumba yari yarigaruriye kuva muri Gashyantare 1993, hashize umwaka, cyangwa se za Kibungo ya ruguru yafashe agishoza intambara, ni he mu kwezi kwa kane, kwa gatanu, kwa gatandatu, yazibye icyuho, agaca icyanzu ngo abatutsi bahigwaga bukare bahahungire ? Umuntu yica Prezida Habyarimana Yuvenali bali bamaze gusinya amasezerano y'amahoro, ahubwo agashoza intambara n'abaje gutabara akabiyama, agahindukire ngo yahagaritse Jenoside ? Anazi ibyo yakuze nyuma muri Kongo ? Yahagaritse intambara yari yashoje, yego. Yafashe ubutegetsi, yego. Ibindi azabeshye abahindi, twe atureke. Numvise ko na bo bafite ambasade ko batakibeshyeka. Kumwibutsa ko hari abanyarwanda benshi yishe bimugarura mu murongo wa ba ruharwa bakoze ibyaha ndengakamere by'itsembatsemba,  kugeza ubu yari yashoboye kwegeka ku bandi.

Ubutegetsi bw'u Rwanda bwari bwarashoboye amahanga buyabwira ko ari ubuyobozi ntangarugero rwa demokrasi. Kuvaho FDU Inkingi igereye mu Rwanda ikaka uburenganzira bwo gukora nk'ishyaka ryemewe, dore hashize imyaka 3 ntabwo tubona, nta wundi munyamahanga bazongera kubeshya ngo bwemera amashyaka menshi n'itangazamakuru ryigenga, nta n'ishyaka na rimwe ritavuga rumwe n'ubutegetsi ryemewe kandi n'ibinyamakuru bitari « ndiyo bwana » byarasenywe. Akarusho ahubwo ni uko babirayemo bamwe bakabica, twibuke André Kagwa Rwisereka wari VisiPrezida wa Green Party, cyangwa Jean-Léonard Rugambage w'ikinyamakuru Umuvugizi. Abandi barabigera ariko barabahusha nka Jenerali Kayumba Nyamwasa. Abandi barafunga nka Deo Mushayidi, Prezida wa PDP Imanzi, Ntaganda Bernard, Prezida wa PS Imberakuri, Agnés Nkusi Uwimana na Saidati Mukakibibi b'ikinyamakuru Umurabyo. Turacyafite bagenzi bacu 8, bakomoka Rutsiro, bafungiye i Gitarama, hafi ya Stade ya demokrasi.

Aho FDU Inkingi igereye mu Rwanda, ubu ibibazo by'inzara, ubukene mu cyaro no mu nkengero y'umujyi wa Kigali birazwi. Twashoboye kubwira abantu ko hari abanyarwanda bongeye kurwara amavunja. Ibibazo by'uburezi n'amashuri kubona imfashanyo yo kuyigamo yahariwe bamwe, nakwita beneyo, ubuvuzi bwa Mutuwalite utavurwa nyabyo kandi utabona umuti muri Farumasiyo yazo. Ibyo birazwi. Ruswa yeze, mu cyaro ybita inkuyo, ntibikivugirwa mu matamatama. Programu zo gushahura abagabo twarazamaganye. Intambara ya Kongo bakunze kubeshya ngo ni iya banyekongo na FDRL, ubu byaragaragaye ya ahubwo yamariye abana b'u Rwanda muri Kongo, kuko nyine FDU Inkingi ishobora kuvuga ku mugaragaro iti abana bo mu ngo izi n'izi babatwaye kurwana. cyangwa ababyeyi babo batubwiye ko bahapfiriye.

3.      Nari umugabo ntihabwa intebe

Barwanashyaka ba FDU Inkingi,

Twoye gukomeza kwigamba no kwivuga ibigwi ku nkovu z'imidende. Nari umugabo kandi ntihabwa intebe. N'ubwo twabiharaniye mbere y'abandi, ubu byabaye umusaruro rusange, ntibikiri umwihariko wa FDU Inkingi, ni umusaruro rusange n'ayandi mashyaka avuga ko nawo ari uwayo. Kugira ngo tugume kw'isonga mu ntambara ya demokrasi n'ukwishyira ukizana, yo kutavutswa ubuzima bwawe uzira ubwoko bwawe cyangwa uko wavutse utagennye, y'ubutabera n'ubwiyunge burambye, yo kuzamura ubukungu bw'igihugu, yo kugira amahirwe amwe ukananirwa n'aho ubushobozi bwawe bugarukiye, tugomba gutema ishyamba, tugatera indi ntambwe, tugahanga kandi tugahangira abandi inzira yo kwubohora u Rwanda n'abanyarwanda. Burya umwana niwe wiha ingobyi.

Baca umugani kandi ngo : Nta joro riba rirerire ngo ribuze izuba kurasa. Kandi ngo : Nta rubuto rwaboze rutagwa. Abasoma ibihe babona ingoma ya Kagame iri mu marembera, hafi guhirima. Nanjye niko mbibona, iyo mbona amakosa ikomeje gukora : kuvunira agati mu ryinyo ikamarira mu buroko abatavuga rumwe nayo, kworeka igihugu mu ntambara ya Kongo, kutita kuri rubanda rwa giseseka ruba mu cyaro no mu ntandaro y'imijyi, kutunamura icumu ngo itange ihumure, kureba igitsure abamuhatse. Ntihazagire uwongera kuvuga ngo abanyamahanga ntibadufasha. Ahasigaye ni ahacu. Habuze uwasunika gato. Niko twiyemeje gukora.

4.      Inzira y'ugutsinda

Inzira yo kwibohora iraka ibintu bibiri by'ingenzi. Icya mbere, guhuza imbaraga zacu n'andi mashyaka tugahashya uwo duhanganye. Icya kabiri, kwegera kurusha abaturage mu Rwanda cyangwa impunzi mu bihugu by'Afurika.

Kuri FDU Inkingi, guhuza imbaraga n'andi mashyaka ntibyagombye kutwaka imbaraga zihambaye. Twebwe ubwacu, ubu twibumbiye mw'ishyaka rimwe, bivuye ku bushake bwacu kuko mbere twari amashyaka atatu atandukanye. Tujya kwishyira hamwe ubwa mbere, ndibuka ko nta shyaka na rimwe, mu yari ariho icyo gihe tutahamagaye ngo aze dufatanye. Yemwe n'abari bafite igitekerezo cyo gushinga ishyaka batubwiye ngo dukomeze, bazaza nyuma bamaze kwirema, twarababwiye duti imiryango irafunguye, tubahaye ikaze, nimuhuguka, turacyabategereje. Ndibuka ko na mbere y'uko dufata icyemezo burundu cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, twiyegereje abantu bose b'inararibonye muri politiki, tubagisha inama. Muri abo, hari abahanze nyuma amashyaka yabo, ni uburenganzira bwabo. Urugero rwa vuba rwerekana ko dushaka ubufatanye, ni amasezerano twagiranye na RNC, ejo bundi twujuje imyaka 2 dukorera hamwe. Mu minsi iri imbere tuzayizihiza, twongere dutere indi ntambwe. Ntabwo rero kuri FDU Inkingi, ndumva nanavugira RNC, kwakira abandi baza batugana, ntibyagombye kutubera ikibazo.

FDU-Inkingi rero yashimishijwe no kwumva ko abashinze amashyaka nyuma bifuza ko dukorana. Dushyigikiye bidasubirwaho kwicara hamwe tukwumvikana k'u Rwanda runogeye abanyarwanda, tugashaka ukwo tuvana abanyarwanda mu kangaratete bashyizwemo na Kagame n'agatsiko ke. N'abakiri ingwate za Kagame bakiri mu gihugu tubahaye ikaze, tuzafatanye gukosora ibyapfuye no gushaka inzira yo guca inzigo.

Kurushaho kwegera abaturage mu Rwanda cyangwa guhagurukira ikibazo cy'impunzi mu bihugu by'Afurika nabyo birihutirwa. Abahejejwe mu mashyamba bagacirwa i Shyanga bakwiye kuva i buzimu bakaza i Buntu. Biri mu ngamba yo kwereka abaturage n'impunzi ko dushishikajwe no kwumva, no gukemura ibibazo byabo. Dukoresheje ubushobozi bwose, turashaka guhugura abaturage n'impunzi guhagurikira rimwe kwibohoza. Bityo, tugahumuriza abanyarwanda bamwe ubutegetsi bwadushumurije kandi nta mpamvu, bakabona ko dushishikajwe n'abanyarwanda bose, nta vangura. Kwegera abaturage mu gihugu cyangwa impunzi mu nkengero zacyo, twemeza ko bizaduha amaboko mashya, tukotsa igitutu ubutegetsi, tukabuhirika, tukamakaza demokrasi, tukazahura u Rwanda n'abanyarwanda.

5.      Harakabaho Isabukuru ya demokrasi y'imyaka 52

Nigeze kuvuga hejuru ko hari bagenzi bacu bafungiye i Gitarama, hafi ya Stade ya demokrasi. Sinarangiza rero ntabibukije ko ababyeyi bacu baharaniye demokrasi twibuka ku ncuro ya 52 kuva kuri 28 Mutarama 1961. Nubwo tutashoboye gukomeza kuyibumbatira mu mahoro, mu bumwe, nkuko Indirimbo yubahiriza igihugu yabidutongaga, kujya i Gitarama kuri 28 Mutarama 1961 kwimika demokrasi ni igikorwa cy'ingenzi ababyeyi bacu baharaniye biyushye akuya. Muribuka ko Madamu Victoire Ingabire, nyuma yo kujya ku Gisozi kwunamiraabazize itsembabwoko mu Rwanda, yagiye gutura indabo  kuri Stade ya Demokrasi, aricyo gikorwa cy'imena yakurikijeho. Tugomba kuzirikana ibyo bikorwa byombi, kugira ngo ejo nitubohora igihugu cyacu, kizarangwe no kurinda ubusugire bw'ubuzima bwa buri wese, demokrasi n'ukwishyira ukizana ku buryo burambye, tuzasigira abana bacu na bo bakabusigira ababo ku ruhererekane rudashira, bazashyikiriza ubuvivi n'ubuvivure, ndetse na Rubanda.
Murakarama.

Bruseli, kuwa 26 Mutarama 2013

Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa wa FDU Inkingi

Izindi Nkuru bijyanye:



VIDEO; IMYIGARAGAMBYO YO GUSHYIGIKIRA INGABIRE VICTOIRE

Begin forwarded message:

From: IKONDERA <ikonderainfos@yahoo.com>
Date: January 27, 2013, 8:41:11 AM EST
To: undisclosed recipients: ;
Subject: *DHR* VIDEO; IMYIGARAGAMBYO YO GUSHYIGIKIRA INGABIRE VICTOIRE
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 
__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

Kigali : Abubatse banyuranyije n’amategeko bahawe iminsi itatu yo kwisenyera


Kigali : Abubatse banyuranyije n'amategeko bahawe iminsi itatu yo kwisenyera

Inkuru dukesha ikinyamakuru www.igihe.com

Bamwe mu batuye Akagari ka Ruliba mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko hahawe iminsi itatu yo kuba barangije kwisenyera inzu bubatse nta byangombwa ariko bakibaza aho bazerekeza mu gihe umurenge uvuga ko wabihanangirije kenshi.

 

Mu mvugo irimo ikiniga rimwe na rimwe iherekezwa n'amarira, aba baturage batangarije IGIHE ko ibi babisabwe n'ubuyobozi mu nyandiko, ariko bakavuga ko batazi aho bazerekeza kuko ngo batahabona.

Nahimana Beline uri mu bahawe ubu butumwa bwo gusenya inzu abanamo n'abana be batatu na muramukazi we, yatangarije IGIHE ko ibyo basabwe bumva bibarenze bakaba barabuze icyo bakora. Yibaza aho azerekeza namara kwisenyera. Avuga ko adashobora kwisenyera, kuko ngo iyi nzu yayubatse ku mafaranga agera kuri miliyoni eshanu yagujije kandi ataranarangiza kwishyura.

Aba baturage bavuga ko bubaka babifashijwemo n'ubuyobozi bw'umudugudu. Hari urugero umwe uvuga ko yahaye umukuru w'umudugudu amafaranga agera ku bihumbi 150 ngo amureke yubake.

Abayobozi b'imidugudu ariko bo barabihakana. Uwitwa Kanyarutoki Dieudonne wo mu Mudugudu wa Ruhango ugomba gusenywamo inzu umunani avuga ko abo baturage babeshya, kuko baca mu jisho ubuyobozi bakubaka bavumburwa bakabwitakana.

Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali Munyaneza Aimable, avuga ko bakunze gusaba abaturage kwirinda ibikorwa nk'ibyo ariko bakarengaho bakabikora. Ngo ni yo mpamvu bishobora kubagiraho ingaruka, mu gihe nyamara ngo usabye icyangombwa cyo kubaka agihabwa.

Munyaneza yongeraho ko gusenya izo nzu nta tegeko bizaba birenzeho, kuko biri mu mabwiriza agenga imyubakire mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko uwatangiye ibikorwa by'ubwubatsi atabifitiye ibyangombwa bisenywa, agatanga n'amande kandi akishyura ibyakoreshejwe mu kuza kumusenyera.

Ku bayobozi bavugwaho ruswa Munyaneza avuga ko bagiye kubikurikirana, uwo azagaragaraho akazahanwa.

Uretse izi nzu zigomba gusenywa, hari zimwe zimaze iminsi zishenywe muri aka gace zirimo ibiraro by'inka byari byarahinduwemo inzu zo kubamo. Ubu izizasenywa zigera ku munani.

Amabwiriza agenga imyubakire mu Mujyi wa Kigali yashyizweho n'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali ishingiye ku itegeko ngenga No10/2006 ryo ku ya gatatu Werurwe 2006, muri iri tegeko ryasinyweho na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ingingo ya 49 ikaba iteganya ko uwarenze ku biteganywa na ryo ahanishwa ihazabu y'amafaranga ibihumbi icumi.

Dessin: corrompu, mon douanier?


Saturday, 26 January 2013

Rwanda: Nyuma ya Adré Kagwa Rwisereka muri Green Party ngo bongeye kubura undi muyobozi


Birabe ibyuya ntibibe amaraso: Nyuma ya Adré Kagwa Rwisereka muri Green Party ngo bongeye kubura undi muyobozi

janvier 27th, 2013 by rwanda-in-liberation

oustazi-omar-leo.jpg

N'ubwo amakuru ataramenyekana neza ariko hari inkuru zivuga ko umwe mu bayobozi b'ishyaka ry'ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda yaba atarimo kuboneka kuva taliki 19 Mutarama 2013 n'ubwo ngo yitaba telephone ye igendanwa ariko ngo abo mu ishyaka rye ntibabashe kumuca iryera.

Amakuru yatanzwe n'umuyobozi w'iryo shyaka Frank Habineza ku rubuga rwe rwa facebook taliki 26 Mutarama 2013 avuga ko ngo uwo muyobozi yamuhamagaye kenshi ngo bahure ariko ntamubone akaba yibaza ibyaba byamubayeho. Yagize ati: Twashatse umunyamabanga wacu ushinzwe itumanaho witwa Oustazi Omar Leo kuva kuwa gatanu w'icyumweru gishize (taliki 19 Mutarama), mu gihe nari ndi hanze y'igihugu, ariko ejo ubwo nagarukaga, nahamagaye telephone ye aritaba, duhana gahunda yo guhura ariko ntiyaboneka kandi telephone ye yari yayifunze. Muri iki gitondo nongeye ndamuhamagara duhana indi gahunda ariko nanone ntiyaboneka. Turumva ari ikibazo kidushishikaje tukaba tumusaba kugera ku biro byacu kuwa mbere (taliki 28 Mutarama) saa yine za mugitondo. Turasaba nanone polisi y'igihugu gukurikirana no gukora iperereza ikamenya aho aherereye n'ibyo arimo.

Aya makuru yatanzwe na Frank Habineza arasa n'adasobanutse ku buryo bishobora kuba ari nabyo byatumye abantu batayashishikarira cyane bitandukanye n'igihe uwahoze ari Visi Perezida wa Green Party Adré Kagwa Rwisereka yaburirwaga irengero taliki 12 Nyakanga 2010 akaza kuboneka yaciwe umutwe taliki 14 Nyakanga 2010 i Butare mu gishanga cya Mukura mu birometero bikeya uvuye kuri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ya Butare ugana i Burundi. Icyo gihe inkuru y'ibura rya Rwisereka ikaba yaravuzwe cyande ndetse inahangayikisha abayobozi b'iryo shyaka n'abo muri opposition yose muri rusange.

Kuba uyu munyamabanga ushinzwe itumanaho bivugwa ko atarimo kuboneka mu gihe ngo yitaba telephone ubundi ngo ikaba ifunze ni amayobera kuko kuba umuntu rimwe yitaba agahana gahunda n'umuyobozi umukuriye mu ishyaka ubundi akaza kubura kuri telephone ni ibintu biteye urujijo ku buryo binagoye gutekereza niba ari FPR yamunyuruje nk'uko byagendekeye Rwisereka cyangwa niba ariwe ubwe udashaka kwitaba umuyobozi we kubera impamvu umuntu atamenya. Cyakora ukurikije uko Frank Habineza umuyobozi wa Green Party yanditse wabona ko hashobora kuba hari ikibazo gituma atamwitaba kandi akaba wendahari uburyo akiziho. Bitabaye ibyo byaba biteye amakenga kongera kubura umwe mu bayobozi mu gihe uwa mbere yabuze akaza kuboneka ari umurambo.

Ikindi ni uko muri PS Imberakuri mu minsi ishize naho havuzwe ishimutwa ridasobanutse rya Visi Perezida Bwana Bakunzibake Alexis naryo ryavuzwe cyane ariko nyuma ibintu bikaza kuzamo urujijo aho ngo na we yitabaga telephone igendanwa ngo akavuga ko abamushimuse bamufatiye i Kigari ahitwa mu Biryogo ku manywa y'ihangu ngo bakamuzirika bakamuta mu modoka izwi ku izina rya gikumi hanyuma ngo bakajya kumujugunya mu gihugu cy'Ubugande ngo bamucuje imyenda ariko ngo bakamusigira telephone ye. Aya makuru akaba yarumvikanye kuri BBC Gahuza ubwo Bakunzibake we ku giti cye yavuganaga n'umunyamakuru wa BBC amusobanurira uko ibintu byamugendekeye. Ibi byaje rero nabyo gusa n'ibiyobera abantu ubu banavuga ko Bakunzibake batazi iyo aherereye kuko ngo atakinagaragara mu gihigi uretse kumwumva avugira ku maradiyo.

Ngibyo ibirimo gutuma abantu basa n'abatitaye ku ibura ry'umunyamabanga wa Green Party ushinzwe itumanaho aka w mwana murizi udakurwa urutozi. Niba opposition itabashije guhangana n'ingoma ya Kagame ntiyakagombye gukina imikino yo kujijisha kuko byatuma igazaharira cyane kuruta guhagarara bemye. Twizeye ko atari byo byabaye kuri Oustazi Omar Leo kandi twizeye ko aho ari ari muzima kuko nta nyungu FPR yakura mu gukomeza guhotora abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame.

Nkunda L.
Kigali City


-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development