Rwanda: Tuve Mu Magambo Tujye Mu BikorwaTariki ya 22 Ukuboza, 2012 FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KUBW'AMAGAMBO NTAN'UBWO IZAVANWAHO N'AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA. IRIBURIRO 1. Iyi nyandiko ndayigutuye Muvandimwe wanjye nkunda Bwana Déo Mushayidi wowe wabaye uwambere mu kumva ko kwegera abanyarwanda ariyo nkingi nyakuri yo kubabohora. 2. Ndayigutuye wowe Madame Ingabire Victoire Umuhoza wabonye ko u Rwanda rugeze iwa Ndabaga ugasiga ibyiza byose byari bigukikije harimo umuryango wawe n'imirimo yawe ukarusha ubutwari abagabo mwari mufatanije urugamba ukiyemeza gutangaho igitambo ubuzima bwawe ubuha igihugu cyawe. 3. Ndayigutuye Bwana Bernard Ntaganda wabashije kwerekana ibyo utekereza kandi utari uyobewe ingaruka zari gukurikiraho. 4. Ndayigutuye Padiri Thomas Nahimana wowe wabashije kunyereka uburemere bw'ikibatsi kikugurumanamo ngasanga gihwanyije ubukana n'ikingurumanamo. 5. Ndayibatuye banyamuryango ba PDP IMANZI mutaciwe intege n'ifungwa ry'uwatubimburiye mugakomeza gutera ikirenge muke. 6. Ndayibatuye mwebwe mwese mutagoheka mushaka icyabohora abanyarwanda. Banyarwanda banayarwanda kazi munyotewe n'impinduramatwara mu Rwanda! Hashize igihe kinini benshi muri mwe hamwe nanjye dukurikirana ibikorwa bya politiki bikorwa n'abanyarwanda batavuga rumwe n'ubutegetsi cyane cyane abakorera hanze y'igihugu kubw'umwihariko ku mugabane w'i Burayi ndetse na Amerika tutibagiwe no muri RD Congo. Aha ndashaka kuvuga ibikorwa by'umutwe wa FDLR. Iyo witegereje ibikorwa by'abanyamashyaka akorera hanze y'u Rwanda usanga ibyinshi ari ukwizengurukaho ntacyo bageraho gifatika uretse kwiyamamaza mu bitangazamakuru binyuranye nabyo bitagera kuri rubanda rwa giseseka mu Rwanda ari narwo rubangamiwe cyane n'igitugu cya buriya butegetsi. Njye rero nsanga niba koko abanyamashyaka bacu bagamije guhirika buriya butegetsi bw'agatsiko ka Kagame hari ibyo bari bakwiye kumenya byabafasha kubigeraho. Muri byinshi byadufasha kugera kuri iyo ntego ndifuza kubagezaho ibintu cumi na bitanu mbona ari ingenzi kurusha ibindi. Ibyo bintu uko ari cumi na bitanu nkaba nabigabanyijemo ibice bitatu, buri gice kikaba kigizwe n'ibintu bitanu. Ndibwira ko buri wese unyotewe n'impinduka abashije kubizirikana byamufasha kwiha icyerekezo cyo gufata ingamba zihamye. Ntabatindiye rero dore uko biteye: 1. IGICE CYA MBERE: IBINTU BITANU B'INGENZI BYATUMYE FPR IFATA UBUTEGETSI 1. Inkunga y'igihugu cya Uganda Leta ya Uganda yafashije ku buryo bugaragara umuryango wa FPR inkotanyi cyane cyane mu kuwuha ibikoresho bya gisirikari birimo abasirikari b'abanyarwanda bahoze ari aba NRA, intwaro, imyambaro, ibimodoka bya gisirikari ndetse n'ibindi bikoresho binyuranye, ibyo bikaba ari byo byawufashije kugaba igitero ku Rwanda kuwa mbere Ukwakira mu mwaka w'igihumbi kimwe maganacyenda na mirongo icyenda. Ibyo ntibyaciriye aho nk'uko umunyamakuru Florenti Kampayana yakundaga kubivuga ahubwo igihugu cya Uganda cyari indiri y'inkotanyi kuko niho zari zifite ibindiro by'inyuma mbere na nyuma y'uko zifata igice kinini cy'u Rwanda zikubaka ibirindiro bihamye. N'ubwo Ingabo z'Inkotanyi zaje kubona ibirindiro ku ubutaka bw'u Rwanda ntizahise zicuka kuko zakomeje kujya zikorera amanama, ibitaramo ndetse na za fundraising(ikusanyamali) mu Bugande ku umugaragaro. Ibyo rero nibyo byazihaye icyizere gihagije cyo kuzegukana intsinzi ishingiye ku ntamabara y'amasasu. 2.Kugira ingabo Kugira ingabo byatumye Habyarimana yemera gushyikirana n'Inkotanyi kandi bituma ahindura imvugo aho kuzita abaganda yemera ko ari abanyarwanda. Muribuka ko yigeze kuvuga ko u Rwanda rwuzuye, rumeze nk'ikirahure cy'amazi ku buryo wongeyeho igitonyanga yameneka yose. Kugira ingabo kwa FPR byatumye yemera ko ari abanyarwanda ndetse yicara kumeza amwe n'inkotanyi i Arusha muri Tanzaniya ahava yemeye isaranganya n'igabana ry'ubutegetsi. Ibyo byose yabyemejwe n'urusaku rw'imbunda. Ndibuka ko inkotanyi zakundaga kwita imbunda akazina ka Rifle (umusifuzi) bishaka kuvuga ko ariko kazaca urubanza. 3. ubumwe mu banyamuryango FPR yakoresheje ubuhanga buhanitse mu rwego rwa sensibilisation ishyira imyumvire y'abanyamuryango bayo ku rugero rumwe, bakabona ibintu kimwe, ibubakamo ubuvandimwe burenze urugero, yunga abari bafitanye utubazo, ibatoza gusaranganya umitungo yabo bwite, utunze agafasha umukene, ndetse ibatoza no kurwananaho mu bundi buryo nko gushakira akazi abatagafite, gucumbikira abatagira icumbi, maze bose bumva ibintu kimwe, intero iba itabaro, udatabaye akagemura, uwo binaniye byose akitwa ikigwari kandi nawe bikamutera isoni akaba atahiga abasore bateranye. 4. Ukwitanga kurenze urugero Abanyamuryango ba FPR bamaze gucengerwa n'amatwara y'umuryango bashyize imbere inyungu z'umuryango bazirutisha izabo bwite ku buryo bamwe mu bataribarabashije kujya ku rugamba bataye imirimo yabo bwite bajya gukorera icyama nta mushahara, hari abajyaga kwikorera amasasu bayegereza urugamba, hari abajyaga hirya no hino mu bihugu bikikije u Rwanda gukora imirimo y'icyama nko gushaka abasore batabara, imisanzu ndetse no gukora ubukangurambaga. Ibyo byose babikoraga nta mafaranga ya mission bahawe nta n'ayo bateganya kuzahabwa. Bagendaga bacumbika mu banyamuryango kandi batabyinubira ahubwo wasangaga baterwa ishema n'icyo kizere bagiriwe. Muri uku kwitanga birenze urugero ninaho FPR yakuye umutungo wo gukomeza urugamba idakomeje kurangamira inkunga ya Président MUSEVENI 6. Ibyitso Ubwo Habyarimana yirirwaga avuga ko FPR yabashoyemo ibyitso ntiyabeshyaga kuko byari bihari. Mu Rwanda rwagati hari abakada ibihumbi bitanu bahawe amahugurwa ahagije; abo akaba aribo bakoraga ubukangurambaga mubaturage mu buryo bw'ibanga rikomeye ndetse bakanakusanya imisanzu nyuma bakayohereza mu biro bikuru by'icyama. Hari ikindi gice cy'abanyapolitike n'abasirikari bari mu butegetsi bwa Habyarimana cyangwa bari muri opposition FPR yabashije kwiyegereza bemera gukorana nayo ndetse banayifasha gushegesha ubutegetsi bw'ikinani kugeza ubwo kinanuye. Ngirango buri wese aribuka uruhare rwa MDR, PSD na PL mu gushyigikira FPR. 2. IGICE CYA KABIRI IBINTU BITANU BIDINDIZA OPOSITION NYARWANDA 1. Ubuhezanguni Byaragaragaye kenshi ko abantu benshi bavuga ko bifuza ko ibintu bihinduka bakigoswe n'amarangamutima ashingiye ku bwoko ibyo bigatuma bahorana urwikekwe hagati yabo n'abo badasangiye ubwoko ndetse n'uturere. Iyo witegereje uburyo amashyaka avuka n'abayayoboka mu udutsiko bikwereka aho ibitekerezo byabo biba bishingiye ibyo bigahamywa n'ibyo bandika ku mbuga zinyuranye mu bitekerezo bitagira umurongo ufatika cyangwa se uhoraho. Birumvikana ko abenshi babiterwa n'amateka mabi abanyarwanda baciyemo ariko ikibabaje ni uko buri wese yireba ku giti cye ntarebe na mugenzi we ko nawe yababaye. Umuhutu ati abatutsi baratwishe, ariko ntashake kubihera aho byatangiriye. Umututsi nawe ati badukoreye Génocide ariko ntiyemere ko yahorewe birenze urugero. 2. Kutagira ingabo Paul Kagame ni umuntu warezwe n'igisirikari ku buryo kimutemba mu ngingo; kugeza ubu ntikiramutenguha kuko nicyo kimugize akagirwamana. Azi neza ko amagambo y'abasivire atahangana n'urusaku rwa AK47; yizeye inkunga y'abanyamerika n'abongereza kubera uturimo tuzamura ubukungu bwabo abakorera. Ibyo ari nabyo bituma amatwi ye ayavuniramo ibiti. Mu gihe rero azi neza ko abavuga bavugira kure kandi amajwi yabo ntarenge umutaru nta na rimwe yabaha agaciro ngo yemere gushyikirana nabo cyangwa se ngo adohore igitugu akandamisha abanyarwanda. 3. Umwiryane no guhuzagurika Amashyaka menshi ya opposition arangwa n'umwiryanye n'urwikekwe bidafite ishingiro; ujya kumva ngo ishyaka runaka ryacitsemo ibice bibiri kubera ko hari abumva ibintu mu buryo ubu n'ubu abandi bakabyumva muri ubu. Wajya kumva ngo ba runaka bakorana n'inkotanyi kandi wenda atari byo ahubwo ari uko imyumvire yabo itajyanye. Amashyaka menshi n'abayagize usanga aterekana neza umurongo wa politike uhamye yihaye ku buryo ibyo bidaha ikizere abanyarwanda ngo bayashyigikire kubera gutinya ingaruka yabakururira. Nibutse ko umwiryane utagarukira mu mashyaka imbere gusa ahubwo usanga n'amashyaka ubwayo ashinjana ibintu bidafututse bamwe bita abandi ngo ni za baringa. Ishingwa ry'amashyaka mashyashya rya buri munsi naryo rigaragaza uguhuzagurika kw'abanyepolitike ba opposition kuko baba batazirikanye rya jambo rivuga ngo Divide and rule (ryanisha utegeke). Ibi rero (ryanisha utegeke) ubundi ni umurimo wagombye gukorwa na Kagame ariko ntibyirirwa bimugora kuko opposition iba yabimukoreye. 4. Ukwikunda Abanyapolitiki benshi barangwa no kwikunda ku buryo bahisemo kuvugira kure y'abo bavugira; ibi nabyita ko bafite politiki yo gushora abaturage ngo batege imitwe Kagame ayimene bo bigaramiye mu bususuruke i Burayi bityo babone uko bandika za Déclarations zitarenga umutaru. Politiki nk'iyo ubona ari imitwe cyangwa umurengwe wo gutunga za ordinateurs munzu noneho umuntu yabura icyo akora akajya kuyikiniraho ashyushya imitwe y'abantu yandika ko iminsi ya Kagame ibaze nyamara ntacyo yerekana kiyigabanya. 5. Ubukene Amashyaka menshi nako hafi ya yose nta mutungo agira kandi nta n'ubwo ashyiraho umwete wo gushaka uburyo uwo mutungo waboneka. Iyo uganiriye na bamwe muri bo bakubwira ko batahwemye kubivuga ko umutungo ukenewe ariko abantu ntibabyitabire. Aba rero ntibamenya aho bipfira kuko nabo ubwabo bataragera ku rwego rwo kwitangira ibyo bemera. Bibwira ko kubivuga gusa bihagije ntibibuke ko hagomba n'ibikorwa. 3. IGICE CYA GATATU IBINTU BITANU BYAHIRIKA FPR MU GIHE KITARAMBIRANYE 1. Kugira ubumwe muri opposition Igihe cyose abanyapolitiki bacu batazumva ko gukorera hamwe ari ngombwa ntibazabasha guhirika ingoma y'igitugu (baca umugani ngo abahigi benshi bayobya uburari). Nibadashyirahamwe ntibizorohera abanyarwanda kubashyigikira kuko babura uwo bahitamo n'uwo bareka. Kwirirwa bacuranwa abayoboke nibyo bituma abanyarwanda babatakariza icyizere kuko usanga abenshi muri bo ari abahanga mu kuvuga ariko mu ngiro akaba ari zero. Umunsi abanyepolitiki bacu babashije kuba intangarugero mu guhuriza hamwe imbaraga zabo bizatanga icyizere ko bashobora no kubanisha abanyarwanda. Nibitaba ibyo bazajya biruka amahanga ngo barasobanura imigabo n'imigambi bahave bacyuye umunyu. 2. Gushinga umutwe w'ingabo uhamye Dukurikije imiterere y'ubutegetsi bw'u Rwanda ndetse n'imyumvire y'inkotanyi n'abambari babo biragaragara ko nta mishyikirano ishoboka hatabayeho urusaku rw'imbunda kubera impamvu zikurikira : 1. Ubu amahanga yirirwa avuga imyato Inkotanyi ko ari abadahigwa ku rugamba bigatuma nazo zicinya icyara ko ntawazitsimbura. 2. Amahanga azishyigikiye ntashobora kugira icyo amarira opposition mu gihe abona ko nayo idashinga, kubera ibigambo byinshi naho ibikorwa ari zero. 3. Nta kindi kintu cyaha icyizere abanyarwanda cyavanaho iriya ngoma uretse kumva ko hari ingabo zihagazeho zishobora guhangana n'inkotanyi. 4. Gushinga umutwe w'ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma amahanga ashyigikiye Kagame yemera ko opposition iriho kandi ko ibiganiro ari ngombwa. 5. Kugira ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma abanyarwanda benshi barushaho kugirira icyizere opposition nyarwanda bigatuma bayishyigikira ndetse bakanayitera n'inkunga bayiha imisanzu. 3. Gushinga ikigega cy'umutungo Umutungo ni ngombwa ku rugamba urwo arirwo rwose. Opposition nyarwanda ntishobora guhangana n'ubutegetsi bwa Kagame bufite umutungo utagira ingano naho yo nta kantu na gato yibitseho; ni ngombwa rero ko amashyaka ya opposition yiyegeranya akiga gukorera hamwe adatatanya imbaraga zayo, noneho agashyiraho ikigega cy'umutungo kigamije kubohora u Rwanda. Icyo kigega nicyo cyajya cyakira imisanzu y'abanyarwanda n'iy'abandi baterankunga. Igice kimwe cy'amafaranga yaboneka cyakora imirimo ya buri munsi ijyanye n'urugamba, ikindi gice kigakora mu ishoramari kugirango akomeze kubyara umusaruro hateganijwe ko hari igihe urugamba rwaba rurerure bityo abatanga imisanzu bakaba barambirwa bikabaviramo gucika intege. 4. Gushaka igihugu cyashyigikira opposition nyarwanda Mu rugamba urwo arirwo rwose ni ngombwa kugira igihugu byibura kimwe gihana imbibi n'icyanyu cyemera kubatera inkunga igaragara kugirango mubashe gukora ibikorwa byanyu nta nkomyi. Ibyo bitanga icyizere ku bantu bari mu gihugu rwagati babashyigikiye kuko baba bumva mubari hafi kandi umunsi uwo ariwo wose mwabasha kubageraho. Ibyo kandi byorohera n'abantu banyu bakorera mu gihugu imbere kubageraho bazanye inkunga n'amaraporo ndetse n'abakorera bushake bakabageraho ku buryo bworoshye. Niyo bibaye ngombwa ko mugaba ibitero mubitera muturuka hafi, bityo mwashaka gusubira inyuma (repli tactique/withdraw) ntibibagore. Ariko muri iki gihe hakurikijwe umwuka uri mu karere biragoye kubona igihugu cyakwiyemeza kubaha ibirindiro kuko ibihugu strategiques nka Uganda, u Burundi ndetse na RD-Congo usanga bifitanye ubumwe bukomeye n'u Rwanda ku buryo n'iyo byakwemera kuguha ibirindiro bishobora guca inyuma akaba aribyo bikugambanira. Tanzania nayo kubera kwanga amahane ntibyoroshye cyane kukwemerera kuguha ibirindiro dore ko no gutera wambutse umugezi w'Akagera usumana ubukana bwinshi bitoroshye. Ibyo ariko ntawe byaca intege abantu baganira n'ibyo bihugu haba hari imbogamizi hari ubundi buryo butari munsi ya bune bufatika (efficace) ariko akaba atari byiza kubushyira ahagaragara kuko bwahumura umwanzi bigatuma ahahanga ijisho. 6. Kugira ibyitso mubutegetsi Kuva isi yaremwa nta muntu urakuraho ubutegetsi adafitemo ibyitso bimushyigikiye ari nabyo bimukorera imirimo y'ubutasi munda y'ingoma; niyo mpamvu opposition nayo igomba gukora uko ishoboye igashaka ibyitso mu butegetsi, mu gisirikari ndetse no mu gipolisi. Ibyo kandi ntibigoye kubera ko, uretse ubwoba bwibasiye abanyarwanda, ndibwira ko abifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda aribo benshi. Kugirango ariko abantu bari mu butegetsi bemere gukorana na opposition ni uko nayo yabanza ikagaragaza ko ishinga atari amagambo gusa aha ndashaka kuvuga nko gutangiza byabikorwa navuze haruguru. Ariko cyane cyane itangiriye ku gikorwa kijyanye no kugarura ubumwe nyakuri mu bantu barwanya ubutegetsi. Kuko abantu barangwa n'umwiryane ntibashobora guhumuriza abandi. UMWANZURO Banyarwanda banyarwandakazi, Uyu ni umwe mu misanzu yanjye myinshi nteganya guha igihugu cyanjye nk'uko ntahwemye kwitanga uko nshoboye uhereye ku rugamba rwa mbere nagiyeho rw'inkotanyi ngatabaruka ntageze ku ntego nari narabeshywe kimwe n'abandi benshi tubyumva kimwe baba bakibeshya FPR ko bayirimo nyamara umutimanama wabo uri ahandi, baba barafashe indi nzira yo kugaragaza aho bahagaze hatandukanye na FPR . Ndizeza igihugu cyanjye ko nzakitangira uko nshoboye ndetse ko niteguye no kugiha amaraso aho kugirango imbwa zizayanywere ubusa. Numva mu gihe igihugu cyanjye kitarabohoka aho nabonera amahoro ari mu mva cyangwa muri gereza. Ndasaba umuntu wese wumva ibintu kimwe na njye ko yabimbwira ndetse tukanajya n'inama y'uko twafatanya kugirango igihugu cyacu kibohoke. Ndambiwe gukorera politiki kure y'u Rwanda, Ndambiwe gukorera politiki mu nyandiko nta bikorwa. Wifuza kunyandikira ugira ibyo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo, adresse yanjye ni "abdallah.akishuli@yahoo.com". Telefone : 00262639030023 Cyangwa ukansanga kuri Facebook: Abdallah Akishuli. |
Monday, 24 December 2012
Rwanda: Tuve Mu Magambo Tujye Mu Bikorwa
New Pentagon effort will send Army teams to Africa as terror threat grows
New Pentagon effort will send Army teams to Africa as terror threat growsPublished December 24, 2012 Associated Press WASHINGTON – A U.S. Army brigade will begin sending small teams into as many as 35 African nations early next year, part of an intensifying Pentagon effort to train countries to battle extremists and give the U.S. a ready and trained force to dispatch to Africa if crises requiring the U.S. military emerge. The teams will be limited to training and equipping efforts, and will not be permitted to conduct military operations without specific, additional approvals from the secretary of defense. The sharper focus on Africa by the U.S. comes against a backdrop of widespread insurgent violence across North Africa, and as the African Union and other nations discuss military intervention in northern Mali. The terror threat from Al Qaeda linked groups in Africa has been growing steadily, particularly with the rise of the extremist Islamist sect Boko Haram in Nigeria. Officials also believe that the Sept. 11 attack on the U.S. consulate in Benghazi, which killed the ambassador and three other Americans, may have been carried out by those who had ties to Al Qaeda in the Islamic Maghreb. This first-of-its-kind brigade assignment -- involving teams from the 2nd Brigade, 1st Infantry Division -- will target countries such as Libya, Sudan, Algeria and Niger, where Al Qaeda-linked groups have been active. It also will assist nations like Kenya and Uganda that have been battling al-Shabab militants on the front lines in Somalia. Gen. Carter Ham, the top U.S. commander in Africa, noted that the brigade has a small drone capability that could be useful in Africa. But he also acknowledged that he would need special permission to tap it for that kind of mission. "If they want them for (military) operations, the brigade is our first sourcing solution because they're prepared," said Gen. David Rodriguez, the head of U.S. Army Forces Command. "But that has to go back to the secretary of defense to get an execute order." Already the U.S. military has plans for nearly 100 different exercises, training programs and other activities across the widely diverse continent. But the new program faces significant cultural and language challenges, as well as nagging questions about how many of the lower-level enlisted members of the brigade, based in Fort Riley, Kan., will participate, since the teams would largely be made up of more senior enlisted troops and officers. A full brigade numbers about 3,500, but the teams could range from just a few people to a company of about 200. In rare cases for certain exercises, it could be a battalion, which would number about 800. To bridge the cultural gaps with the African militaries, the Army is reaching out across the services, the embassies and a network of professional organizations to find troops and experts that are from some of the African countries. The experts can be used during training, and the troops can both advise or travel with the teams as they begin the program. "In a very short time frame we can only teach basic phrases," said Col. Matthew McKenna, commander of the 162nd Infantry Brigade that will begin training the Fort Riley soldiers in March for their African deployment. "We focus on culture and the cultural impact -- how it impacts the African countries' military and their operations." Thomas Dempsey, a professor with the Africa Center for Strategic Studies, said the biggest challenge will be the level of cultural, language and historical diversity across the far-flung continent. "How do you train for that in a way that would be applicable wherever they go?" said Dempsey, a retired Army colonel. He said he's not sure using a combat brigade is the right answer, but added, "I'm not sure what the answer is. The security challenges differ so dramatically that, to be honest, I really don't think it's feasible to have a continental training package." The Pentagon's effort in Africa, including the creation of U.S. Africa Command in 2007, has been carefully calibrated, largely due to broad misgivings across the continent that it could spawn American bases or create the perception of an undue U.S. military influence there. As a result, the command has been based in Stuttgart, Germany, rather than on the African continent. At the same time, many African nations are eager for U.S. training or support, as they work to build their militaries, battle pirates along the coast and shut down drug trafficking, kidnapping and other insurgent activities. McKenna acknowledged the challenge, but said the military has to tap its conventional fighting forces for this task because there aren't enough special operations forces to meet the global training needs. He said there will be as many as a dozen different training segments between February and September, each designed to provide tailored instruction for the particular teams. The mission for the 2nd Brigade -- known as the "Dagger Brigade" -- will begin in the spring and will pave the way for Army brigades to be assigned next to U.S. Pacific Command and then to U.S. European Command over the next year. The brigade is receiving its regular combat training first, and then will move on to the more specific instruction needed for the deployments, such as language skills, cultural information and other data about the African nations. Dagger Brigade commander Col. Jeff Broadwater said the language and culture training will be different than what most soldiers have had in recent years, since they have focused on Pashtun and Farsi, languages used mostly in Afghanistan and Iran. He said he expects the soldiers to learn French, Swahili, Arabic or other languages, as well as the local cultures. "What's really exciting is we get to focus on a different part of the world and maintain our core combat skills," Broadwater said, adding that the soldiers know what to expect. "You see those threats (in Africa) in the news all the time." The brigade will be carved up into different teams designed to meet the specific needs of each African nation. As the year goes on, the teams will travel from Fort Riley to those nations -- all while trying to avoid any appearance of a large U.S. military footprint. "The challenge we have is to always understand the system in their country," said Rodriguez, who has been nominated to be the next head of Africa Command. "We're not there to show them our system, we're there to make their system work. Here is what their army looks like, and here is what we need to prepare them to do." Rodriguez said the nearly 100 assignments so far requested by Ham will be carried out with "a very small footprint to get the high payoff." Read more: http://www.foxnews.com/politics/2012/12/24/new-pentagon-effort-will-send-army-teams-to-africa-as-terror-threat-grows/#ixzz2Fz3JqnC8 |
At last Hissène Habré to be tried by the Senegalese Court, will this deter other Habres on the African Continent?
-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”
-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».
-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.”
-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS
-
▼
2025
(20)
-
▼
January
(20)
- [Rwanda Forum] LOS ANGELES: AMAGAMBO YASHIZE IVUGA...
- [Rwanda Forum] LOS ANGELES: AMAGAMBO YASHIZE IVUGA...
- [Rwanda Forum] War in Congo - Trapped in a spiral ...
- [Rwanda Forum] The empire of silence: The unpunis...
- [Rwanda Forum] La critique audacieuse d'Alain Juil...
- [Rwanda Forum] IBI NI AMAKOSA | FPR NISHAKE UZASIM...
- [Rwanda Forum] Lu pour vous
- [Rwanda Forum] Instrumentalization of genocide sur...
- [Rwanda Forum] Discours mémorable de Mobutu à La T...
- [Rwanda Forum] Gun-wearing Burkina Faso leader Cap...
- [Rwanda Forum] Amahugurwa bashinjwa gukora yateguw...
- [Rwanda Forum] Congo rebels muddy minerals market ...
- [Rwanda Forum] Nyuma y'inama yaguye y'umutekano, K...
- [Rwanda Forum] Les unités spéciales congolaise man...
- [Rwanda Forum] Ongoing Violations of the Ceasefire...
- [Rwanda Forum] Saudi Arabia presses Florida man to...
- [Rwanda Forum] L’EXTRADITION DE CORNEIL NANGA PAR ...
- [Rwanda Forum] Ijambo rya Paul Kagame risoza umwak...
- [Rwanda Forum] MBAZANIYE GIHAMYA KO UBURUSIYA BWEG...
- [Rwanda Forum] PAUL RUSESABAGINA : HARIYA URAHUSHIJE
-
▼
January
(20)
Popular Posts
-
On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [...
-
Reynders manque de clairvoyance et de lucidité. De : "kota venant kotakori@hotmai...
-
----- Forwarded Message ----- From: "FSDDC democratiechretienne@yahoo.fr [Democr...
-
L'armée secrète de Kagame! D'autres hirondelles arrivent... https://www.facebook.com/share/r/hH16f5ZPiSh42emK/?mibextid=UalRPS ### ...
-
If Axel Muganwa Rudakubana had been a son of a Hutu, what would have been the news headlines in Kagame's mouthpiece tabloids? Sinc...
-
La RDC porte plainte contre Apple en France et Belgique pour «exploitation et exportation illégale» de minerais https://www.rfi.fr/fr/%C3%A9...
-
A retired project manager who immigrated to the U.S. in the 1970s, Almadi was arrested in Saudi Arabia in 2021, when he arrived on a planned...
-
RPF mu mugambi mushya wo kurimbura abahutu https://www.youtube.com/live/IiNVFGrWhgc?si=-h-NBiCIPZXZV3na ### "Be courteous to all, but i...
-
Rebels in eastern Democratic Republic of Congo fraudulently exported at least 150 metric tons of coltan to Rwanda last year, leading to th...
-
http://www.friendsofvictoire.org/fr/victoire-ingabire-umuhoza-prisonniere-politique-depuis-cin...
WebMD Health Channel - Sex & Relationships
Love Lectures
How We Made It In Africa – Insight into business in Africa
David DeAngelo - Dating Questions For Men
Christian Carter - Dating Questions For Women
Women - The Huffington Post
Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development
Useful Links
- Africa Works
- Africa Development / Afrique et Developpement
- Africa Desk
- Africa Portal
- International Politics From the Margins
- Democracy in Africa
- Africa in Transition
- African Arguments
- Observatoire de l’Afrique
- International African Institute
- African Studies on H-net
- Royal African Society
- African Studies Association UK (ASAUK)
- African Studies Association (ASA)
- How we made it in Africa
- All Africa
- The Africa Report
- Think Africa Press
- Africa Desk
- African Studies Internet Resource at Columbia University
- African Studies Resource at Columbia University Libraries
- The Nordic Africa Institute
- The African Studies Centre at Leiden University
- African Studies Center at University of Pennsylvania
- Institute of African Studies at Carleton University
- Yale Council on African Studies
- Institute of African Studies at Emory University
- African Studies Program at University of Wisconsin
- Center for African Studies at the University of Florida
- African Studies at Johns Hopkins University
- African and African Diaspora Studies at Boston College
- African Studies Center at Boston University
- African Studies Program at Ohio University
- African Studies Centre at Michigan State University
- Harvard’s Committee on African Studies
- Institute for African Studies at Columbia University
- African Studies Centre at University of Bradford
- Africa Regional Interest Group at Durham University
- Centre of African Studies at SOAS
- Centre of African Studies at University of Edinburgh (UK) :
- Centre for the Study of African Economics at University of Oxford
- United Nations. ReliefWeb
- Institut de recherche pour le developpement
- Global Issues That Affect Everyone
- Africa Files
- Centre for the Study of Human Rights
- Institute for Holocaust and Genocide Studies
- Harvard University Committee on Human Rights Studies
- Institute for the Study of Human Rights
- Montreal Institute For Genocide and Human Rights Studies
- Cohen Center for Holocaust & Genocide Studies
- Center for Holocaust and Genocide Studies
- The Center for Human Rights and Genocide Studies
- Strassler Center for Holocaust and Genocide Studies
- International Institute for Genocide and Human Rights Studies
- The Stanley Burton Centre for Holocaust and Genocide Studies
- The Genocide Studies Program
- Institute for Anthropological Research in Africa
- The Association of African Universities (AAU)
- The British Institute in Eastern Africa
- The Africa Research in Sustainable Intensification for the Next Generation (Africa RISING)
- Forum for Agricultural Research in Africa
- About Africa Research Online
- Africa Research Institute