Photo:umuvugizi wa FDLR, Laforge Fils Bazeye Nyuma y'ibitero 2 bya FDLR cyangwa biyitirirwa ku butaka bw'u Rwanda, nirinze kugira igitekerezo mbitangaho ku giti cyanjye kuko nifuzaga kubanza gusa nk'aho nitegereza neza nkirinda guhubuka ngo nemeze ibyo ndafitiye ibimenyetso nka bamwe wenda bahubutse ku bushake kubera amarangamutima, inyungu runaka cyangwa bahubutse kubera kutamenya.
Ese FDLR ishobora gutera u Rwanda?
Gutera u Rwanda ni ibintu bishoboka cyane kuri FDLR, yaba iturutse muri Congo cyangwa mu Rwanda imbere kuko hose irahari.
Hari abavuga ngo FDLR yacitse intege ngo isigaranye abantu batagera kuri 2500, none se ko Leta y'u Rwanda yavuze ko hateye kompanyi 2 ni ukuvuga abasirikari barenga 200, mushyize mu kuri mu 2500 ngo FDLR isigaranye haburamo 200 bo gutera? Ese haburamo 10 bo kujya gutera mu Kinigi?
Hari abavuga ko aho yaturutse hari mu birindiro bya M23, ariko bakirengagiza ko M23 ifite abasirikare bake ndetse n'ab'u Rwanda bari bagiye kuyifasha abenshi bari i Goma no hafi yaho abandi bakomeje na za Sake berekeza i Masisi ni ukuvuga ko ako gace ka Kibumba katari karinzwe cyane ku buryo FDLR itahakoresha itera?
Niba ari FDLR yateye kuki yarindiriye imyaka 10?
Kuba FDLR yari imaze imyaka 10 idatera bituruka ku mpamvu zitandukanye, navuga zimwe muri zo:
-Kutagira igihugu runaka kiyiha imfashanyo kuva intambara ya kabiri ya Congo yarangira mu 2003
-Guhabwa akato mu rwego mpuzamahanga
-Gutinya ko abaturage bakwicwa na Leta yitwaje ibitero bya FDLR
N'ibindi
Ubu kuba FDLR yakubura ibitero ni ibintu bishoboka ishobora gukora mu rwego rwo kwibutsa ko ihari kandi ikaba yizeye ubufasha bwa Leta ya Congo niba ahubwo Leta ya Congo itaratangira kuyifasha nk'uko Leta y'u Rwanda ifasha M23.
Ikindi gishobora gutuma FDLR itera n'ukuntu ingabo za Congo zigenda zihunga zita intwaro n'ibindi bikoresho, ibi bishobora gutuma FDLR ibibona yaba ibisabye abo basirikare bahunga, yaba ibiguze nabo cyangwa ibitoye aho babitaye
Niba FDLR itarateye ninde wateye?
Niba FDLR itarateye n'ukuvuga ko ari ikinamico cya Leta y'u Rwanda, ikaba yarabikoze yifashishije M23 cyangwa nayo ikabyikorera, abibaza imirambo aho yavuye nabibutsa ko hari imirwano muri Congo gukurayo imwe mu mirambo cyangwa bakazana ba bantu bajya baburirwa irengero bakabicira hariya ni ibintu byoroshye ku bantu babimenyereye nk'igisirikare cy'u Rwanda kandi sibwo bwa mbere byaba bibaye.
FDLR yaba yarateye cyangwa itarateye, Leta y'u Rwanda ibifitemo izihe nyungu?
Inyungu kuri Leta y'u Rwanda ni nyinshi ariko ntacyo byayigezaho mu gihe kirekire:
-Inyungu ya mbere n'ugushaka kurega Leta ya Congo ngo bibe kimwe kuri kimwe, ariko biragoye cyane kuko ubukana n'ukuntu Leta y'u Rwanda yafashije M23 ntabwo FDLR yashobora kugaba ibitero byasiga ibimenyetso biremereye nk'ibiri mu cyegeranyo cy'impuguke za ONU cyangwa ngo bigire ubukana bwinshi kandi Leta y'u Rwanda n'iyo yakora ikinamico gute hari aho cyagarukira. Ikindi n'iyo haboneka ibimenyetso bishinja Leta ya Congo gufasha FDLR ntabwo byakura icyaha kuri Leta y'u Rwanda, byanayigora kwisobanura ukuntu yafashije M23 kujya gufata za Goma n'ahandi nk'aho ariho hari FDLR yari ifite ibirindiro.
-Iturufu ya jenoside Leta y'u Rwanda ishobora kuyikoresha ariko ibyo byasaba ko hagira abatutsi bicwa, ntawe uzi niba FDLR ishobora kuzagera aho ikora iryo kosa cyangwa niba Leta y'u Rwanda izakina ikinamico ikageza aho uretse ko bitaba ari ubwa mbere.
-Gusubira muri Congo ku mugaragaro ngo ishobore gusahura nabyo birashoboka ndetse ni nabyo benshi bibaza ariko biragoye cyane kubera impamvu zikurikira:
<Kujya muri Congo by'u Rwanda bishobora gutuma haba intambara yazamo ibihugu byinshi kuko hari benshi bamaze kurambirwa agasuzuguro k'u Rwanda, kandi ubu Leta ya Kabila abaturage bayimereye nabi ku buryo itakongera kwemera ko u Rwanda rujyayo babyumvikanyeho byasaba ko rujyayo ruteye bityo hakazamo ibindi bihugu cyane cyane ibya SADC.
<Abasirikare b'u Rwanda n'ubwo barwana izi ntambara zose ntawakwizera ko bashobora kongera kujya mu ntambara nk'iyo hagati ya 1998 na 2003 kuko hari byinshi byahindutse twavuga nk'ihunga ry'abasirikare benshi barimo nka ba Lt Gen Kayumba Nyamwasa n'abandi bishobora gutuma abasirikare batashobora kubaha cyane nk'uko bubahaga kera ngo bajye gupfa mu gihe baba bafite bagenzi babo cyangwa abavandimwe babo babakangurira kubireka. Tutirengagije ubusumbane hagati y'abasirikare basanzwe n'abarinda Perezida Kagame mu mishahara kandi abo basanzwe aribo bajya ku rugamba.
<Uburyo ubukungu bw'u Rwanda bwifashe nabi kubera ibihano no kuba wenda ibihugu bimwe byari inyuma y'u Rwanda mu myaka yashize byarahinduye ingendo bikaba byararetse kuruha imfashanyo ndetse bikaba byagora abategetsi b'ibyo bihugu gusobanurira abaturage babo impamvu bafasha igihugu gihora gishoza intambara
<Gusobanurira amahanga ukuntu ari ngombwa gutera Congo nabyo byagorana cyane muri ibi bihe amahanga yose amaze kumenya nta gushidikanya ko Leta y'u Rwanda ijyanwa muri Congono gusahura
<Abanyekongo bamaze kugirira abanyarwanda cyane cyane abatutsi urwango rukomeye ku buryo kugira ngo Leta y'u Rwanda izashobore kongera kubona abanyekongo batari abatutsi bo gushyira imbere byayigora
<Gusahura umutungo muke muke birashoboka nk'uko bikorwa ubu ariko gusahura byinshi nk'uko byakorwaga mbere byagorana kuko abantu benshi muri iyi minsi barayakanuye ku buryo bitagwa u Rwanda amahoro.
<Ingufu za diplomasi no gukingirwa ikibaba bya Leta y'u Rwanda byaragabanutse cyane ku buryo kwisobanura no kubona ibihugu biyishyigikira n'ubwo yaba ifite umwanya mu kanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe amahoro kw'isi byayigora.
<N'ubwo Leta y'u Rwanda ikunze gufata ibyemezo byinshi bitishimiwe n'abaturage bakicecekera, muri ibi bihe hari umwuka utari mwiza uterwa n'ubukene bukomeje kwiyongera, ubusumbane hagati y'abakire n'abakene, abatavuga rumwe na Leta bakomeje kuzamura ijwi n'ibindi ku buryo Leta y'u Rwanda itakwibeshya ngo ikome imbarutso yatuma byose biturika dore ko n'abasirikare yifashisha yaba yabohereje muri Congo ku bwinshi.
Muri make kujya mu ntambara yeruye muri Congo muri iki gihe kuri Leta y'u Rwanda n'ubwiyahuzi mu gihe yaba itizeye kongera gukora udutendo nka kera kandi gutakaza abasirikare benshi no gutsindwa mu bitero bimwe na bimwe byakongera ukutishima mu gisirikare bikaba byakwihutisha ihirima ryayo.
FDLR niyo ifite inyungu nyinshi muri biriya bitero n'iyo yaba atari yo ibigaba
Inyungu FDLR ifite muri biriya bitero ni nyinshi n'ubwo abantu babyirengagiza. Kuba umuvugizi wa FDLR, Laforge Fils Bazeye yaremeye ko bateye n'iyo baba atari bo ntabwo bibuza FDLR kubikuramo inyungu. Natanga nk'urugero:
<Kuba FDLR imaze igihe kinini itavugwa hari benshi bari barakuyeyo amaso ariko ibitero bishya bishobora kubagarurira icyizere, byakwivanga n'akarengane n'ubukene biri mu Rwanda abayishyigikiye bakaba benshi
<Abanyarwanda bakunda abantu bafite ingufu za gisirikare kurusha abafite ibitekerezo byiza, kandi agasuzuguro n'iterabwoba rikunze gukoreshwa n'abashyigikiye Kagame bitwaje ingufu za gisirikare bitera benshi kwifuza izo ngufu no kuba bashyigikira uwaba uzigaragaje n'iyo yaba adafite gahunda ya politiki ihamye. Rero FDLR iramutse igaragaje ingufu nyinshi yabona abayoboke benshi.
<Kubera agasuzuguro n'ubwishongozi, n'agahararo k'amahanga, Leta ya Kagame imaze kugira mu karere abantu benshi bayifitiye urwango n'ishyari iyo bigeze ku bakongomani byo birakabya rero mu gihe FDLR yagaragaza ingufu ntabwo yabura abayifasha.
<Gutera Congo k'u Rwanda ku mugaragaro gushobora gutuma Leta ya Congo itabarwa n'amahanga ndetse ikanifashisha FDLR nk'uko yabigenje mu myaka yashize bityo FDLR ikabona intwaro zihagije n'imbaraga ndetse n'ubuvugizi muri abo baba bafatanije nayo ku buryo intambara bashaka kuyimurira ku butaka bw'u Rwanda bakoresheje FDLR, kuko hari benshi badatinya kuvuga ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo kizarangirira i Kigali cyangwa ko Congo nta mahoro izagira mu gihe Kagame azaba akiri ku butegetsi mu Rwanda.
Kuki hari benshi mu barwanya Leta y'u Rwanda barwanije igitero cya FDLR
Hari benshi mu barwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda barwanije iki gitero cya FDLR, benshi bavuga ko ari ikinamico ku bwumvikane bwa FPR na FDLR ariko bigaragara ko batanashyigikiye icyo gitero n'iyo cyaba atari ikinamico. Ibi biterwa n'impamvu nyinshi ariko zimwe muri zo ni izi:
<Hari ababona ko Leta y'u Rwanda ishobora kubona icyo yitwaza ngo itakambire amahanga ayikureho igitutu ndetse n'ibihano yerekana ko impungenge z'uko FDLR ishaka gukomeza genocide Leta y'u Rwanda ihoza mu kanwa zaba zifite ishingiro, ibi byatuma imbaraga za diplomasi u Rwanda rwari rumaze gutakaza zimwe zigaruka ahubwo imbabazi amahanga yarafitiye Congo nazo zikagabanuka.
<Hari abadashyigikiye intambara batifuza na gato ikintu cyose kimena amaraso y'abanyarwanda
<Hari ababona ko ba rusahurira mu nduru b'abanyamahanga bashobora guhita bafasha Kagame mu ntambara yaba igamije kujya kurwanya FDLR ariko impamvu nyamukuru ari ugusahura, iryo sahura n'ubwo bukungu bwaba buri mu maboko ya Kagame bukaba bwamuha ijambo ahafatirwa ibyemezo bityo abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda ijwi ryabo ntirihabwe agaciro.
<Ubwoba bw'uko abanyarwanda benshi babavaho bakikurikirira FDLR kuko yaba ariyo igaragaza ibikorwa mu gihe abandi akenshi bakoresha amagambo gusa.
<Kutizera niba FDLR ifite umurongo wa politiki uhamye no gutinya ibyaha biyivugwaho ko byatuma isura yabo igaragara nabi mu banyarwanda bamwe na bamwe no mu mahanga. Aha niho benshi bahera bahitamo guhita bayicira urubanza bakayishyira mu gatebo kamwe na FPR.
Abayobozi b'u Rwanda niba badafite ubwoba bwabarenze ni abakinnyi kabuhariwe b'ikinamico
Nyuma y'ibitero bya FDLR cyangwa byitiriwe FDLR, abayobozi ba gisirikare na gisiviri bihutiye gukoresha amanama bagamije gukanga abaturage bo babyita kubahumuriza, ndetse bakoresha amagambo ashekeje avanze no kwigiza nkana, iyo ubyitegereje usanga harimo ubwoba cyangwa kwijijisha ndetse ahubwo gushaka gusebya FDLR bigasa nko kuyamamaza.
None se niba abarwanyi ba FDLR batera mu birunga ari 10 nk'uko Brig Gen Nzabamwita yabivuze igikuba kigacika hakaba amanama y'abaturage, abayobozi ba polisi, igisirikare n'abandi bagakoresha amanama ubwo FDLR intego yayo ntiba yayigezeho? Ariko buriya n'uko abantu batareba mu mitima y'abandi muzi umubare w'ababa bari kwicinya icyara bicaye muri ziriya ngirwa nama?
Icyo narangirizaho n'uko hakiri kare kugira icyo umuntu atangaza kuri ibi birimo kuba kubera ko ibi bitero nta bukana byagaragaje byagira icyo bihindura mu birimo kuba mu karere, ibyo bivuze ko tugomba gutegereza ibindi bitero bya FDLR cyangwa izindi za kinamico, wenda byombi bikanabera rimwe nk'uko byagenze mu myaka ishize. Umuntu ntiyabura kwibaza ku bintu bidasanzwe byabaye muri biriya bitero, nko kuba abasirikare batariraye mu baturage ngo bice ngo barahiga FDLR nko mu myaka yashize ndetse nk'uko byavuzwe na Brig Gen Nzabamwita ngo FDLR yahunganye abaturage batatu yabafasheho ingwate ngo bigatuma abasirikare batarasa kubera abaturage, nabyo n'ibyo kwibazaho kuko iyo myitwarire ntabwo dusanzwe tuyimenyereye kuri ziriya ngabo ahubwo bari kuba bagize Imana babonye impamvu yo kwikiza abo baturage.
Ibyiza n'ugutegereza ibimenyetso bifatika tugashobora kumenya ukuri kw'ibiri kuba kuko mu bihe turimo ukuri n'ikinyoma bisigaye byenda gusa ku buryo kubitandukanya bigoye.
Marc Matabaro