|
Sunday 14 October 2012
Conflit dans les Kivus: le Rwanda en accusation
A Kinshasa, François Hollande lie francophonie et démocratie
|
Les opposants politiques rwandais méritaient très certainement le Prix Sakharov 2012
|
Saturday 13 October 2012
Rwanda : bilan mitigé pour la révolution verte
RWANDA
12-10-2012
Rwanda : bilan mitigé pour la révolution verte
(Syfia Grands Lacs/Rwanda) La réforme agricole de 2007 au Rwanda a permis d'augmenter fortement la production globale du pays mais tous les agriculteurs ne s'y retrouvent pas. Les uns n'arrivent pas à vendre leurs récoltes, d'autres ont aujourd'hui une alimentation déséquilibrée. Découragés certains passent outre les directives gouvernementales.
Fulgence Niyonagize, Venant Nshimyumurwa
Rwanda:Politiki nshya y’ubuhinzi ibangamiye abaturage | Umunyarwanda
Rwanda:Politiki nshya y'ubuhinzi ibangamiye abaturage
Ivugururwa ry'ubuhinzi ryatangiye mu 2007 mu Rwanda ryashoboye gutuma umusaruro w'ubuhinzi wiyongera muri rusange mu gihugu ariko abahinzi bose ntabwo byabaguye neza. Bamwe mu bahinzi ntabwo bashobora kugurisha umusaruro wabo, abandi bafite ikibazo cy'indyo ituzuye. Kubera gucika intege bamwe ntabwo bashaka gukurikiza amabwiriza ya Leta ajyanye n'ubuhinzi.
Abo bahinzi biganjemo abo mu majyaruguru y'u Rwanda bavuga ko bagiye guhebera urwaje ntibazongere guhinga ingano kuko batashoboye kugurisha umusaruro wabo baherutse gusarura ku giciro bifuzaga (420 Frw/0,8$).
Abo baturage bijujuta bagira bati:"Twajyanye umusaruro wacu ku biro by'akagari aho wagombaga kugurishirizwa. None dore badusabye, nyuma y'icyumweru kuza gutwara umusaruro wacu ngo babuze abawugura!"
Kubera gucika intege, abo baturage bavuga ko ubu bagiye kwanga amabwiriza ya Leta, baragira bati:"twafashe icyemezo cyo kugurisha ingano zacu ku giciro icyo ari cyo cyose ngo dushobore kuzikuraho, nyuma tuzahinga ibindi bihingwa bishobora kuduha amafaranga."
Kuva Leta y'u Rwanda yatangiza mu 2007, politiki nshya y'ubuhinzi, ibihingwa bimwe na bimwe byabaye byinshi ku isoko ku buryo bitagurishwa cyangwa bigoye kugurishwa. Politiki nshya y'ubuhinzi, ubundi yahisemo uturere tugomba guhingwamo ibihingwa runaka, habaho kwegeranya ubutaka ku buryo hahingwa igihingwa kimwe ku buso bunini. Intego, nk'uko Leta ibivuga ni:ukongera umusaruro, no gutuma abaturage bava mu guhinga ibibatunga gusa ahubwo bagahinga byinshi bagamije guhingira isoko.
Ni mu gikorwa cyiswe icyo kongera no guteza imbere uburyo bwo kongera umusaruro mu buryo burambye, leta y'u Rwanda yashyizemo ingufu. Icyo gikorwa gitwara 80 ku ijana ry'ingengo y'imali igenerwa ubuhinzi, ingengo y'imali igenerwa ubuhinzi na Leta y'u Rwanda ikaba ingana na 6 ku ijana by'ingengo y'imali yose. Gutunganya ibishanga, guteza imbere uburyo bwo kuhira imyaka, uburyo bwo gucunga neza umutungo kamere no gufata neza ubutaka… Uwo mushinga ni munini cyane. Iyo gahunda igamije kongera kwihaza mu biribwa ku baturage hongerwa umusaruro w'ibihingwa ngangurarugo. 20 ku ijana by'ingengo y'imali ikoreshwa mu kongerera ubumenyi abakora mu by'ubuhinzi n'abandi bakora ibikorwa bigamije inyungu bishingiye ku buhinzi.
Kugira ngo izo ntego zigerweho, buri ntara igomba guhinga ibihingwa byagenwe na Ministère ifite ubuhinzi mu nshingano zayo hakurikijwe imiterere y'ubutaka n'ikirere. Abahinzi nabo bagomba kwibumbira mu ma Koperative bagahingira hamwe, ndetse bagahabwa imbuto z'indobanure bishyura gusa ½ cy'igiciro cy'izo mbuto.
"Mu myaka 3 ishize, umusaruro w'ibigori, ingano, imyumbati wikubye inshuro 3, umusaruro w'ubuhinzi w'igihugu cyose wiyongereyeho 14%, nta kibazo cy'inzara kikigaragara mu gihugu": ibyo bitangazwa na Minisitiri w'Ubuhinzi, Agnès Kalibata.
Ariko umwe muri uwo musaruro nk'ibigori n'ingano bidakoreshwa cyane n'abanyarwanda, bitinda mu bigega kubera kutagurwa ibyo abaturage ntibabyishimire.
Umuturage umwe wo Kinigi, mu karere ka Musanze yagize ati:"Ntabwo bihagije kubwira umuhinzi ngo nahinge igihingwa iki n'iki, ni ngombwa no kumubwira impamvu agomba guhinga icyo gihingwa akareka guhinga ikindi gihingwa yishakiye." Uyu muturage ntabwo yumva ukuntu amasaka, yinjirizaga abaturage amafaranga menshi kuva mu myaka myinshi ishize, kandi akarinda imirire mibi mu miryango, yabujijwe guhingwa. Kuva icyo gihe amasaka yabaye make ku isoko n'abonetse arahenda cyane (350Frw kandi kera yaraguraga 200Frw).
Umuturage witwa Aloys Ujeneza wo ku gasantere ka Gitare muri Burera avuga ko mu tubari tumwe na tumwe, inzoga zisigaye zarabaye mbi cyane: urugero ni inzoga yitwa UMURAHANYONI, yengwa hakoreshejwe kuvanga amasaka, ifumbire, Kanyanga.. ubu iyo nzoga ikaba yarasimbuye urwagwa, ku buryo isindisha cyane kandi ikaba yakwica ubuzima bw'abantu.
Imirire mibi imaze kwigaragaza mu duce tumwe na tumwe. Umuturage wo ku Musanze aragira ati:"Mu ngo zose z'uyu Murenge barya ibirayi gusa, kugira ngo umuntu ashobore kugura ibishyimbo cyangwa imboga, umuntu agomba kugenda urugendo rurerure, mu gihe mbere buri muturage yashoboraga kubona uburisho mu kwe. Uretse urugendo rurerure ibyo biribwa birahenda cyane."
"Ibiciro bw'ibihingwa byabujijwe guhingwa mu karere aka n'aka byarazamutse cyane kuko ababizana babikura mu tundi turere.": ibyo bitangazwa na Jean Pierre Mpakaniye wo mu Rugaga Imbaraga rwibumbiyemo abahinzi n'aborozi bo mu Rwanda.
Ni muri ubwo buryo iterambere ry'ubuhinzi bw'ibigori mu bishanga, byatumye ibiciro by'imboga zari zisanzwe zihingwa mu bishanga bizamuka cyane kuko zabaye nkeya. Abacuruzi bajya kuzirangura ngo bajye kuzigurisha mu maduka y'abifite n'amasoko manini nk'ay'i Kigali.
Niba intego yo kongera umusaruro w'ubuhinzi muri rusange yaragezweho, iyo mpinduka mu mihingire ibangamira cyane imirire n'amafaranga yinjira mu miryango y'abaturage basanzwe b'abanyarwanda bifuza byibura ko niba badashoboye kurya umusaruro wabo wose, igiciro bawugurisha cyaba kingana imvune bagize n'amafaranga baba baratanze bagura ifumbire, imbuto n'ibindi..
Inkuru ya Fulgence Niyonagize na Venant Nshimyumurwa yasohotse ku rubuga Syfia
-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”
-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».
-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.”
-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS
-
▼
2024
(231)
-
▼
September
(38)
- Re: [Rwanda Forum] Procès historique RDC vs Rwand...
- [Rwanda Forum] Discours du Capitaine Ibrahim Traor...
- [Rwanda Forum] Why is the US offering Africa seats...
- [Rwanda Forum] DR Congo seeks justice and reparati...
- Re: [Rwanda Forum] Procès historique RDC vs Rwand...
- [Rwanda Forum] PAM yiyemeje gufasha Akarere ka Ngo...
- [Rwanda Forum] Miliyari hafi 358 Frw zigiye kwifas...
- [Rwanda Forum] Rwandan forces and M23 rebels accus...
- Re: [Rwanda Forum] Procès historique RDC vs Rwand...
- [Rwanda Forum] Procès historique RDC vs Rwanda: K...
- [Rwanda Forum] Les Lobbies Tutsi de France déchain...
- [Rwanda Forum] Re: Procès Eugène RWAMUCYO
- [Rwanda Forum] Ntagisigaye : Leta igiye gufata ku ...
- [Rwanda Forum] Rwanda: Umva aho Adeline Rwigara av...
- [Rwanda Forum] Re: Noble Marara arabeshya
- [Rwanda Forum] Noble Marara arabeshya
- [Rwanda Forum] Gen Muhoozi Rules out 2026 Presiden...
- [Rwanda Forum] Rwanda: quand un hutu de service es...
- [Rwanda Forum] #Kayumba_NobleMarara mu nama yo guf...
- [Rwanda Forum] Abarimu 2,949 barahugurirwa uburyo ...
- [Rwanda Forum] Pentagon Map Shows Network of 29 U....
- [Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Double langage des Vuvu...
- [Rwanda Forum] Dr. Charles Onana ari mu kaga. Agat...
- [Rwanda Forum] Charles Onana face à l'intimidatio...
- [Rwanda Forum] Lobbies pro-Tutsi de France vs Dr C...
- [Rwanda Forum] KAGAME ARAKORA IKI NONEHO?
- [Rwanda Forum] Crise de Kagame: 100 soldats RDF se...
- [Rwanda Forum] Ubuholandi nabwo Bwaba Bwamaze Kwan...
- Re: [Rwanda Forum] Imitungo y’umunyemari Mironko i...
- [Rwanda Forum] Imitungo y’umunyemari Mironko irata...
- [Rwanda Forum] Fantasme: Le pari du Hutu de servic...
- [Rwanda Forum] Inyenzi-Inkotanyi zirongeye zirariye!?
- [Rwanda Forum] Russia Imports $30M in U.S. Dollar,...
- [Rwanda Forum] The German immigration commissioner...
- [Rwanda Forum] Ni igitangaza: Nta muntu n'umwe uvu...
- [Rwanda Forum] KAGAME’S PLEDGE TO PROVIDE EVERY RW...
- [Rwanda Forum] Russia revealed to have imported $2...
- [Rwanda Forum] PRESIDENT WA GREX PADIRI THOMAS NAH...
-
▼
September
(38)
Popular Posts
-
----- Forwarded Message ----- From: "Twagiramungu Innocent itwagira71@gmail.com ...
-
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=721&cat=3&storyid=16256 Gitifu ayoboza abaturage imigeri NYIRANEZ...
-
http://www.inyenyerinews.org/afrika/the-untold-stories-tharcisse-karugarama-misleading-the-rwandan-people-and-the-international-community-on...
-
Bavandimwe mutwemerere natwe tubahe ibyiyunviro. Icyambere nuko Dr Gahima ntagishya...
-
http://www.umuvugizi.com/?p=6879&lang=en Imelda Marcos of Rwanda: Jeannette Kagame has enriched herself, friends and In-laws. Jeannette ...
-
KAGAME ARAKORA IKI NONEHO? Inkuru dukesha Jean Paul Turayishimye iravuga ko Alfred Gasana yaba yarangiwe kuba ambassadeur w'u Rwanda mu ...
-
Encore un coup du couple diabolique franco-Tutsi d'Alain et Daphroza Gauthier! Va-t-il réussir à faire décapiter ce politologue ou tout...
-
Russia revealed to have imported $29m from Rwanda in breach of sanctions — Novaya Gazeta Europe https://novayagazeta.eu/articles/2024/09/0...
-
http://m.bbc.com/news/world-africa-28981317 Rwandan Nyamwasa murder plot: Four guilty in South Africa 7 hours ago Gen Nyamwasa was in court ...
-
Octobre 2024: mois de mascarade des procès contre les opposants et critiques de Paul Kagame en France ? Octobre 2024: mois de mascarade des ...
WebMD Health Channel - Sex & Relationships
Love Lectures
How We Made It In Africa – Insight into business in Africa
David DeAngelo - Dating Questions For Men
Christian Carter - Dating Questions For Women
Women - The Huffington Post
Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development
Useful Links
- Africa Works
- Africa Development / Afrique et Developpement
- Africa Desk
- Africa Portal
- International Politics From the Margins
- Democracy in Africa
- Africa in Transition
- African Arguments
- Observatoire de l’Afrique
- International African Institute
- African Studies on H-net
- Royal African Society
- African Studies Association UK (ASAUK)
- African Studies Association (ASA)
- How we made it in Africa
- All Africa
- The Africa Report
- Think Africa Press
- Africa Desk
- African Studies Internet Resource at Columbia University
- African Studies Resource at Columbia University Libraries
- The Nordic Africa Institute
- The African Studies Centre at Leiden University
- African Studies Center at University of Pennsylvania
- Institute of African Studies at Carleton University
- Yale Council on African Studies
- Institute of African Studies at Emory University
- African Studies Program at University of Wisconsin
- Center for African Studies at the University of Florida
- African Studies at Johns Hopkins University
- African and African Diaspora Studies at Boston College
- African Studies Center at Boston University
- African Studies Program at Ohio University
- African Studies Centre at Michigan State University
- Harvard’s Committee on African Studies
- Institute for African Studies at Columbia University
- African Studies Centre at University of Bradford
- Africa Regional Interest Group at Durham University
- Centre of African Studies at SOAS
- Centre of African Studies at University of Edinburgh (UK) :
- Centre for the Study of African Economics at University of Oxford
- United Nations. ReliefWeb
- Institut de recherche pour le developpement
- Global Issues That Affect Everyone
- Africa Files
- Centre for the Study of Human Rights
- Institute for Holocaust and Genocide Studies
- Harvard University Committee on Human Rights Studies
- Institute for the Study of Human Rights
- Montreal Institute For Genocide and Human Rights Studies
- Cohen Center for Holocaust & Genocide Studies
- Center for Holocaust and Genocide Studies
- The Center for Human Rights and Genocide Studies
- Strassler Center for Holocaust and Genocide Studies
- International Institute for Genocide and Human Rights Studies
- The Stanley Burton Centre for Holocaust and Genocide Studies
- The Genocide Studies Program
- Institute for Anthropological Research in Africa
- The Association of African Universities (AAU)
- The British Institute in Eastern Africa
- The Africa Research in Sustainable Intensification for the Next Generation (Africa RISING)
- Forum for Agricultural Research in Africa
- About Africa Research Online
- Africa Research Institute