Pages

Sunday 13 October 2013

PADIRI THOMAS ASHAKA IKI KU IKAZE IWACU?

PADIRI THOMAS ASHAKA IKI KU IKAZE IWACU?

13 octobre 2013

Amakuru

Nyuma yo gutukana cyane mu nyandiko yasohoye ku rubuga rwe rwa Internet, leprophete.fr, padiri Thomas Nahimana yongeye kwerekana ubushishozi buke, aho yongeye gusohora indi nyandiko bigaragara ko igamije gusenya urubuga rwacu. Abasomyi b'Ikaze Iwacu bihanganire kuba urubuga rwabo ruri kugabwaho ibitero nk'ibi. Ntabwo bitangaje, kubera ko urugamba niko rugenda habamo abatera amacumu n'abajomba udukwasi. Ntabwo ariko tuzacika intege!!! Padiri Thomas Nahimana we twamubwira ko isasu rye yarirashe ahatari umwanzi, kubera ko yibeshye cyane kandi bizagaragara mu minsi iri imbere.

Ubwanditsi

——————————————————————————————————————–

Ngiyi inyandiko ya Padiri Thomas Nahimana

Inyuma y' « ikinyabihuha » cyitwa Ikazeiwacu.unblog.fr hihishe « un Escrot International ».

PADIRI THOMAS ASHAKA IKI KU IKAZE IWACU? kwemera-no-kwiyemeza-ni-rwo-rufunguzo

Mbere yo gutangaza iyi nkuru twakoze uko dushoboye ngo tuvugane na Nyirubwite ariko afunga umutwe ahitamo kwigumira mu ndaki ye no gukomeza kohereza ku rubuga Umuhanuzi za « Commentaires » z'iterabwoba n'ubushotoranyi.

Hashize iminsi mike, twari twabasezeranyije ko tugiye gushyira ahagaragara « Umunyabuvumo » wihishe inyuma y'Ikinyabihuha ( dore ko ikinyamakuru kigira uko kigenda)Ikazeiwacu cyadukanye intumbero yo kwivanga mu bya politiki, gukwirakwiza impuha mu bantu, gusebanya no kurangaza rubanda . 

Koko rero biratangaje ukuntu hashobora kubaho ibinyamakuru bitagaragaza bene byo nk'uko amategeko agenga itangazamakuru abiteganya, hanyuma bikajya byirirwa biharabika abantu badashobora gusubiza no kwirenganura kuko nyir'ikinyamakuru aba atazwi! Kandi rero byaragaragaye ko aba bantu bakora bufuku baba bafite ibyo bishinja, dore ko ngo« uwihishahisha aba afite icyo ahisha » : bagambiriye guhahira inda zabo bateranya abanyapolitiki ba Opozisiyo . Uwo bakorera ni nde ? Nibyo bikwiye gusobanuka.

1. Ni nde wihishe inyuma y'ikinyabihuha Ikazeiwacu ? 

Iki kinyabihuha Ikazeiwacu gikorera kuri interneti cyashinzwe n'umugabo wiyita izina ry'irihimbano rya GASIGWA Norbert, utagaragaza aho abarizwa. 

Mu by'ukuri izina rye ry'ukuri ni NZEYIMANA Ignace, ufite imyaka 35 , wavukiye ahitwa i MUTIMASI (hafi y'i Mibirizi) ho muri Cyangugu, akaba umuhererezi wa KABWANA Karori. Amashuri yisumbuye yayize i Save, intambara ya 1994 isanga atangiye umwaka wa kane.

Byumvikane neza ko uyu « Nyirandabizi »ushaka kwerekana ko arusha Ishyaka Ishema kumenya umushinga waryo; uyu« Mushinjacyaha » wihaye misiyo yo kumenya kurusha beneyo amashyaka yibanye imishinga; uyu Muvugizi  »autoploclamé » w'amashyaka ya politiki atamutumye…yari akwiye gufata umwanya uhagije wo kubanza kurangiza nibura amashuri yisumbuye mbere yo kwigira umu « spécialiste » w'ibyo ubwonko bwe butamwemerera gushyikira Uyu Ignace

2. Nzeyimana ni « Umutekamutwe mpuzamahanga » (Escrot International ».

Nyuma yo gusohoka mu Rwanda mu 1994, Ignace Nzeyimana yahungiye muri Kongo na Kenya….nyuma aza kujya muri Danemark mu 1998 ajyanye n'umuryango wa mushiki we Nyiramujyambere Imakulata washakanye na Sagahutu , aba bombi bakaba bari aba Kapiteni mu ngabo za EX-FAR. Gutangaza amazina y'aba bavandimwe ntibyari bikwiye kuko ntaho bahuriye n'ibikorwa by'uyu mutekamutwe wikundira gukorera amarorerwa mu mwijima. Batwihanganire , ikinyoma nk'icya Ignace Nzeyimana kigomba gukubitirwa ahakubuye !

Muri ibyo bihugu binyuranye yabayemo, Ignace Nzeyimana yaranzwe n'ingeso ikomeye yo « GUTEKA UMUTWE », agashuka abantu ababeshya ko ari umucuruzi wo mu rwego rwo hejuru (Importateur/ Exportateur) bakamuguriza amafaranga bamwizeye ntayabishyure (escroquerie, recel), hakaba n'ubwo abasahura cyangwa akabiba ibyabo (banditisme) . Buri gihe asahura byinshi ntajya anyurwa na duke. Iyo yaranguraga ibicuruzwa ku ideni, benebyo bategerezaga ko abishyura bagaheba, hanyuma ababishoboye bakitabaza inzego z'umutekano n'ubutabera, abatazi kwirwanaho bakabura ihene n'ibiziriko.

Muri Danemark yaje kuvayo amaguru adakora hasi ahunze « affaires » nyinshi z'abari bamukurikiranye kubera kubambura ibyabo, nibwo ahungiye mu gihugu cyo ku mugabane w'Afurika cyitwa Djibuti (abandi bahunga afurika , uyu we ahunga Ubulayi!) .

Ageze muri Djibuti ho yahasize umugani :yahoraga yambura abantu ibyabo ariko nabo ntibamworohere agatabwa muri yombi . Kenshi yabaga yibereye mu buroko. Iyo bamaraga kumucakira bakamuterera mu kagozi, yitabazaga abo mu muryango we n'inshuti zose yigeze kumenya , akabatesha umutwe ngo nibaterateranye bamwishyurire arebe ko yava mu buroko. Ibyo byabayeho incuro nyinshi. Abavandimwe be nibo bagowe kubera guhora bamuhagarikiye umutima ! Ni umuhererezi wabo ! 

Kandi rero amakuru azwi na benshi ni uko atambuye abanyamahanga gusa ahubwo yatetse imitwe no ku Banyarwanda batari bake, ndetse ntiyatinye no gucuza abo mu muryango we. 

Muri Djibuti yahavuye atorotse Gereza ahunze n'ubutabera, ushaka amakuru arambuye azayabaze abo mu muryango we, bazi imbaraga byabatwaye kugira ngo atorokeshwe  asubire muri Danemark mu 2011. Gusa aho asubiriye muri Danemark, nkaho yakwicaye ngo atuze, ahubwo yakomeje ingeso « y'ubunyoni, gutekinika no guteka imitwe » agamije kwambura abantu  ibyabo : n'ubu ari mu manza z'amafaranga yasahuye umugabo witwaErasto ukomoka ku Kibuye, ufite umudamu w'umurundikazi !

3. Uko Ignace Nzeyimana yatetse imitwe no kuri FDLR akayihindura igishoro cy'ubucuruzi ! 

Ibintu bimaze kumukomerana muri Djibuti , nibwo Ignace Nzeyimana yicaye aratekereza asanga FDLR yayibyaza umusaruro, mbese akayiriraho . Ubwo yahise YIGIRA umunyapolitiki ukorera mu mwobo , yihindura « Umuvugizi n'Umuterankunga udasanzwe  » wa FDLR ! Mu by'ukuri icyari kimushishikaje si ugufasha abana b'abanyarwanda bangirikira mu mashyamba ya Kongo , ahubwo we yari mu bucuruzi , bwe bwite,yishakira amaramuko n'icyanzu cyo kwambura rubanda.

(1)Dore uko yagurishaga aba FDLR

Yashukaga bamwe mu basore babaga muri FDLR akabatandukanya n'ubuyobozi bwabo. Ababyemeye akabanza akaboherereza udufaranga duke kugira ngo abereke ko abitayeho. Nyuma akabashuka ngo nibave mu mashyamba bajye kubonanira n'abaterankunga muri kimwe mu bihugu bituranye n'u Rwanda : i Bugande, Kenya, Tanzaniya cyangwa Uburundi. Nuko bagerayo akicira Inkotanyi ijisho zikabacakira, zikabajyana mu Rwanda.Bagerayo bagahatwa ikiboko(namwe mushobora kwiyumvisha uko Inkotanyi zibabaza umuhutu nk'uwo zifatiye mu cyuho , zikaba zimwifitiye mu majanja yazo !) ; bakumva amagara abariye bakemera gukora ibyo FPR ishaka byose  :ngabo abiswe aba FDLR twabonye bashinja Abanyapolitiki nka Ingabire Victoire ; ngabo abo tweretswe bishinja ubwabo gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere tw'u Rwanda….

Ubwo kandi ntimugire ngo kugambanira aba FDLR yabikoraga ku buntu ! Hari abemeza ko ngo abahungu ba Jack Nziza bamuhaga agahimbazamuskyi, hanyuma akazenguruka no mu bantu bikundira FDLR (babaho) ngo nibamuhe amafaranga arebe uko yatanga za ruswa akarwana ku « bana bacu » bafashwe na Nziza bari muri « opérations » ! Ifaranga akarikoma umufuka, « abana »  Nziza akabahonda akandoya mu mutwe, abandi akabamugaza, hakaba abajyanwa mu nkiko bagakatirwa, abo Nziza agiriye impuhwe akabarekura bakitahira . Ngayo nguko !

(2) N'akataraza kari inyuma

Ubu aho Inyasi Nzeyimana agarukiye muri Danemark yatangiye umushinga witwaIkazeiwacu, abonamo umuyoboro yizeye gukoresha kugira ngo akomeze« escroquerie » ye: abanza gukwikwiza impuha mu bantu basoma ikinyamakuru cye , nyuma akabanyuramo ngo nibamuhe amafaranga yo gufasha FDLR, hanyuma akayirira bikarangirira aho.

Icyo rubanda igomba kumenya ni uko uyu mutekamutwe yakomanze kenshi ku miryango y'abanyapolitiki ba Opozisiyo ngo ashaka « GUFATANYA NABO » ariko bose bagahita babona ko uwo mugabo « afite indimi nyinshi» bityo bagahita bamutera utwatsi . Abo rero barangije kumutahura nibo ashaka kugerageza kwangisha rubanda no kubateranya hagati yabo , kugira ngo hato batazamuganiraho bakamushyira hanze !

Niyo mpamvu ameze nk'uwafashe ikiraka cya RWIYEMEZAMIRIMO wo kwirirwa asebya abanyapolitiki ba Opozisiyo, abakwizamo ibihuha, agira ngo abateshe ubutumwa biyemeje bajye mu byo gusubiranamo !

Arabashinja ibyo yishakiye ntacyo ashingiyeho, akabigisha uko bagomba gukora politiki ishingiye ngo «  ku bikorwa bifatika » nyamara we yituramiye mu buvumo. 

Aririrwa akwiza impuha ngo z'imitwe ya gisilikari mishya yaraye ivutse(Indatsimburwa….!)agamije guheza Abanyarwanda ku cyizere kidafite aho gishingiye, no KUBAMBURA UTWABO ! 

Inyasi Nzeyimana yirirwa ku matelefoni atuka Abanyarwanda baba mu bindi bihugu cyane cyane abanyarwanda baba mu Bubiligi ngo ni ibigoryi ntacyo bakora ….ngo kuko batamuha amafaranga yo kohereza mu Ndatsimburwa (byahe byo kajya!) ngo kandi arizo zonyine zifite ingufu  zahashya Kagame !

Muri gahunda ye yo gutera inkunga FPR, ntashaka ko hari undi munyapolitiki wa Opozisiyo ubaho, ngo bose nibarambike hasi ingirwa-mashyaka yabo, bareke ibyo barimo bamusange, bamuhe amafaranga we ufite « ibikorwa bifatika » azabereka ! Mu by'ukuri ubona ko afite gahunda yo kwitwaza FDLR kugira ngo yambure rubanda, ariko ukabona harimo n'ubushake bwo guteranya FDLR n'abanyapolitiki  ba opozisiyo! Niwe ufite ububasha bwo kugena umwanzi n'umukunzi, umunyapolitiki ukora neza n'udafite ibikorwa ! Ubu bubasha Ignace Nzeyimana yabuhawe na nde ? Ahagarariye nde ?

Maze byose yajya kubihuhura akagerekaho iterabwoba rifashe ku busa, agamije gucecekesha bamwe mu banyapolitiki, …..ngo yabaca udutwe, reka ntiwareba ! Banyarwanda Banyarwandakazi, « umuteroriste » nk'uyu ntakwiye gukorerwa dosiye agashyikirizwa ubutabera  mu maguru mashya ?

(3) IKIBAZO  twibaza ni iki : ubuyobozi bwa FDLR bwaba buzi uyu mugabo ? Ese bwaba bwibona mu bikorwa bye ?

Iby'uyu mutekamutwe ni birebire cyane….ibyo dutangaje ni ibivugika.

Umwanzuro

1. Ntabwo abanyapolitiki bahebye byose bakajya ahagaragara ngo bahangane n'akarengane k'ingoma ya FPR bashobora kwihanganira gukomeza kuvangirwa n'Abatekamutwe bihishe mu buvumo , baza gutoba « le débat public » bakwirakwiza impuha n'inyandiko-mpimbano (« tracs ») zisebanya ! Umunyarwanda wese ushaka kugira uruhare muri politiki ni uburenganzira bwe, ariko rero bene uwo arangwa n'ubutwari bwo kujya ahagaragara akagaragaza ibitekerezo bye, abandi bakabijora badasebanya (niko demokarasi ikora).Utabishoboye niyicecekere ntawe uzamwenderanya : ariko politiki yo mu myobo yo nta kindi yavumbukana uretse iterabwoba, ubusambo, ubwicanyi n'ubukozi bw'ibibi bw'amoko yose.

2.Kubera iyo mpamvu, ibinyamakuru bitagira benebyo bazwi bigomba kumenyekana, ibikwiza impuha,ibinyoma n'iterabwoba bigashyirwa ku kabonabose, abatekamutwe bagakubitwa intahe mu gahanga.

3. Iki kibuga cya politiki ya opozisiyo gikeneye « Umukubuzo »(un coup de balai)  kikareka gukomeza kuba nka «ruhurura ya rusange » (« Poubelle »), aho inkonkobotsi zose ziza kumena ibishingwe : abanyapolitiki babyiyemeje bakwiye kuba maso, bakibyaramo amahaane akarishye ariko yubaka, bagatahura kare kandi bakamaganira kure « inyaryenge » zizanwa no kubavangira zibashora mu mpaka zo hasi cyane (« débat de caniveau »), zidafite aho zihuriye n'inyungu za politiki ifitiye igihugu cyacu akamaro .

4.Iterabwoba ry'abatekamutwe rikwiye kwamaganwa mu ruhame, bakazibukira ikibuga cya politiki shishi itabona, bakagiharira abiyemeje kuvugira rubanda rushengurwa n'ingoyi.

Muri uwo murongo, muri buri shyaka hari hakwiye kujyaho urwego rukora umurimo usa no « kurinda izamu » (Vigilence Républicaine) , rukajya rutunga agatoki za Kidobya hakiri kare, bityo abanyapolitiki ba Opozisiyo bagafata umwanya wo gutekereza ku kibazo kivutse no kugishakira umuti.

5.Bitabaye ibyo FPR n'abambari bayo bazakomeza bifashishe bene aba ba« Gatumwa », bateze akaduruvayo muri opozisiyo, imishinga mizima iteshwe agaciro, abafite ibitekerezo n'umurava byagirira akamaro Abanyarwanda bacike intege cyangwa bahunge urubuga rwa politiki kubera ko rwigaruriwe n'Abatekamutwe bafite uburambe mu kinyoma n' iterabwoba bataretse no kuba ba Rusahuriramunduru !

Turacyakurikirana hafi ibyerekeye « réseau » y'uyu mutekamutwe witwa Inyasi Nzeyimana n'abo bakorana bose. Andi makuru tuzayabagezaho bidatinze.

Naho ubundi dukomeje kwituramira twaba twujurijweho ubuhanuzi bwa wa mugani wa Kinyarwanda ngo « iyo inzu yashizemo inyana , imbeba zikinagura mu kirambi »

Muragahorana ishema !

Padiri Thomas Nahimana.


No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development