Pages

Friday 9 August 2013

Rwanda: Ingengabitekerezo ya Jenoside ntireba imyaka cyangwa umubare


Ingengabitekerezo ya Jenoside ntireba imyaka cyangwa umubare


Yanditswe kuya 9-08-2013 - Saa 09:26' na Rene Anthere Rwanyange

Ingengabitekerezo ya Jenoside ntishingira ku mubare w'abantu cyangwa se ngo igendere ku myaka. Kuba umutwe wa FDLR bivugwa ko harimo abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibikuraho kuba basangiye ibitekerezo n'abo bari kumwe basize bayikoze, kandi ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu karere bigaragaza ko bahuje imyumvire. Ikindi kandi ni uko icyaha cya Jenoside atari icyaha cyakorewe Abanyarwanda gusa ahubwo cyakorewe Isi yose.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushikiwabo, ubwo ku wa 8 Kanama yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru, yatangaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside itabarirwa ku mubare cyangwa se ku myaka, nk'uko abenshi bavuga ko mu mutwe wa FDLR harimo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Avuga ko ibyo ari ukwibeshya kuko bose basangiye ibitekerezo akndi bahuje imyumvire mu gushaka kurimbura abantu no guhungabanya umutekano mu karere.

Mushikiwabo agira ati "FDLR si umutwe usanzwe. Bariya basize bakoze Jenoside. Hakwiye kuvaho urujijo, tukagaragaza impamvu Abanyarwanda tutishimiye umutwe wa FDLR. Jenoside ni icyaha cyakorewe isi yose. U Rwanda ruraharanira gutera imbere, FDLR nibashyire hasi intwari, bareke ingengabitekerezo yabo ya Jenoside, batahe mu gihugu cyabo. Abavuga ko harimo abana, ingengabitekerezo ya Jenoside ntigendera ku myaka cyangwa umubare. Abo bose bakomeje guhungabanya umutekano mu karere."

Mushikiwabo atangaza ko u Rwanda rutazigera rwihanganira umuntu wese ushyigikiye umutwe wa FDLR. Iki kikajyana n'umubano w'u Rwanda na Tanzaniya utameze neza ahagati y'u Rwanda na Tanzaniya, byatumye Tanzaniya yirukana ku buryo butunguranye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, bahungiyeyo mu 1959.

Kuri iki kibazo, Mushikiwabo agira ati "Umubano w'u Rwanda na Tanzaniya kimwe n'ibindi bihugu ni umubano twifuza ko uba mwiza cyane. Dufitanye ibikorwa by'ubucuruzi n'abatanzaniya kandi ni abavandimwe. Na none ibyo ntibyabuza ko hari ikibazo kitameze neza, ibihugu byombi byashaka uburyo byagikemura. Ariko kandi uwo ari we wese uzasaba ko twagirana ibiganiro na FDLR, ntituzamwihanganira. FDLR si umutwe usanzwe witwaje intwaro, ahubwo ni agatsiko kagamije kurimbura abantu, kuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside. Ikibazo si umubare, si n'imyaka yabo nk'uko benshi babivuga, ingengabitekerezo ya Jenoside ntigira imyaka, kandi Jenoside ni icyaha cyakorewe Isi yose."

Ku birebana n'abanyarwanda bafatirwa muri Congo Kinshasa hashakwa uburyo barenganurwa kandi ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano yo kugarura amahoro mu karere, bigira uruhare mu kuyashyira mu bikorwa. Avuga ko Congo igombye kugira uruhare rukomeye kugira ngo umutekano ugaruke.

Ku kibazo kijyanye n'Abanyekongo bari mu Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo atangaza ko bavuganye na Leta ya Congo, kuko bo ubwabo bifuza gutaha n'ubwo igihugu cyabo cyabangiye, baiganiraho n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi, uburyo abo babishaka bataha mu gihugu cyabo nta nzitizi zibayeho.

anthere@igihe.rw

Abavuga ko muri FDLR harimo abana, ingengabitekerezo ya Jenoside ntigendera ku myaka cyangwa umubare. Abo bose bakomeje guhungabanya umutekano mu karere" _Louise Mushikiwabo

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development