Pages

Monday 5 August 2013

Rwanda – “Amatora” y’ abadepute : Abaturage ku nkeke yo kwakwa amafaranga ku ngufu


Rwanda – "Amatora" y' abadepute : Abaturage ku nkeke yo kwakwa amafaranga ku ngufu

Mu gihe mu Rwanda hateganyijwe "amatora" y'abadepite muri kuno kwezi kwa Nzeri 2013, abaturage bari ku nkeke yo kwakwa ku ngufu  amafaranga azakoreshwa muri ayo matora.

Mu gihe ishyaka rya FPR Inkotanyi ririmo gutegura amatora y'abadepite ateganyijwe kuba tariki ya 16 Nzeri 2013 ,ubu mu turere twose tw'igihugu abaturage barimo kwakwa ku ngufu amafaranga yo gukoresha ayo matora. Abaturage bakaba bari gutakamba bavuga ko ayo mafaranga nta bushobozi bafite bwo kuyabona mu gihe n'ubundi ubu bugarijwe n'ikibazo gikomeye cy'ubukene. Gusa nk'uko babitangaza bakaba nta mahitamo bafite kuko kutayatanga ngo byabakurira ibibazo bikomeye byo kuba bashijwa kurwanya gahunda za leta no kudakunda igihugu ngo nk'uko abayabaka babibakangisha.

Itangwa ry'aya mafaranga rikaba riteganya ko buri muturage wujuje imyaka 18 agomba gutanga amagaranga y'uRwanda magana atanu (500frw),abandi bakozi bahebwa buri kwezi,abacuruzi n'abandi bo bakaba bategetswe gutanga amafaranga atari hasi y'2,000frw kugeza ku bihumbi i cumi (10,000frw).

Igitangaje muri iki gikorwa ni uko haba mu biganiro bitangwa hirya no hino na komisiyo y'igihugu y'amatora haba no ku rubuga rw'iyi komisiyo ntaho igaragaza ko ifite ikibazo cy'amikoro mugutegura ayo matora. Nyamara abayobozi b'inzego z'ibanze,abakuriye inzego z'imirimo zose zitandukanye ubu bakaba bamereye nabi rubanda babishyuza amafaranga yo gukoresha amatora kugeza naho bamwe ubu bamenyeshejwe ko azakurwa ku mishahara yabo y'uku kwezi babishaka batabishaka.

Nonese ko Komisiyo yigeze gutangaza ko ibyangombwa byose bizakenerwa byarangije kutegurwa byaje kuyigendekera bite ku buryo yakwitabaza kujya kwambura abaturage ?

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba rinenga iyi migirire ikunze kuranga ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR Inkotanyi aho buri gikorwa cyose umuturage ahutazwa kandi mu buryo butunguranye hatitawe ku bushobozi no ku bibazo bye,cyane ko iyi misanzu ya huti huti yiyongera ku yari isanzwe n'ubundi itaboroheye( umusanzu w' ikigega agaciro,umutekano,isuku,uburezi,ubwisungane mu kwivuza, uwa FPR …) kandi imyinshi muri iyi itangwa buri kwezi.

 

FDU –Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w'agateganyo

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development