Pages

Sunday 11 August 2013

Rwanda: Abahutu bishwe bazize ibitandukanye no kuvuga ko bazize Jenoside-Minisitiri Mitali


Abahutu bishwe bazize ibitandukanye no kuvuga ko bazize Jenoside-Minisitiri Mitali


Yanditswe kuya 11-08-2013 - Saa 07:37' na Olivier Rubibi

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Protais Mitali, yasabye abantu gusasa inzobe mu kuvuga amateka yaranze u Rwanda mu 1994 mu kubaka ejo hazaza, yamagana abagerageza kuvuga ko habayeho jenoside ebyiri, ko Abahutu bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazize impamvu zitandukanye ntibari mu bahigwa.
Minisitiri Mitali yasabye abantu kumenya gutandukanya ibyo bavuga, ubwo kuri uyu wa Gatanu yari mu kiganiro cyahuje abanyamuryango b'Umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi "IBUKA" kuri gahunda ya "Ndi umunyarwanda" n'itsinda ry'urubyiruko riharanira amahoro (Art for Peace), ndetse na Youth Connekt muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" igamije kumva kimwe amateka yaranze u Rwanda.
Minisitiri Mitali Protais yavuze ko gutandukanya aya magambo Abahutu bapfuye muri Jenoside ndetse n'Abatutsi bazize Jenoside ari inzira ikomeye yo guhangana n'abapfobya Jenoside bavuga ko habaye Jenoside ebyiri, ati "Mbisubiremo Abatutsi bazize Jenoside naho Abahutu bapfuye muri Jenoside bazize impamvu zitandukanye."
Zimwe mu mpamvu zatumye Abahutu bicwa , Mitali yavuze ko hari abapfaga bazize ko bahishe Abatutsi, ko banze kujya mu bitero bijya guhiga Abatutsi , hari abapfuye mu gihe cy'abacengezi n'ahandi hari abicwaga bazize ko banze kuvuga aho Abatutsi bihishe n'ibindi bitandukane…. Ariko Abatutsi baziraga uko baremwe. Mitali ati "Nta nduru yigeze ivuzwa ku musozi runaka wo mu Rwanda ngo ngabo Abahutu bo kwa runaka nimubatangire mubice, induru nk'izi zavugirizwaga Abatutsi."
Mitali Protais yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyakongera gutuma Jenoside iba mu Rwanda Abanyarwanda bagomba kwihangana bakanywa umuti nubwo waba usharira ute ariko bagakomeza kwiyubakira igihugu.
Ati "Umuti wo gukumira ibyabaye mu Rwanda ni uko abantu bicara hasi bagasasa inzobe bakaganira ku mateka yabaranze. Iyo tuganira ibintu byabaye muri Jenoside kuvuga amoko ntakosa ririmo kuko abishwe bishwe mu izina ry'Abatutsi.. Kuvuga amoko ntihakajye hagira uwo bitera ipfunwe."
Gahunda yo kuganira ku mateka y'u Rwanda yiswe "Ndi Umunyarwanda" yatangiye igamije gutinyura Abanyarwanda ngo baganire ku mateka yaranze u Rwanda kugira ngo hakumirwe icyagarura inzangano mu Banyarwanda.
rubibi@igihe.rw


No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development