Pages

Friday 12 July 2013

Tanzaniya iti:”turiteguye neza kandi Kagame nashyugumbwa akagira icyo akora azakubitwa nk’umwana w’igitambambuga


Tanzaniya iti:"turiteguye neza kandi Kagame nashyugumbwa akagira icyo akora azakubitwa nk'umwana w'igitambambuga.

kikwete

» Tuko tayari kwa lolote na akithubutu tutamchapa kama mtoto », aya niyo magambo Tanzaniya yashubije Kagame ku bikangisho yari yavuze ngo azica Kikwete, perezida wa Tanzaniya.

Mu magambo akarishye cyane, umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Tanzaniya bwana Mkumbwa Ally, yagize ati  » Leta ya Tanzaniya yihanangirije leta y'u Rwanda kutigera irota kugaba igitero cya gisirikari kuri Tanzaniya, atari ibyo Tanzaniya izakoresha ingufu zose, kugira ngo isubize leta y'u Rwanda mu mwanya wayo » yakomeje avuga ko Tanzaniya yiteguye neza kandi ko Kagame nashyugumbwa kugira icyo akora azakubitwa nk'umwana w'igitambambuga.

Ubu nibwo bwa mbere Tanzaniya itangaje ku mugaragaro ibyo itekereza ku iterabwoba rya Perezida kagame, igihe yavugaga ko adashobora kwirirwa ata igihe cye asubiza Kikwete ku cyifuzo yatanze cyo gushyikirana na FDLR, ko ahubwo azamucungira ahantu akamwica. Kagame rero yari yaramenyereye gutoba Congo uko yishakiye, agira ngo na Tanzaniya nuko.Ubanza yaribeshye cyane, kubera ko abagabo barutana.

Nkuko umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Tanzaniya yabivuze, ubwo yatanganga ikiganiro muri Tanzania Daima, i Dar es salaam, Tanzaniya nta kibazo isanzwe ifitanye n'u Rwanda, we akaba akeka ko haba hari ikibazo cyo kutumvikana ku mvugo hagati ya perezida Kikwete na Kagame.

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko Tanzaniya yakurikiraniye hafi amagambo yavuzwe na Kagame mu nama y'urubyiruko yabaye tariki ya 30 kamena 2013, ariko ko iterabwoba rya Kagame ntacyo rizahindura ku byo Tanzaniya yemera kandi ibona ko ari yo nzira nziza yo kuzana amahoro arambye mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika. Tanzaniya isanga inzira y'imishyikirano ariyo yonyine izazana amahoro, kandi ibishyigikiwemo n'ibihugu byose byibumbiye mu muryango wa SADC.

Ally Mkumbwa yabivuze muri aya magambo "Unajua mgogoro wa DRC na Rwanda hauwezi kumalizika bila ya nchi hizo kukaa meza moja na wapinzani wao ili kupata suluhu ya kudumu," ni ukuvuga ngo: ikibazo RD Congo n'u Rwanda bafite nticyashira ibi bihugu biticaranye n'ababirwanya ngo bashakire hamwe igisubizo cyazana amahoro arambye. Yarangije ijambo rye asaba abanyatanzaniya kwitonda bagakomeza akazi kabo ka buri munsi, kubera ko leta iri maso, kandi ko imipaka yose irinzwe neza.

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Mpekuzi Huru, bavuze ko atari Paul kagame gusa wikomye Kikwete, ahubwo ko n'abandi bayobozi bagiye bamutuka, bakamwita amazina y'ibitutsi, nko kumwita, umuvugizi w'abajenocideri, injiji, umunyagasuzuguro. Ntabwo ari abayobozi bari muri leta ya Tanzaniya gusa bahangaykishijwe n'ubushotoranyi bwa Kagame. Umunyapolitiki ukomeye muri Tanzaniya, witwa Zitto Kabwe, akaba ari umunyamabanga wa CHADEMA, ishyaka riharanira demokarasi n'amajyambere, akaba ari n'umudepite w'iri shyaka w'akarere ka Kigoma y'amajyaruguru, yavuze ko atangajwe cyane no kubona leta y' u Rwanda ikoresha iterabwoba n'agasuzuguro, kandi Kikwete yari yabagiriye inama nziza nk'umuturanyi.

Yakomeje atanga urugero, aho yavuze ko na USA yatangiye kuganira na ba Talebani kuki u rwanda rwo rutaganira n'abarurwanya! yanongeyeho ati  » Niyo udashaka inama urahakana bikava mu nzira, iri terana ry'amagambo ni iry'iki? Taleban na Al Quaida si ba bandi? Abana babyawe n'impunzi z'abahutu bahunze muri '94 bakaba bari muri Congo nabo n'abicanyi? Dutekereze neza kuri iki kibazo. Niba hari abicanyi ni bashakwe bafatwe bacirirwe imanza. Hari abantu bashaka kugira uruhare muri politiki y'u Rwanda, ariko barakumirwa, bafata intwaro. Aba ni ngombwa ko bicarana na leta bakumvikana ».

Yakomeje asaba ko nk'umuntu w'inararibonye nka Uhuru Kenyatta yari agombye gukora uko ashoboye agahuza kagame na Kikwete bakumvikana. Intambara ntabwo izababaza imiryango ya Kikwete na Kagame, ahubwo n'abaturage baturiye imipaka bazahazaharira. Aha yavuze abatuye mu ntara za Kagera na Kigoma n'utundi turere twegereye u Rwanda. Yashoje avuga ati « intambara izadusubiza inyuma mu nkubiri y'iterambere turimo, intamabara izahagarika inkundura ya demokarasi mu gihugu, rwose hakoreshwe umutimana muri iki kibazo ».

Abumva igiswahili mwasoma inkuru ndende kuri iyi link

Source:Ikaze Iwacu


No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development