Pages

Thursday 4 July 2013

Rwanda: Uburwayi bwa Paul Kagame butangiye gutera impungenge abakozi be ba hafi!


http://img.timeinc.net/time/photoessays/2009/time_100_influence/paul_kagame.jpgMu myaka ya shize havuzwe amakuru atari meza kubuzima bwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame. Nk'uko amakuru duhabwa n'abakozi ba hafi ya Kagame Paul abitumenyesha , perezida Kagame arwaye indwara ikomeye y'uruhu,iyo ndwara ikaba yaragaragajwe n'abaganga bo muri Amerika ko ari kanseri y'uruhu, usanga muri iyi minsi uruhu rwe rwipfunyarika cyane , rukamurya kandi rukazaho imvuvu nyinshi. Abaganga bo muri Amerika bagerageza kumuha imiti yo koroshya ubwo burwayi kandi buri mezi 3 akaba agomba kubonana n'umuganga.

 

Guhera mu mwaka w'2010 Kagame Paul yafashwe n'ubundi burwayi buteye impungenge cyane ; ubwo burwayi bwatangiye Perezida acika intege cyane, akagira uburakari vuba ndetse akibagirwa vuba ibyo yarimo avuga. Ubwo burwayi bwagaragaraga nk'umunaniro mwinshi, abaganga bamusabye kujya aruhuka bihagije, ariko aho ibihe bigeze ubwo burwayi bwafashe indi ntera kuburyo Kagame Paul asigaye agira uburakari n'umujinya mwinshi ari kuvuga kandi akaba avuga ibintu byose atekereza yagombaga kugira ibanga. Abashinzwe kumutegurira ijambo mbwirwaruhame basigaye bagira ikibazo gikomeye kuko bategura iryo jambo we akivugira ibimurimo bidafite aho bihuriye n'ijambo ryateguwe !

 

Agahomamunwa muri ubwo burwayi bwa Paul Kagame kagaragaye mu ijambo yavuze ku cyumweru taliki ya 30/06/2013 ubwo yafataga ijambo imbere y'urubyiruko rusanga igihumbi ruhuriye mu ishyirahamwe ryitwa « Youth Connect », urwo rubyiruko rukaba rwaratumiwe huti huti na ministeri y'urubyiruko ifatanyije n'ishyirahamwe « imbuto Fondation » riyoborwa na Jeannetti Kagame . Ari imbere y'urwo rubyiruko Kagame Paul yavuze amagambo agaragaza ko afite ikibazo gikomeye mu mutwe , ubu akaba atagishobora kwigenzura.Kubera uburemere bw'iryo jambo, Kagame Paul amaze kurivuga umufasha we Janeti Kagame yafashe ijambo asa nuwisegura kurubyiruko , arubwira ko rutagomba gutahana ipfunwe kuko ari abahutu kuko icyaha ari gatozi, ibyo yari abitewe ni uko umugabo we Kagame Paul yasabye urubyiruko rw'abahutu gusaba imbabazi z'ibyaha byakozwe n'ababyeyi babo b'abahutu ngo kuko bishe abatutsi muri jenoside ! Urwo rubyiruko rwasabye imbabazi ! Igitangaje ni ukumenya uburyo urwo rubyiruko rw'abahutu rwamenyekanye kandi nta moko akiba mu Rwanda !

Nelly.png

Paul Kagame yafashe ibitekerezo bye by'ubugome twakwita ibanga yibitsemo abishyira ahagaragara atari ngombwa kubera uburwayi ,imbere y'urubyiruko yari aje kubwira ijambo ryo kurukangurira kugira imyitwarire myiza itarimo urwango no kugira nabi yarihunduye ijambo ryo kwivuga ibigwi byo kwica no kuvangura amoko !

 

Amagambo agaragaza uburwayi bwa Kagame 

 

Muri iryo Jambo rikomeye , Kagame Paul yavuze amagambo ateye kwishisha :

1.Kagame yagize ati « waha political spece  abajenosideri ugasaba indi political spece yihe uretse gushinyagura gusa !Ejobundi nabwiye aba baministre, nti maze iminsi nsoma ngo mwabujije abantu kwiyandikisha gukora politiki, murababuriza iki ? nkababwira nti niba ari ukubabuza muraha abantu agaciro batari banafite !Hee…ariko nibagerageza kugira uwo bahutaza ntabwo bazamenya icyabakubise !! »

 

2.Kagame yakomeje agira ati « Nabo ngabo ejobundi wumvise batangiye kuvugira interahamwe ngo na FDLR ngo abantu bumvikane nabo,bumvikane nabo ? njye ntabwo nirirwa njya impaka kuri icyo ngicyo…nzashaka akanya keza maze mwice..ntabwo rwose njyewe nanamusubije, ntabwo nigeze ahahaha…hari umurongo narimwe udashobora kurenga..nabo bumva barabavugiye bagashyugumbwa, n'ibyo bigarasha bindi bikorana nabo, bakumva ko icyaha cyahindutse politiki … »

 

Twibaze kuri ubu burwayi !

 

Mu mibereho y'umuntu, hari ibintu bikomeye aba yibitsemo atavuga, kenshi aba ari ibitekerezo bihishe imigambi mibi yifuza kuzashyira mu bikorwa ,cyangwa se ibintu byamushimishije cyane mu buzima cyangwa bikamubabaza cyane ; ibyo bintu byose abibika mu bwonko ahantu hatagerwa (subconscient). Ariko rero ibyo bintu biri aho hantu hahishe hari igihe bivumbuka bikajya hanze nyirubwite atabishaka biturutse ku mpamvu 3 arizo zikurikira :

 

Ibiyobyabwenge : Iyo umuntu yanyoye inzoga zisindisha cyangwa akanywa ibibyabwenge nk'urumogi, avuga amabanga yahishe mu bwonko atabishaka. Nibwo umuntu asinda agahita akubwira akari imurori,ibyo akubwira biba bimurimo bivuye muri ka kabati ko mu mutwe (subconscient) yabihishemo.

 

Intonganya : Iyo umuntu afite uburakari bwinshi kuburyo ashora gufatana mu muhogo n'uwo bahanganye, asa nutaye ubwenge akamubwira akari imurori ; icyo gihe amutuka ibitutsi byinshi cyane, akivumbura, iyo bigeze kundunduro niho amubwira ijambo ryo kumwica ! Abahanga bemeza ko mu ijambo mbwirwaruhame (discours) bidashoboka ngo uburakari bufate umuntu uri kubwira abatumirwa ijambo ryateguwe ngo ababwire amabanga yibitsemo atavugirwa ahagaragara (subconscient) kiretse arwaye !

 

Uburwayi bwo mu mutwe : Umurwayi wo mu mutwe nawe avuga ibintu biri mubwihisho bwo mu mutwe we , aho yabitse ibintu adashobora kuvuga ari muzima !

 

 

http://static.guim.co.uk/sys-images/Guardian/Pix/pictures/2008/11/10/n14.jpgKuba rero Kagame Paul yaravugiye imbere y'urubyiruko ko azashaka akanya keza (yabivuze mu cyongereza) maze akica perezida wa Tanzaniya birashimangira uburwayi bukomeye Paul Kagame afite bwo mu mutwe ! Uretse no kuvuga iryo jambo ryo kwica ari umukuru w'igihugu kandi akarivugira imbere y'urubyiruko muruhame, n'umubyeyi uri imbere y'abana be ntashobora kubabwira ko azica umuntu n'ubwo yaba abifite muri gahunda ze ; kiretse nyine ari muri kimwe muri biriya bice twavuze haruguru.

 

Paul Kagame bizwi ko atanywa agatama kuburyo yari yasinze , guterura ijambo ryo kwica umukuru w'igihugu cya Tanzaniya imbere y'urubyiruko kandi muruhame , ndetse akabivuga mu rurimi rw'icyongereza kugira ngo Kikwete abyiyumvire ,birerekana ko yabaye umurwayi kera !

 

Abanyarwanda bakaba bafite akaga gakomeye ko kuyoborwa n'umukuru w'igihugu w'umurwayi ushobora koreka igihugu, uburwayi bwe kandi burimo bufata intera ikomeye atari mu magambo gusa ndetse no mu bikorwa kuko ubu bivugwa ko yategetse Laurent Nkunda wigeze kujya gufata umujyi wa Goma kujya gusimbura Sultani Makenga warashwe ubu akaba arembye bikomeye , muri gahunda yo gufata umujyi wa Goma !

 

 

Imana ifashe u Rwanda rutarimburwa n'umuyobozi w'umurwayi !

 

 

Kanda aha wumve igice k'ijambo Kagame Paul yavuze kigaragaza uburwayi twavuze :

 

 


 

 

 

Umusomyi wa veritasinfo  

 

 

JEU 4 JUI 20131 COMMENTAIRE

KOKO AMARASO ARASAMA!!! PRESIDENT PAUL KAGAME AGEZE AHANTU HAKOMEYE. DISCOURS (SPEECHS) ZE ZITEYE ISONI N'UBWOBA BWINSHI !!! NTABWO BIKIRI IBANGA!!! U RWANDA RUGEZE KU MANGA (MUTEREMUKO) IKOMEYE!!!  

Jean Musafiri.

Jean Musafiri - Aujourd'hui à 00h39

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development