Pages

Wednesday 3 July 2013

M23 ngo yaba yasatiriye Goma mu rwego rwo gushaka kongera kuyigarurira

M23 ngo yaba yasatiriye Goma mu rwego rwo gushaka kongera kuyigarurira

Nk'uko tubikesha urubuga africareview.com, umutwe wa M23 waba wongeye gusatira Umujyi wa Goma mu rwego rwo gushaka kongera kuwigarurira.
M23 Goma
Africareview.com ikomeza ivuga ko ibi ikinyamakuru Xinhua cyabitangarijwe kuri uyu wa Kabiri n'umusirikare w'umuoffocier wo ku rwego rwo hejuru mu mutwe wa M23 ariko akaba atashatse ko izina rye rimenyekena.
Uyu musirikare kaba yagize ati : « Tugiye kongera gufata Goma kubera ko Leta ya Kinshasa idashaka kumva ibyo tuyisaba ».
Yakomeje agaragaza ko aho kumva no gusubiza ibyo uyu mutwe wa M23 usaba, Leta ya Kinshasa yiyemeje gushyigikira igitekerezo cya Brigade d'intervention igizwe n'ingabo za Onu aha ngo Leta ikaba yumva ko iyi Brigade ariyo izakemura ibibazo by'abatuye Kongo Kinshasa
Uyu musirikare kandi yagize ati : Kuva Brigade d'intervention yagera i Goma, Kinshasa yatangiye kutwumvisha ko tugomba gushyira intwaro hasi dusinya amasezerano tutaganiriyeho ngo tuyemeranyweho.
Umuvugizi wa sosiyeti sivile muri Kivu y'Amajyaruguru, Omar Kavota, yatangaje ko afite amakuru y'uko umutwe wa M23 wamaze kurunda abasirikare n'ibitwaro mu duce twa Kibati, Buvira na Mutaho mu rwego rwo kwitegura urugamba rwo gufata Goma.
Brigade d'intervention igizwe n'ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye, ariko yo ikaba ifite ubutumwa butandukanye n'ubw'ingabo za Onu zisanzwe muri Kongo Kinshasa zifite kuko igomba gusiga nta mutwe witwaje intwaro ukirangwa muri iki gihugu
Nyuma y'uko impande zombi ariko zari zemeye gusubira mu biganiro bya Kampala kugirango hasinywe amasezerano y'amahoro n'uburyo buhamye bwo kurangiza intambara muri iki gihugu, bigaragara ko kuva iyi mishyikirano yakongera gutangira ntakigeze kigerwaho, kugeza aho bitangiye kuvugwa ku gushaka kongera kwigarurira Goma kwa M23.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development