Pages

Wednesday 24 July 2013

INTAMBARA MURI CONGO KURI UYU WA GATATU TALIKI YA 24/07/2013


http://md0.libe.com/photo/406153-capture-d-ecrans-d-une-video-youtube-du-6-avril-2012-montrant-des-voitures-detruites-apres-un-bombar.jpg?modified_at=1333729202&ratio_x=03&ratio_y=02&width=476[Fungura kenshi (mis à jour) iyi paji urebe amakuru agezweho y'intambara muri Congo tubagezaho dukurikije uko tuyabonye].

 

14H20: Itangazo ry'igihugu cy'Amerika risaba leta y'u Rwanda guhagarika inkunga ruha umutwe wa M23 rukanakura abakozi barwo ba gisilikare muri Congo,ntiryashoboye kurangaza ingabo za Congo ngo zibwire ko ikibazo kirangiye, ko abanzi bagiye guhita bikura kubutaka bwabo. Muri iyi saha tubagezaho aya makuru indege 3 z'intambara z'igihugu cya Congo zimaze gutwika ikigo cya gisilikare cya Rumangabo. Icyo kigo cya gisilikare akaba aricyo kirimo ubuyobozi bukuru (Etat major )y'inyeshyamba za M23, aya makuru turayakesha ingabo za Congo , abaturage bari muri ako karere n'inyeshyamba za M23!

 

16H36: Igihugu cy'Ubufaransa cyatangaje ko amagambo gusa adahagije mu kurwanya umutwe wa M23 kimwe n'indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, icyo gihugu gisanga umutwe udasanzwe w'ingabo za ONU ugomba kujya mu mirwano yo kurwanya M23. Pascal Canfin ,ministre wungirije ushinzwe amajyambere mu gihugu cy'Ubufaransa niwe ugiye guhagararira icyo gihugu mu nama idasanzwe y'akanama gashinzwe amahoro ku isi izabera i New York mu gihugu cy'Amerika ejo kuwa 25/07/2013, iyo nama igiye kwiga ikibazo cy'imirwano yubuye hagati y'umutwe wa M23 n'ingabo za Congo kimwe n'ibibazo byo kugarura umutekano mu karere kose k'ibiyaga bigari; izayoborwa n'umunyamabanga w'Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga John Kerry. Ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari bitumiwe muri iyo nama. (kanda aha usome iyi nkuru ku buryo burambuye).

 

17H55: Kuva aho ingabo za Congo zigabiye igitero gikomeye ku kigo cya Rumangabo kirimo ubuyobozi bukuru bw'ingabo za M23, inyeshyamba za M23 zari mu gice cya Kibumba zabonye ko zagoswe zihita ziyabangira ingata, ubwo ingabo za Congo zikaba zabikurikiraniraga hafi zihita zigarurira Kibumba ntamirwano ibaye , ubu muri aka kanya zikaba ziri kurya isataburenge ikigo cya Rumangabo ngo nacyo zikigarurire cyose, aya makuru tuyahawe n'abayobozi b'inzego z'ibanze zo muri Congo bari muri utwo turere kimwe n'abasilikare ba Congo!

 

http://www.lexpress.fr/pictures/939/480819_des-chars-de-l-armee-congolaise-a-la-poursuite-des-rebelles-du-m23-le-26-juillet-2012-pres-de-goma-dans-l-est-de-la-rdc.jpg21H35: Amakuru dukesha radio Okapi aratumenyesha ko igitero cy'inkambi ya gisilikare ya Rumangabo cyatunguye cyane abarwanyi ba M23 kuburyo bamwe mu barwanyi babishoboye bahise banyanyagira mubaturage!Ububiko bw'amasasu n'imbunda zikomeye za M23 bwahiye. Umutwe wa M23 wemeye ko icyo kigo cyatewe, ukarega ingabo za Congo ko icyo gitero cyahitanye abaturage 15; ingabo za Congo zo ntacyo zashatse kugira icyo zibivugaho ! Kuri uyu mugoroba ingabo za Congo ziri kwegereza ikigo cya Rumangabo intwaro zikomeye zitwa Chars mu rurimi rw'igifaransa ! Ababikurikiranira hafi bakaba babona imirwano ishobora kwerekeza i Bunagana. (kandaaha usome iyi nkuru ku buryo burambuye)

 

22H03: Amakuru dukesha urubuga rwa "afrique.congotimes.info" aremeza ko abarwanyi ba M23 ingabo za Congo zirukanye mu duce twa Kanyarucinya,Munigi na Kibati bahungiye ahitwa Kiwanja, bamaze kwiyegeranya neza , Mayi-Mayi Nyatura ibagabaho igitero gikomeye kuburyo ako karere kose ka Kiwanja kagenzurwa na Nyatura! (kanda aha usome iyi nkuru kuburyo burambuye).

 

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/colombie-helicoptere-farc_0.png23H30: Amakuru ya nyuma tumaze kubona kuri iki gitero cyo ku nkambi ya Rumangabo ni uko muri iri joro abarwanyi ba M23 bacitse ku icumu bari gutwara imirambo y'abarwanyi bene wabo baguye muri iyo nkambi bakayijyana i Rutshuru. Umuturage waduhaye amakuru kuri telefoni wari hafi y'iki kigo kimwe n'abarwanyi ba M23 batumenyesheje ko icyo gitero cy'indege cyarashe inzu yariteraniyemo abasilikare bakuru ba M23 bari mu nama , hakaba hari amakuru tudafitiye gihamya neza yemeza ko iyo nama yari iyobowe n'abasilikare bakuru b'igihugu cy'u Rwanda kandi abenshi muribo bakaba bapfuye !  Abakongomani benshi bari guhanahana amakuru ku mbuga za Interneti baremeza ko igitero k'i Rumangabo cyashegeshe cyane umutwe wa M23.

 

 

Ubwanditsi

MER 24 JUI 20135 COMMENTAIRES

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development