Pages

Monday 3 June 2013

Abicanyi ba Kagame bakomeje gukorera ibikorwa by’iterabwoba abagize umuryango w’umwanditsi mukuru w’Umuvugizi


Abicanyi ba Kagame bakomeje gukorera ibikorwa by'iterabwoba abagize umuryango w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi

Umwe mubicanyi ba Kagame yafatiwe kurukuta rw'inzu ya bamwe mu muryango w'umwanditsi mukuru w'umuvugizi batuyemo muri Uganda ,uwo wafashwe yurira urwo rukuta akaba agikurikiranwa na polisi yo muri Uganda.
Nyuma y'aho inzego z'umutekano z'igihugu cya Suwede zikoze igikorwa cy'ubutwari cyo kwirukana ku butaka bw'icyo gihugu uwitwa Evode Mudaheranwa, wari maneko wa Kagame muri ambasade y'u Rwanda i Stockholm, iyirukanwa rye rikaba ryaratewe no kuba yarakoreshaga akazi kokuneka bamwe mu banyarwanda bahungiye muri Suwede, kugirango bamufasha kugera kuri Gasasira Jean Bosco,umwanditsi mukuru w'Umuvugizi, kugirango yicwe ariko Imana igakinga akaboko,inzego z'umutekano za Leta ya Suwede zahisemo kumwimura aho yari atuye, ari nako zikurikiranira hafi ibikorwa bya Evode Mudaheranwa washakaga kwica Gasasira Jean Bosco , mbere y'uko uyu yirukanwa ku butaka bwa Suwede mu kwezi kwa kabiri 2012.
Inzego z'ubutasi za perezida Kagame zakoreye umuryangowa Gasasira ibikorwa by'iterabwoba n'iyicarubozo.
Ubwo uyu mwicanyi Evode Mudaheranwa yari akimara guhabwa amasaha 48 kugirango abeyavuye ku butaka bwa Suwede, perezida Kagame yahise aha amabwiriza inzego z'umutekano w'igihugu National Security Services ndetse n'urwego rw'ubutasi rwa police "Special Intelligence" kugirango zifate bamwe mu bavandimwe ba Gasasira Jean Bosco. Maneko za Kagame zahitse zifata barumunaba Gasasira zibakorera ibikorwa by'iterabwoba n'iyicarubozo.
Mu bikorwa by'ubugome ndenga kamere ,zabasanze mu rugo iwabo, zibahohotera imbereya mama wabo, zibavusha amaraso, umwe muri bo zimujyana muri gereza ya polisi ya Kabarondo, zimushyikiriza umwicanyi ruharwa witwa Chief Suprintendet Murangira Tom, uyu akaba ari we wahise atangira ibikorwa by'iyicarubozo kuri uyu murumuna wa Gasasira, hafi yo kumuca ukuboko, ari na bwo yamukururaga bimwe mu bice by'ubugabo bwe, muri uku kumushinyagurira Murangira akaba yaramwicaga urubozo amubwira ngo nahamagare mukuru we Gasasira,ukomeje kunenga perezida Kagame amutabare. Yaje kurekurwa ari indembe,ukuboko kwe kw'iburyo kutagikora, hafi gucika, ari na ko abo bicanyi baperezida Kagame, mbere yo kumurekura, bamubwiye ngo natahe, nabyara azaba ari umugabo.
Undi muvandimwe wa Gasasira yaje gushimutwa n'itsinda ry'abicanyi ba Kagame, bari batumwe n'undi mwicanyi ruharwa, CP Kalisa Faustin. Aba bicanyi, bari bagizwe na AIP Rwagisha Vianney na CPL Kataraiha Silus, bakaba barabanje kumutwara i Kami, ahobatangiriye kumukoreraho ibikorwa by'iyicarubozo, birimo kumutwikisha ipasiy'amakara mu mugongo, mbere y'uko bamuvuna urubavu rumwe no kumukomeretsa mu buryo bwa kinyamaswa.
Akivirirana ndetse afite ibisebe kuva mu mutwe kugera ku maguru no mu mugongo, ACP Kalisa Faustin yakuye murumuna wa Gasasira ahantu yari afungiye amezi agera arindwe muri gereza ari munsi y'ubutaka umuryangowe utarongera kumuca iryera. Ari nabwo CP Kalisa Faustin yamukuye muri iyo gereza ye yabigenewe yuzuye amaraso n'ikomere ku mubiriwe wose kubera iyica rubozo yari yakorewe bamushikiriza inama yari igizwe n'abiyita abanyacyubahiro, bafata ibyemezo bikomeye mu nzego nkuru z'Igihugu , ari bo Lt Gen Karenzi Karake Emmanuel, Brig Jack Nziza, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Musoni James,n'umwicanyi ruharwa ACP Kalisa Faustin. Muri iyo nama yari igizwe n'abo banyacyubahiro bafite abana bangana na murumuna wa Gasasira wari wishwe urubozo azira gusa isano afitanye na Gasasira , bamuhagaritse imbere yabicanyi ba perezida Kagame arinakwo ajejeta amaraso imbere yabo banya cyubahiro batigeze bagira isoni cyangwa ngo bagirire imbabazi uwo mwana wari wakorewe yicwa rubozo azira amaherere ahubwo , minisitiri Musoni James atazuyaje yahise abwira murumuna wa Gasasira ko «nta yandi makiriro afite niba atavuze abantu bakoranana mukuru we mu kazi k'itangazamakuru». «Ni wowe murumana wa Gasasira? Uziuburyo mukuru wawe asohora buri gihe inkuru zitunenga hamwe na perezida nta makiriro ufite, ugomba kuryozwa inyandiko za mukuru wawe niba utatubwiye abakorana na we».
Kuruhande rwe, umwicanyi Brigadier Jack Nziza, we yahise ahamagara umupolisi mukuru witwa ACP Shema Charles, uyu akaba ari umuvandimwe wa Gasasira ,amubwira ko bafashe murumuna wa Gasasira kandiko bafite amabwiriza aturutse Ibukuru yo ugukorera iyica rubozo uyumwana, ibi bikaba byari mu rwego rwo kwihimura kuri mukuru we, kubera inyandiko asohora mu Umuvugizi zinenga ubutegetsi bwa Kagame .
Umuvugizi ukaba warashoboye kumenya ko icyo gikorwa kibisha cyo kwica urubozo no gushinyagurira uwo mwana, cyari kiyobowe na Lt Gen Karenzi Karake, umuyobozi w'urwego rw'ubutasi (NSS), wari wigize ntibindeba, dore ko nyuma y'aho uwo mwana ababwiriye ko ntaho ahuriye n'ibikorwa bijyanye n'umwuga wa mukuruwe, ko ndetse badaheruka kuvugana, Gen Karenzi Karake yategetse CP Kalisa Faustin kumusubiza muri gereza kugirango akomeze gukorerwe ibikorwa by'iyicarubozo. Uyu mwana yaje kurekurwa nyuma y'amezi arindwi ari indembe,dore ko yari afungiwe munsi y'ubutaka , aho maneko za Kagame zifite gereza yabigenewe aho zicira rubozo abo zishaka zisanzuye.
Undi murumuna wa Gasasira yahohotewe n'abagize inzego z'umutekano zo mu Rwanda,mbere y'uko yiyemeza kuzihungira muri Uganda. Nubwo yakekaga ko wenda ari ho azagirira agahenge, ntibyamuhiriye kuko yaje guhagarikwa n'abantu biyitaga abapolisi ubwo yajyaga muri Kongo, anyuze ku mupaka wa Bunagana. Afatwa agambaniwe n'umuntu wari hafi y'umuryango we, wahise arya akara inzego z'ubutasi za Kagame, zikamushumuriza inyeshyamba za M23, dore ko yaje kubimenya ubwo yahatwaga ibibazo n'abantu bambaye imyenda ya gisirikare kandi bavuga ikinyarwanda, aba bantu bakaba baramuregaga kuba icyitso cy'Umuvugizi, bityo afungirwa aho muri Kongo, ariko umwe mu bo bakoranaga yaje gufata amafaranga yagombaga kuranguramo ibintu muri Kongo, ayatangamo ruswa kugirango abo bicanyi ba Kagame abamukure mu nzara; yahise ahagarika akazi ke kugirango akize ubuzima bwe.
Inzego z'ubutasi za Kagame zakoreye ibikorwa by'iyicarubozo zinashimutabamwe mu bagize umuryango wa Gasasira aho wahungiye muri Uganda.
Tariki 29 z'ukwezi kwa cumi n'abiri 2012, umuryango wa Gasasira wari umaze guhunga u Rwanda kubera kubuzwa amahwemo n'inzego z'ubutasi za perezida Kagame, wajegutungurwa n'igikorwa cy'ubwicanyi ubwo imodoka, yagaragaraga nk'iy'abantu bashinzwe umutekano, yarenze umuhanda wa kaburimbo n'umuvuduko udasanzwe, iza isatira barumuna ba Gasasira babiri bari hafi y'aho batuye muri Uganda. Umwe muri barumuna be yashoboye kwirukanka akiza amagara ye, naho undi kubera igihunga n'ubwoba, yahise yikubita hasi, mbere y'uko iyo modoka isubiye inyuma igamije kurangiza ubuzima bwe. Yaje kumuvuna ukuguru, abaturanyi b'aho umuryango wa Gasasira wari utuye hamwe n'abavandimwe be, batabara uwo murumanawe, bamutwara mu bitaro bya "Mulago Hospital".
Akigerayo,icyaje gutungurana nuko maneko za Kagame zaje gukoresha bamwe mu byitso byazo bibarizwa muri Uganda, biza gutera ubwoba no guha amabwiriza abaganga bo muri ibyo bitaro bya Leta ya Uganda, ko murumana wa Gasasira, wari indembe n'ukugurukwe kumanitse hejuru, atagomba kuvurwa. Ni ko byaje kugenda kuko abaganga bamugeragaho bose bamuhaga umuti wo kumworohereza ububabare gusa, ariko bakanga kubaga ukuguru kwe kwari kwavunitse bikabije, bakamubwira ko ukutavurwa kwe kandi arembye cyane bibabaje, ariko ko bari bafite amabwiriza yo kutamuvura kubera impamvu za politiki.
N'agahinda kenshi, umwanditsi mukuru w'Umuvugizi yaje gutabaza bamwe mu bagize umuryango ushinzwe ibibazo by'impunzi muri Uganda (Inter aid), abaforomokazi bawo bazakujya kwinginga abaganga bo mu bitaro bya Mulago aho uwo mwana yari arwariye,babasaba ko yavurwa, nyamara aba baganga bararuca, bararumira.
Nyuma yuko bigaragaye ko abicanyi ba perezida Kagame bari bafite ibyitso mu nzego zitandukanye zo muri Uganda kugera no mu bitaro bikomeye bya Leta nka Mulago, kandiko bari bagamije kwica urubozo murumuna wa Gasasira, Umwanditsi mukuru w'umuvugizi yaje gutabaza minisitiri wa Uganda ushinzwe ububanyi n'amahanga, Hon Sam Kutesa, amubwira ukuntu umuryango we ukomeje gutotezwa no kwicwa urubozo no mu gihugu cya Uganda wahungiyemo, kugera n'aho murumuna we wahutajwe n'abicanyi ba Kagame ibitaro bya Mulago yari arwariyemo bikanga kumuvura. Ku munsi wakurikiyeho, minisitiri Sam Kutesa yaje gukora igikorwa cy'ubutwari n'ubutabazi,ategeka abaganga bo muri ibyo bitaro kwita kuri iyo ndembe, ari bwo yahise ijyanwa mu cyumba kibagirwamo abarwayi barembye cyane (salle d'opération),bamushyiramo icyuma cyunga ukuguru kwari kwavunitse, ari na bwo mu minsi micye yaje gusezererwa.
Maneko za Kagame zanakoresheje bamwe mu bagize umuryango wa Gasasira mugushimuta mubyara we yareraga.
Ku itariki ya 14 z'ukwezi kwa kane 2013, Umuvugizi washoboye kumenya amakuru yerekanaga ko umwe mu bavandimwe ba Gasasira wari warahungiye mu Bwongereza, ari we Maninga Frank, yari amaze gukandagiza ikirenge muri Uganda, ku butumwa bw'inzego z'ubutasi za perezida Kagame, zarizigamije kumukoresha mu kumunga umuryango wa Gasasira (enemy infiltration) no kuwutesha umurongo (sabotage). Izi nzego zari zigamije no kuwufata bugwate kugirango bazajye bawugabaho ibitero shuma no kuwica urubozo mu rwego rwo gutesha umutwe umwanditsi mukuru w'Umuvugizi, kugirango aho gusohora inkuru zivugira abanyarwanda, ahubwo arangarire ku bibazo bamwe mu bagize umuryango we bahungiye muri Uganda, baterwa na maneko za Kagame.
Iyi migambi mibisha Umuvugizi umaze kuyitahura,wahise umenyesha bamwe mu bashinzwe inzego z'umutekano muri Uganda ko Maninga Frank, impunzi yari yarageze mu Bwongereza ivuga ko yahunze ubutegetsi bwa Kagame,yari agarutse muri Uganda avugako ngo aje guhinga ikawa muri icyo gihugu, ariko ukuri kukaba ari uko byari urwitwazo, dore ko twashoboye kumenya amakuru mbere yaho ko yari mubutumwa bw'akazi ko kugirango afatanye na Gen Mugambage, uhagarariye u Rwanda muri Uganda, kugirango bajye bagaba ibitero shuma ku muryango wa Gasasira wahahungiye, ibi bitero bikaba byari bigamije kumutesha umutwe kugirango areke umwuga we w'itangazamakuru.
Mu rwego rwo kugaragaza ko iyi migambi ya Frank Maninga yari yatahuwe neza, umwanditsi mukuru w'Umuvugizi yahise amwoherereza message kuri telefoni igendanwa nomero 00256787617945, amubwira ko ikimuzanye muri Uganda akizi, ko atazanywe no guhinga ikawa nkuko yabivugaga, ko ibyo byari urwitwazo gusa (undercover business), ko ahubwo azanywe no kumunga umuryango we no kuwangisha Gasasira hamwe n'ukuwutesha murongo kugirango maneko za Kagame zizaje zibica urwagashinyaguro nkukwo zishakiye doreko ariyo nzira perezida Kagame asigaranye yonyine ,yo kugirango atere ubwoba umwanditsi mukuru w'umuvugizi aho kugirango yandike inkuru zifitiye abanyarwanda akamaro,arangazwe n'ibikorwa by'iterabwoba rya Kagame hamwe nabo bafatanyije kwogozaigihugu .
Akibona iyi SMS ya Gasasira, Maninga Frank mu minsi micye yahitse , asubira mu Bwongereza shishi itabona, ariko asiga abibye yakawa yavugaga yari yaje guhinga, doreko iyo kawa yavugaga atari ikawa nkiyi dusanzwe tunywa ahubwo yari ikawa y'ukubiba urwango hamwe n'ugutesha umurongo abagize umuryango wa Gasasira. Ku itarikiya 26/05/2013, mubyara wa Gasasira yareraga, ari we Bunyenyezi Benon, wari warahungiye muri Uganda hamwe na bamwe mubagize umuryango wa Gasasira yaje gushimutwa na maneko za Kagame mu masaha y'umugoroba, kugeza uyu munsi akabayaraburiwe irengero.
Umuryango wa Gasasira wanatewe ku manyway'ihangu.
Amakuru Umuvugizi ukomeje kubona, yemeza ko uruvunge rw'abasore bavuga ikinyarwanda, ku itariki ya 29 z'ukwezi kwa gatanu 2013,rwagabye igitero ku muryango wa Gasasira aho utuye mu nkengero z'umugi wa Kampala, umwe afatirwa hejuru y'igipangu na bamwe mu bagize umuryango we,bafatanyije n'abaturanyi babo ndetse na polisi iza kuhagera yirukankana urwo ruvunge rw'insoresore rwari rugamije kugirira nabi umuryango w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi aho wahungiye muri Uganda. Kugeza ubu twandika iyi nkuru,uwo wafashwe aracyahatwa ibibazo n'inzego za polisi ya Uganda zamutaye muri yombi.Ibi bikaba byarabyaye nyuma y'iminsi micye nanone ambasade y'uRwanda muri Uganda yari amaze iminsi ikora igenzura ku muryango w'umwanditsi mukuru w'umuvugizi aho utuye ukoresheje umwe mubasaza baturanyenuwo muryango, unafitanye Isano n'umwe mubanyamabanga ba Gen Mugambage Frank, uwo musaza akaba afite ishingano zo ukuneka umuryango wa Gasasira aho wahungiye muri Uganda arinakwo atanga amakuru kwa Gen Mugambage Frank hamwe n'ukwa maneko John Ngarambe.
Andi makuru Umuvugizi washoboye kumenya nuko perezida Kagame yahaye amabwiriza minisitiri Musoni James gukoresha bimwe mubyitso afite mu nzego zitandukanye zishinzwe impunzi muri Uganda, akoresheje ambasade y'u Rwanda muri Uganda, kugirango batange amafaranga ayo ari yo yose yo kugirango umuryango w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi we kugira aho utarabukira mu rwego rwo gukomeza kuwugabaho ibitero biwuhutaza, ibitero bigamije kubica uruhongohongo nka ka gaca kageze mu mishwi y'inkoko. Ibyo byose bikaba bigaragaza urwego umunyagitugu Kagame agezeho mu kwanga itangazamakuru hamwe n'abanyamakuru baryo bigenga.
Ubwanditsi.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development