Pages

Saturday 11 May 2013

UBURYO KAGAME YAJIJISHIJEMO ABATURAGE AKABANYAGA UBUTEGETSI KUGEZA ABASHYIZE MU “GAPFUNSI”.


UBURYO KAGAME YAJIJISHIJEMO ABATURAGE AKABANYAGA UBUTEGETSI KUGEZA ABASHYIZE MU "GAPFUNSI".


Mu byukuri, Kagame ari mu bategetsi bakeya kw'isi bakoze cyane mugihe gito, kandi bubatse izina, kuko mpamyako ari mubantu bagaragaje umwete mu bikorwa bye aho yakoze hose, haba muri Uganda ndetse no mu Rwanda, kuburyo ngerageje kumugereranya n'abandi navuga ko ariwe wakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu bujiji kuko we wenyine amaze gusenya u Rwanda ku kigereranyo kiri hejuru ugereranyije n'abamubanjirije, ibi akaba yarabikoze atunguranye cyane, kuko ubushongore n'ubukaka bye bivanzemo umurava ntawe babinganya, nkaba nizera neza ntashidikanya ko yakoze ibirenze kure urwego rwe kuko niwe muyobozi ngirango wubatse izina atagira impamyabushobozi y'amashuri yisumbuye, ibi bikaba bidaterwa nuko atari umunyabwenge, ahubwo nu urugero rwiza rw'ubujiji, munyumve neza singamije kumwibasira kuko ngiye kubaha ingero ry'ibikorwa by'indashyikirwa yagejeje ku Rwanda.

1. UBUSHOBOZI BWA KAGAME

Kagame 2

Kagame yagaragaje umurava urangwa n'inyota nyinshi yo gutegeka kuko yabashije kwigarurira ibyaza bagenzi benshi bamurushaga imbaraga baharaniye, aha nkaba nabibutsa ko atayoboye FPR kuko yize kurusha abandi cyangwa se kuko ariwe warufite ipeti rya gisirikare riri hejuru mubandi bose, abenshi baramurushaga, ariko agaragaza ubushobozi buhanitse mu bujiji, ntacyo yatinyaga bituma abamuhisemo bamubonamo umukozi, ibi kandi nibyo byatumye ahigika Pasteur Bizimungu, kuko ababizi neza baziko umuzungu yasuye u Rwanda, afite mu mutwe we Zayire ya Mobutu, bapanga gutera Zayire, Bizimungu arabyanga kuko yabonaga ko u Rwanda rugifite intambara yo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, twabashije kubona Bizimungu ahabwa lift na Perezida Bill Clinton yamwerekeje i Kampala mu nama na Museveni, ibyavugwe hano n'imyanzuro yavuyemo yahitanye umugabo warebaga kure yimika nyir'umwete Kagame, kuko we yabonywemo ubushobozi bushingiye ku nyota y'ubutegetsi, ashoza intambara, ihitana abanyarwanda benshi (impunzi, abasirikare, n'ubundi bwoko bw'abavuga ikinyarwanda). Isomo twakuyemo nuko kuba Perezida biterwa n'abakwimika (abazungu, ndavuga America) ntibazatubeshye ngo ni abaturage batora, ubushobozi bwa Kagame ntabukomora ku mbaraga z'ubwenge n'ubumuntu afite ahubwo abukomora ku nyota y'ubutegetsi iterwa ivanzemo ubujiji.

2. UBUBASHA BWA KAGAME

Baravuga ngo "icyo ubonye utavunitse, kigucika ugikinisha kuko uba utazi agaciro kacyo", iyi mvugo iobanura neza imikorere ya Kagame, we wabonye ubushobozi abuhawe n'abazungu, nuko nk'umuntu wari witoraguriye igihugu, yubatse inzego abyitondeye, kuburyo ububasha bwose yahise abushyira mu biganza bye twese tubibona, ababirwanyije bahatakariza ubuzima, abandi barameneshwa. Yarabanje yadukana imvugo yitwa kubumbira abantu mu mashyirahamwe, kuko burya ishyirahamwe ubwaryo ryambur umuntu uririmo uburenganzira bwe (ku bushake), akabuhereza undi muntu yitoreye kugirango abukoreshe uko abyumva mw'izina rye, ibi Kagame abizi neza nk'umusirikare wagikuriyemo, yafatiranye ubukene bwari bwugarije rubanda (abatutsi, abahutu, abatwa, ibyimanyi, n'abanyamahanga bahinduwe abanyarwanda) inkunga zari zibagenewe, azinyuza mu mashyirahamwe amaze kubumvisha akamaro kayo, maze akorera mu bayobozi bayo, nkuko ubu akore mu bayobozi b'amashyaka, amadini n'andi matsinda yose ahuza abantu, aba abambuye ubushobozi bwabo gutyo, ababeshyeshya kubateza imbere, ibi byari bigoye kubibona kandi n'ubu abenshi ntibarabibona.

Abonyeko amashyirahamwe abaye inzira yo gukomeza ubutegetsi bwe, inzira yo gusahura umutungo w'abaturage afatanyije n'abayobozi ba baringa yagendaga acengeza murayo mashyirahamwe agamije kubagira ikiraro yambukiraho asahura umutungo no kuneka abaturage bayarimo, yararyohewe, bihinduka umuco ko buri wese yagombaga gukorera mu mashyirahamwe kugirango yemererwe gukora ikintu runaka, nibwo ububasha bwose abushyiriye muri ka GAPFUNSI ke, kamuranga kamwe abeshya ko gapfumbatiye ubumwe bw'abanyarwanda(byahe byo kajya ko kariya gasobanura uburenganzira bwanyu buba mu kiganza cye). Nyuma yo kubona ko abasha kugenzura, gutambutsa gahunda ze no kuneka uwo wese utabona ibintu kimwe nawe, yihutiye gukomeza amategeko agenga amashyirahamwe, ndetse bihinduka umuco, ko abantu bose, urwego bakoreramo rwose, atitaye ku buzima babayemo bashyirwa mu mashyirahamwe, kandi bagategekwa umusanzu babeshywa ko bazatezwa imbere, aya mafaranga y'abanyamuryango henshi cyane, yagiye yibwa n'abayobozi, agashyirwa n'yirububasha Kagame biciye mu muyoboro mugari witwa FPR ishyaka rimwe rukumbi ribamo abanyarwanda bose, nkuko nyiraryo abyibwira, aho niho imisanzu y'abakene, imfashanyo yewe n'imitsi ya rubanda yanyunyurijwe igakomeza umutegetsi w'abategetsi bose Kagame.

Ntibyagarukiye aho, umwami w'abami, nyirububasha i Rwanda Kagame, yagiye akomera buri munsi, kuko yari amaze kwubaka ubutegetsi bwe, amaze kubumbatira abantu n'ubushobozi bwabo, n'uburenganzira bwabo bwose mu "GAPFUNSI" ke, nibwo abonyeko noneho UBUTEGETSI BW"ABATURAGE bishoboka kubumaramo akabwikubira bwose, abikora mu buryo yizeho neza aho yabikoze mu buryo BUBISHA BWEMEWE N'AMATEGEKO, agashyiraho inteko y'abantu batarenze 8 ngo batekerereze igihugu cyose Itegekonshinga bayobowe na Tito RUTAREMARA (abandi Alfred MUKEZAMFURA, Jean MUTSINZI, Judith KANAKUZE, Marie Therese MUKAMULISA, Domitila MUKANTAGANZWA, Jacques KABARE, Jean Baptiste MUHIRWA), aho aba biganjemo abayoboke ba FPR n'abantu batarangwaho ubunyangamugayo, bakoze ibyo shebuja Kagame ashaka, bagamije kuyobya abanyarwanda, baratujijisha mu mumvugo zuzuyemo uburiganya, badutoresha "ITEGEKONSHINGA RIBI RY'IBIHE BYOSE" kuko ryambuye abaturage uburenganzira bwose bwo kwitorera ababayobora no kubavanaho igihe cyose bananiwe inshingano zabo, ahubwo babisimbuza guha Kagame nyiraryo ububasha bwose, bwo gushyiraho, gukoresha no gukuraho uwo adashaka, igihe cyose abishakiye ndetse ntihagire n'ubimubaza. Uko bagiye bagororerwa nyuma y'iki gikorwa kibisha bazabazwa n'amateka murabizi, ibyo bavukije rubanda ni iby'agaciro kenshi kuburyo abazi impamvu tugeze aho tugeze aha, tubonako bahemukiye u Rwanda mu buryo ndengakamere (Haute trahison), barubuza umudendezo bafatanyije na shebuja Kagame doreko bavukije abanyarwanda UBUBASHA BWO KWITORERA ABABAHAGARARIYE MU NTEKO, BATUMA HATABAHO UKWIGENGA KW'INZEGO kuko BAHAYE UBUBASHA NDENGAKAMERE Kagame kuko niwe ushyiraho abacamanza, niwe ushyiraho abasenateri nka perezida wa Repubulika, agahindukira agashyira abadepite abadepite n'abasenateri nka perezida wa FPR, iri tegeko nshinga ryatuvukije uburenganzira bwacu bwo kugirango UMUTEGETSI AKORERE ABATURAGE ahubwo rirabicurika ABATURAGE BAHINDUKA BAKOZI B'UMUTEGETSI, kuburyo Kagame yageze igihe akumvako ari akamana, aho yihandagaza akaba akora ibyo ashatse, ntihagire urwego rubimubaza, akica abo ashaka, akamenesha abo ashatse, agatukana nk'umushumba mu nteko abakabimuhaniye bagakoma yombi kuko niwe ubashyiraho uko ashatse, mbese niwe Rwanda n'u Rwanda ni Kagame.

Abatavuga rumwe na Kagame bahinduka abanzi b'u Rwanda, amategeko, inzego zose, umutungo wose, abantu bose, uburenganzira bwose byabaye ibya Kagame kubera amakosa njyewe nawe twakoze ubwo badutekinikaga bakatwandikira mu ngirwa-tegekonshinga ko abaturage batora abayobozi b'inzego z'ibanze, abadepite, abasenateri mu buryo bwo gutora ishyaka aho gutora umuntu (icyo bise UBURYO BUZIGUYE) aho kumutora dukurikije ubushobozi yagaragaje, ibi byabaye kwiyambura ububasha bwose tubuha, Kagame nka Perezida wa Repubulika na Kagame nka Perezida wa FPR, ishyaka rukumbi.

UMWANZURO:

Kagame yabaye icyo yabayecyo yishingikirije IKINYOMA, yatwumvishije ko adukoreye Itegekonshinga ryiza cyane, nk'inkingi y'iterambere rirambye, ariko nkuko bimaze kuba umuco, twamenyeko zimwe mu ntwaro yitwaza ari IKINYOMA. Iryo ngirwa-tegekonshinga rimaze kuvugururwa mungingo zaryo inshuro zirenze 50 kubera barikoreye umuntu batarikoreye umuryango nyarwanda, n'ikimenyimenyi na nyir'ubwite amaze kubonako ritakimubereye nyuma gusa y'imyaka 10 (mbibutseko twaritoye muri Kamena 2003), none kuko azi neza ko muriryo ariho hari ishingiro ry'Ububasha ndengakamere yifashisha mu gukandamiza abanyarwanda, amaze kubambura indangagaciro zabo aho adatinya kubabeshya no kubabeshyera ko batera imbere kandi abantu bicwa n'inzara, ko bafite umutekano kandi bicwa burimunsi n'udutsiko twe tw'abagizi ba nabi bagamije kubiba ubwoba no gucecekesha uwo wese umweretse ibitagenda, bagatangishwa amafaranga y'umutekano kandi yishongora ngo mu Rwanda ni amahoro, gukandamiza abaturage akoresheje icyo yise "urukuta rw'amategeko", kubatuka ibitutsi nyandagazi, kubambura ubumuntu abita amazina yuzuye ubwirasi n'agasuzuguro gakabije (ibigaraca, amazirantoki…), gutindahaza abanyarwanda ubigambiriye ndetse ukirata ukabishongoraho ubashyira mu byiciro bigayitse (abakire, abakene, "abatindi" n'abatindi nyakujya) nkaho "ubutindi" ari ishema, gusibanganaya amateka yacu avanaho ururimi rw'Igifaransa ahubwo akimika indimi z'amahanga ku mugaragaro mu Rwanda aho Ikigande gisigaye cyarimuye Ikinyarwanda mu mirimo myinshi y'igihugu, nyuma yo gusahura u Rwanda yifashishije ishyaka rye FPR, aho bisigaye bigoye kumenya gutandukanya umutungo bwite wa FPR n'uw'igihugu cyacu, nyuma yo kurimbura abanyarwanda benshi cyane imbere mu gihugu no hanze yacyo, akaba amaze kudukururira umuvumo mu bihugu by'abaturanyi aho kuzabona uwo turahuraho umuriro bizaba ingorabahizi mugihe kizaza, nyuma yo kwimika ibibi byose mu Rwanda, akabiha intebe, aho Leta ye irangwamo RUSWA n'IKIMENYANE gishingiye ku karere, KUBIBA AMATIKU UGAMIJE KURYANISHA abanyarwanda, UBUJURA BUKABIJE, AMAZIMWE, UBUGAMBANYI bushingiye kucyo yita za MANEKO, aho BIMITSE UMUGAYO bagatsemba INYANGAMUGAYO zose, nyuma yo kubuza rubanda amahoro yaka IMISORO n'AMATURO bidashira, nyuma yo gushora u Rwanda mu ntambara zigamije kwikungahaza we na bene wabo b'abazungu (doreko yitwara nkabo, avuga nkabo, yubaha bo ndetse akaba asigaye abagurisha u Rwanda abana bacu bicwa n'inzara, babura amafaranga y'ishuri n'ibindi bibi byinshi namwe mwakwiyuzuriza, ngo uwo wakoze ibi niwe ushaka ko duhindura ingirwa-tegekonshinga ngo tumwongere manda yo KUVANAHO BURUNDU NO GUSIBA u RWANDA kw'ikarita y'ISI?

Hoya twabeshywe rimwe, ndetse ahubwo twari dukwiye guhaguruka, tugasaba ko Itegekonshinga risubirwamo, hagamijwe gusubiza UMUTURAGE UBUBASHA BWO KWIMIKA NO GUKURAHO ABATEGTSI BABI nka Kagame, urimo kuturoha, ibindi abanyepolitiki batubeshyeshya ni IBINYOMA byuzuye umwanda, umwanzi wawe si umututsi, si umuhutu, si umutwa, si icyimanyi ahubwo ni uwo wese UKUBUZA UBURENGANZIRA bwo KUVUGA, GUTORA, KUNENGA, GUTANGA IBITEKEREZO, KUGIRA UBUTABERA BUKURINDA uwaguhungabanyiriza ubuzima, uwakuvogera kandi wifuza amahoro, ni uwo uhonyanga amategeko nawe ubwe yishyiriyeho, umwanzi ni abo bose babunza inda nini bagambanira abavandimwe babo ngo bakunde bagabirwe ibyo basanzwe bafite mu burenganzira bwabo, ni ABO BOSE BAKORESHWA MU KUMENA AMARASO, MU KUNEKA no GUKOMA YOMBI musingiza UMWICANYI, UMUJURA RUHARWA, umwanzi ni abo biyita ko barwanya LETA y'Igitugu ya Kagame, nyamara bakaba bacyishingikiriza AMATIKU no KUBIBA INZANGANO zishingiye ku MOKO, abo nukubamagana kuko byagaragaye ko nta LETA Y'ABAHUTU BOSE IBAHO, NTA LETA Y'ABATUTSI BOSE IBAHO ywe simbeshyere BATWA BO BARACYANENWA ntabwo uburenganzira bw'UMUNYARWA bwubahirizwa.

Muri make, DUKENEYE ITEGEKONSHINGA RYUBAKA INZEGO ZIKOMEYE aho kwubaka ABATEGTSI BAKOMEYE, kuko nibwo tuzagira amahoro, bityo mwamagane mwivuye inyuma amayeri ya Kagame, washyizeho "akanama" kameze nka ka kandi kavuzwe hejuru, kadushoye mu nzira mbi y'agahinda, kagamije kwongera kudushuka ngo tugwe mu mutego mubisha w'UMWAMI W'IBINYOMA, Kagame Paul ngo tumuhe manda yindi, nagende, azabazwe ubusahuzi, amabi n'ubwicanyi yakoze, uru nirwo rugamba tugomba kurwana.

Kanyarwanda.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development