Pages

Thursday 9 May 2013

Rwanda: Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro wo kumva umutangabuhamya ushinjura ku ruhande rwa Madame Ingabire Victoire


Rwanda: Urukiko rw'Ikirenga rwafashe umwanzuro wo kumva umutangabuhamya ushinjura ku ruhande rwa Madame Ingabire Victoire.

Ubuhamya Kayitesi Claire
Kigali, kuwa 09 Gicurasi 2013.
Kuri uyu munsi tariki ya 9 Gicurasi 2013 ubwo abunganira Ingabire Victoire Umuhoza   bakomezaga kubwira urukiko inenge zabaye mu rukiko rwa mbere bavuzemo nuko hari umutangabuhamya wari warandikiye urukiko rukuru tariki ya 10 Mata 2012 arusaba kuvuga ibyo azi ku biregwa Madame Ingabire Victoire  anasaba urukiko ko  kubera impamvu z'umutekano we yifuzaga gutanga ubwo buhamya atagaragara . Ibi  abunganira Ingabire bari barabimenyesheje Urukiko rw'Ikirenga mu minsi ishize urukiko ruvuga ko ruzabasubiza.  Uyu munsi  nyuma yuko urukiko rwari rumaze kumva ibyifuzo by'impamnde zombi zirebwa n'uru rubanza, rwemeje ko rwo rubona ibikubiye mu ibaruwa uyu mutangabuhamywa yavuze byasomerwa mu rukiko maze runafata umwanzuro ko rugiye kumuhamagaza byashoboka akazaza imbere y'urukiko tariki ya 15 Gicurasi 2013.Icyi cyemezo cy'urukiko cyatumye umunyamategeko Gatera Gashabana asomera abari baje gukurikirana uru rubanza. Muri iyi baruwa, umutangabuhamya witwa Kayitesi Claire avuga ko mu mwaka wa 2009 yari mu kigo cya Mutobo ahakorerwaga ingando z'abasirikare bitandukanyije n'abacengezi,hakaba hari kuwa kane, mu nzu yarimo ngo haje abagabo batatu baturutse i Kigali bahamagara uwitwa Angelus bahamagara na PPU Doyen ( Vital Uwumuremyi) baramuganiriza bamubwira ko bamuboneye akazi kandi ko niyemera nanarangiza ikosi bazamuha n'akandi kazi. Bamutegeka kuzavuga ko Ingabire afasha FDLR kugirango izatere u Rwanda ,banamutegeka kuzashaka abandi bazamufasha iyi gahunda maze bahita banamuha sheke y'amafaranga ibihumbi magana atatu (300 000 frws) yo muri banki ya CSS . Maze barangije banamuha ipeti rya Major. Uyu mutangabuhamya akaba arangiza abwira urukiko ko  ibi abikoze mu rwego rwo kugirango ukuri kujye ahagaragara ndetse no gufasha urukiko kuba narwo rwakora iperereza rakamenya ukuri kuri icyi kibazo.
Me. Gashabana amaze gusoma iyi baruwa yabwiye urukiko ko mu byukuri ibiri muri iyi baruwa  ntaho bitandukaniye cyane n'ibyari byaragaragaye mu iburanisha ,ko ariko bishimangira ibyo bakomeje kwereka urukiko ko ibyaha Ingabire aregwa  ari ibicurano,ibi bikaba binagaragarira no mu mvugo zivuguruzanya z'abasirikare bareganwa nuwo yunganira harimo Vital Uwumuremyi,Nditurende Tharcisse ndetse na Karuta Jean Marie Vienne.
Urubanza ruzasubukurwa tariki ya 15  na 16 Gicurasi 2013
FDU-Inkingi
Boniface TWAGIRIMANA
Visi Perezida w'agateganyo
Ubuhamya Kayitesi Claire
 
 
 
 
 
 
 
 

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development