Pages

Thursday 30 May 2013

Leta ya Kigali yatangiye guha imyitozo inkoramaraso zizayifasha kurimbura umwanzi.


Leta ya Kigali yatangiye guha imyitozo inkoramaraso zizayifasha kurimbura umwanzi.

mai 30th, 2013 by rwanda-in-liberation
Mu gihe ubu mu Rwanda impungenge ari zose ko haba hari umugambi muremure w'amahanga wo guhirika Leta ya Kigali niko nayo yatangiye imyiteguro yo kwirwanaho.
Nubwo nubundi byari bimaze iminsi abategetsi ba Kigali bavuza akaruru,ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta ya Pahuro Kagame  bikwirakwiza ko hari intambara irimo gututumba hagati ya Tanzaniya n'u Rwanda ubu noneho bisa n'ibimaze kujya ku mugaragaro aho perezida wa Tanzaniya Kikwete avugiye ku karubanda ko leta ya Kigali igomba gushyikirana n'abayirwanya.
Muri urwo rwego ubu leta yatangiye gutoza by'umwihariko "intorenterahamwe"zayo zitwa Inkeragutabara  mu rwego rwo kwitegura kuzazikoresha mu kuzarimbura abo Leta ya Kigali yita abanzi. Ubu imyitozo ikaba irimbanyije mu bice byinshi by'igihugu ariko igiteye impungenge abaturage ni uko mu gutoranya abajya muri iyo myitozo hibandwa ku nkeragutabara zagiye zirangwa n'ubugome bwinshi kuburyo ariho benshi bemeza ko abo bantu ari nka babandi bo kungoma ya Habyarimana bitaga "les escadrons de la mort" inkoramaraso.
Amakuru yizewe kandi ni uko izi nkeragutabara zashyizwemo imbaraga kuburyo ubu ngo muri buri Karere k'igihugu hashyizwemo umusirikare ukorana nazo umunsi kuwundi ndetse ahabwa n'ibikoresho bikenewe byose birimo n'amamodoka.
Mu rwego rwo kwitegura urugamba rukomeye ngo ruri imbere ngo iyi myitozo ni nako iri gukurikirwa no gushaka inkunga y'amafaranga mu baturage aho ngo ubu hari gahunda idasanzwe yo gucuza abaturage amafaranga bitwaje gahunda z'agaciro ku buryo ubu no mu barimu imiborogo ari yose kuko ngo abayobozi b'ibigo by'amashuri  bahawe gahunda yo gusinyisha  ku ngufu abo bayobora bagatanga amafaranga menshi mu Gaciro maze ngo ibyo bikorwa biri imbere bikazabona inkunga.
Nubwo ibi bikorwa byo gucuza abaturage utwabo cyane cyane abitwa abakozi biravugwa ni nako no kubona imishahara bigenda biruhanya  kugeza naho mu nzego zimwe nk'ubuzima imishahara yaragabanutse kuburyo abaganga ubu barimo gukorera imyigaragabyo ituje ku baturage aho batakibavura kuburyo nko ku bitaro bya CHUK i Kigali hari abatangiye kujya bapfira ku mabaraza y'ibitaro abandi bakahaba amezi n'amezi bategerejwe kuzavurwa kugeza ubwo bamwe bahitamo kwitahira bagategerereza urupfu mu ngo zabo.
Tukivuga ku bwoba ubu bwuzuye mu baturage bo mu Rwanda ntitwanabura no kubabwira ko no mu bayobozi batandukanye urwikekwe ari rwose ngo,kuko aho benshi bamaze kubonera ko byanga bikunda ibimenyetso byinshi bimaze kwerekana ko leta ya Kigali yugarijwe bikomeye n'igitutu cy'amahanga mu mpande zose ,ubungo za maneko za Kagame zazuye imigara kuburyo ba bayobozi b'udukingirizo ngo batagishaka gurira byinshi bavuga mu kwanga ko hagira ugira icyo ajya kubarega kwashebuja Kagame maze akabirenza!
Nkuko ikinyamakuru cyanyu Rwanda in Liberation  kidahwema kubagezaho uko byifashe mu gihugu ubu kigiye by'umwihariko gukurikiranira hafi iby'uyu mwuka mubi uri gututumba mu gihugu kijye kibagezaho uko byifashe.
Reka tubitege amaso
Gakire Deus

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development