Pages

Tuesday 7 May 2013

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ikomeje guhatira abanyarwanda bahatuye kuzajya kuramya Kagame uzagirira uruzinduko mu Bwongereza mu minsi iri imbere

Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza ikomeje guhatira abanyarwanda bahatuye kuzajya kuramya Kagame uzagirira uruzinduko mu Bwongereza mu minsi iri imbere

Nkurunziza William ,uhagarariye uRwanda mu Bwongereza
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza ikomeje gukoresha insoresore zayo zirimo Maneko Jimmy Uwizeye, ukomeje gukorana na bamwe mu bamotsi ba Kagame bari barahungiye mu Bwongereza, bavuga ko bahunze ingoma ya Kagame, ariko mu gihe gito kubera ubunebwe bwo kudakora aho bahungiye no kutihanganira inzara, byatumye bataha mu Rwanda, bagenda bagenerwa udushimwe dutandukanye, ari na bo bakoreshwa mu bikorwa nk'ibi byo guhatira abanyarwanda kujya kuramya perezida Kagame kugirango ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza itabigaragaramo, cyane cyane ko ari yo irimo gutera ubwoba impunzi z'abanyarwanda zahahungiye.
Ufatanyije n'abakozi ba ambasade mu guhatira abanyarwanda kujya gucyeza Kagame mu Bwongereza, ari we Mugabo Iginitius, twashoboye kumenya ko Leta ya Kagame yamugororeye akazi ko kuneka Ubwongereza, ku bw'umwihariko ibi akaba abikora yihishe inyuma ya minisiteri y'ububanyi n'amahanga.
Ni muri urwo rwego, kubera ko Perezida Kagame azaba yazindukiye mu Bwongereza, Mugabo yaje mbere kimwe na bamwe muri za maneko za Kagame zihishe mu bacuruzi kugirango afatanye n'abakozi ba ambasade gushakisha abanyarwanda aho bari hose mu Bwongereza kugirango bazaze kuramya perezida Kagame, mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko umunyagitugu Kagame agikunzwe.
Igiteye agahinda muri ibi byose, nuko umubare munini w'abazaza kuramya Kagame ari impunzi z'abanyarwanda bageze mu Bwongereza bavuga ko bahunze Leta y'umunyagitugu Kagame, none mu gihe gito kitarenze n'imyaka icumi bakaba ari bo bakoreshwa mu kujya mu bikorwa bya politiki nk'ibyo birimo no kuneka impunzi nyazo zahungiye mu Bwongereza.
Bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda na bo bahatiwe na Leta ya Kagame kujya kumushagara mu Bwongereza.
Andi makuru agera ku Umuvugizi na none yemeza ko bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda bahatiwe kuza mu Bwongereza, bashagaye Perezida Kagame, bakaba barabeshye ambasade y'Ubwongereza mu Rwanda ko bagiye mu bikorwa byo gushaka ubucuruzi bakora mu Bwongereza, ariko mu by'ukuri bakaba barategetswe kuvuga gutyo kugirango bahabwe visa, mu rwego rwo kujya gusingiza umunyagitugu Kagame mu Bwongereza, aho ateganyije gusura ku itariki 18/5/2013.
Icyiciro cya mbere cya bamwe muri abo bacuruzi bahatiwe kujya mu Bwongereza kikaba cyaramaze gusesekara i London ku wa gatanu taliki 03/05/2013, abakigize bakaba barazanywe na Kenya Airways. Abo bacuruzi bakaba baraje mu ndege imwe n'abamaneko ba Kagame bigize abacuruzi.
Bayobowe na maneko Mugabo Iginitius, abo bacuruzi bakigera ku kibuga cy'indege cya Heathrow Airport, bakiriwe n'abakozi ba ambassade y'u Rwanda mu Bwongereza kugirango babageze mu mahoteli bari bateguriwe kuraramo, akaba ari aho bita Islington na Camden, bakaba ariho ubu bacumbikiwe kugeza taliki 18/05/13.
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on May 6 2013. Filed under AhabanzaAmahangaAmakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development