Pages

Thursday 14 March 2013

Rwanda: Izamuka ry’ibiciro bituruka kuri peteroli bitumye ubukungu bugera aharindimuka


Izamuka ry'ibiciro bituruka kuri peteroli bitumye ubukungu bw'u Rwanda bugera aharindimuka

Bakomeje kuryoha hirya no hino mu ngendo bakorera mu mahanga mu gihe ubuzima ku baturage basanzwe mu Rwanda bugenda burushaho kujya i rudubi
Mu gihe perezida Kagame akomeje kugenda aryoha hirya no hino mu ngendo akorera mu mahanga, ari na ko akomeza gusesagura umutungo w'abanyarwanda, dore ko ingendo ze ziba zihenze umuntu akurikije iz'abandi ba perezida bo mu karere, ubuzima ku baturage basanzwe mu Rwanda buragenda burushaho kujya i rudubi, dore ko ibiciro bya lisansi na mazutu bigenda birushaho gutumbagira, mu gihe na none izamuka ryabyo rigira ingaruka ku isoko ry'ibisanzwe bitunze abantu mu gihugu.
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko abanyarwanda bakomeje guhangayika cyane bibaza aho ubukungu bw'igihugu cyacu bugana, dore ko kuva tariki ya 12/03/2013 ibiciro bya lisansi na mazutu byiyongereye ku buryo budasanzwe, bikava ku mafaranga 1000frw bikagera ku mafaranga 1500 kuri litiro imwe, aho usanga hirya no hino mu giturage ho ibi biciro biri hejuru cyane, dore ko ba nyiri ama «stations» ya lisansi akenshi baba ari abacuruzi bakorana n'ishyaka riri ku butegetsi rya FPR, ahandi bakaba bakorana na perezida Kagame ubwe.
Nubwo Leta ya Kagame iherutse gusobanura ko izamuka ry'ibyo biciro bya lisansi na mazutu ryatewe n'impinduka yabaye ku isoko mpuzamahanga, amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya yemeza ko izamuka ryabyo riterwa n'ihungabana ry'ubukungu bw'u Rwanda ahanini riterwa n'ibihano abaterankunga baherutse gufatira u Rwanda kubera kurema no gushyigikira umutwe w'inyeshamba za M23, umutwe umaze guhitana imbaga y'inzira karengane y'abanyekongo, ukaba waranasize abandi bangara hirya no hino mu bihugu bituranye n'u Rwanda.
Ibi bihano byafatiwe igihugu cyacu, ari na byo byatumye ubukungu bwacyo buhungabana, byatewe n'uburyo perezida Kagame yakoreshaga amafaranga y'abaterankunga batandukanye babaga bageneye u Rwanda, akayashora mu bikorwa byo gufasha inyeshyamba za M23 n'indi mitwe y'iterabwoba yitwaje intwaro muri Kongo, ibi akabikora na none akoresheje ako kayabo mu guhiga impunzi z'abanyarwanda zahungiye hirya no hino mu mahanga, aziziza gusa ko ngo zinenga igitugu ayoboresha abaturage, ari na ko atanga akandi kayabo gaturutse mu misoro y'abanyarwanda mu kumwamamaza hirya no hino mu bihugu by'amahanga.
Itangazo dukesha minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda mu Rwanda ryemeza ko ibiciro ku isoko ry'ibituruka kuri peteroli byiyongereye ku kigero cy'10% hirya no hino mu Rwanda, ibi bikaba byaratumye habaho ingaruka ku biciro by'ibiribwa by'ibanze byatungaga abaturage n'ibyo bagemuriraga amasoko.
Andi makuru dukura mu kigo cy'ibaruramibare (National Institute of Statistics) yerekana ko ibiciro ku isoko mu migi itandukanye yo mu Rwanda biziyongera ku kigero cya 5%, wagerekaho n'ibiciro by'ibiribwa ndetse n'ibinyobwa, bigatuma ihungabana ry'ubukungu bw'u Rwanda rishobora kuziyongera cyane muri uku kwezi kwa gatatu, rikava ku 8% aho ryari rigeze muri kwezi gushize, rikaba ryagera kuri 12%.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi akaba yemeza ko nubwo izamuka ry'ibituruka kuri peteroli nta ngaruka ryari ryagira ku mamodoka ashinzwe gutwara abagenzi, nyamara amakuru dufite yemeza ko n'ibyo biciro byo gutwara abagenzi bisanzwe biri hejuru ugereranyije n'ibyo mu bihugu duturanye byo mu karere, bikaba na byo bishobora kuziyongera inshuro zirenze ebyiri mu minsi iri imbere.
Umwe mu bahanga mu by'ubukungu wavuganye n'Umuvugizi ku bijyanye n'izamuka ry'ibituruka kuri peteroli, yabidutangarije muri aya magambo : "Izamuka ry'ibituruka kuri peteroli rishobora kugira ingaruka zigaragara ku biribwa kubera izamuka ry'ibiciro mu ngendo, ariko na none hakaba hari n'igihe biterwa n'ihungabana ry'ubukungu bw'igihugu akenshi riba ritewe n'abayobozi b'igitugu nka Kagame baba barabaye ba rusiha rusahuzi, aho amafaranga y'igihugu yakagiriye akamaro abaturage bayashora mu bucuruzi bwabo bwite, bityo abantu bacye bakarushaho gukira, mu gihe rubanda cyangwa indi mbaga y'abanyarwanda igenda irushaho gutindahara, ari na ko abacuruzi bananirwa gukora akazi kabo, kubera ko amasoko hafi ya yose yo mu gihugu aba yarikubiwe na perezida Kagame n'agatsiko k'abatoni be".
Gasasira,Sweden

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development