Pages

Thursday 14 March 2013

Rwanda: Aba GP nabo ngo bashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi...


Aba GP nabo ngo bashyigikiye abatavuga rumwe n'ubutegetsi bari mu Rwanda n'ubwo ngo nta bwisanzure bafite bwo kubigaragaza

mars 12th, 2013 by rwanda-in-liberation
kagames-bg.jpg
Abasirikari barinda Kagame cyangwa barinda umukuru w'igihugu mu Rwanda bazwi ku izina rusange ry'aba GPs bisobanura Gardes Présidentielles cyangwa Presidential Unity Guards  cyangwa nanone bakitwa ba Republican Guards. Bene aba basirikari baba ari indobanure ku buryo budasanzwe kandi kwa Kagame ho banahembwa ku buryo budahuye n'ubw'ahandi ku buryo umu GP ugereranyije n'umusirikari usanzwe bahuje ipeti usanga amukubye inshuru zigera kuri zirindwi mu mishahara bahabwa ya buri kwezi.
N'ubwo ibintu bimeze bityo ariko ngo ntibibuza bamwe mu ba GP cyangwa ndetse hafi ya bose guhora binuba kubera uburyo bafatwa nk'aho buri gihe ari abacakara, bakabura ubwinyagamburiro ndetse bamwe bajya banahasiga agatwe iyo hari utungiye agatoki Kagame ko kanaka w'umu GP yavuze atya cyangwa yagize atya. Ibi ngo bituma aba GP bahora bumva bameze nk'imfungwa ku buryo kubyigobotora bibagoye cyane bagahitamo kuruca bakarumira ariko ngo hari bamwe bajya babwira abatavuga rumwe na Kagame ko babashyigikiye n'ubwo ngo batabona inzira byanyuramo kuko nabo ngo nta buhumekero na busa bifitiye.
Ibi twabikuye muri bamwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi ubwabo aho ngo ku italiki 17 Ukwakira 2012 bakoreye imyigaragambyo mitoya ku biro by'uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda hanyuma bakaza kwitahira. N'ubwo ngo bamwe muri bo batahiriwe n'iyo myigaragambyo kuko ngo batatu mubagera hafi kuri 60 ngo bari bitabiriye iyo myigaragambyo ngo barafashwe barafungwa nyuma bza gufungurwa babawira ko ngo ibintu barimo by'ubugizi bwa nabi ngo bakwiye kubivamwo. Abo ariko ngo iryo terabwoba bakaba bararirenze kera ngo ni nacyo cyatumye bajya kuri Ambassade y'Ubwongereza mu Rwanda.
N'ubwo ariko abo byabagendekeye gutyo hari n'abandi ngo baje guhura nyuma na bamwe mu ba GP maze ngo bababwira ko bahoze babareba mu gikorwa bakoze ndetse ko ngo banabashyigikiye muri bene ibyo bikorwa ngo ni uko bo ntaho bafite bavugira ngo nta n'aho bahera ariko ngo nibakomeze batere imbere wenda ngo igihe kizagera nabo babone aho binyagamburira. Aya magambo y'aba ba GP ngo bayavuze nta kindi cyihishe inyuma kuko ngo banagaragazaga ko bababajwe no kutagira ubuhumekero bagahitamo kwongorera bamwe mu bagerageza kubwishakira bababwira ko ngo babashyigikiye.
Maze kumva ibi nibajije igituma abantu benshi cyane abakora mu nzego z'umutekano bakoreshwa ibikorwa byo kwibasira abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame ariko nsanga bishoboka ko abenshi baba babikora bigura ngo batamererwa nabi ariko nanone nibaza igituma aba bantu badakura inyigisho mu mateka ya vuba y'intambara na jenoside byayogoje u Rwanda ngo bitandukanye n'ibikorwa byo kwibasira abaturage ariko nsanga binakwiye ko abantu bakongera imbaraga mu bikorwa byo kwibohoza bityo n'ababashyigikiye bakabona uko bigobotora igitugu cya Kagame.
Cyakora ubwo nanditse iyi nkuru noneho buracya abashinga amashyaka iyo za Burayi bucya buri wese ashinga irye ngo hato atazabura imyanya mu butegetsi bibwira ko ngo bugiye guhinduka bakamera nka wa wundi ngo waciriye inka itarabagwa atazi niba iri buanabagwe.
Gusa u Rwanda mu minsi iri imbere rushobora kumera nka Misiri
Nkunda L.
Kigali City

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development