Pages

Thursday 14 March 2013

Kenya: Itorwa rya Uhuru Kenyatta ntiryaguye neza umunyagitugu wacu Paul Kagame


Itorwa rya Uhuru Kenyatta ntiryaguye neza umunyagitugu wacu Paul Kagame

Ikimwaro gikomeye kuri Kagame, Uhuru Kenyatta niwe watorewe kuyobora Kenya mu gihe Perezida Kagame yari ashyigikiye Raila Odinga.
Mu gihe ibihugu byinshi by'amahanga n'ibyo mu karere k'Ibiyaga bigari birimo koherereza telegaramu z'ishimwe Uhuru Kenyatta, umaze gutorerwa kuyobora igihugu cya Kenya, Perezida Kagame we ari mu gahinda kadashira kubera ko muri aya matora yari yarashyigikiye ku buryo bwimazeyo Raila Odinga, wari uhanganye mu matora n'uwayatsinze. Uhuru Kenyatta, umaze gutsinda aya matora n'amajwi mirongo itanu n'ibice birindwi ku ijana (50,07%), uwo bari bahanganye, wari na minisitiri w'Intebe wa Kenya, Raila Odinga, yatangaje ko atishimiye ibyayavuyemo, akaba yarahise atangaza ko yabayemo ubujura, bityo anatanga ikirego mu rukiko rw'ikirenga kugirango arebe ko rwamurengura.
Amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya, akaba yemeza ko umunyagitugu wacu, Perezida Paul Kagame, yashyigikiye cyane Raila Odinga mu kumwamamaza, akoresheje ingufu ze zose zirimo n'amafaranga. Kuba Kagame yarashyigikiye cyane Odinga si ku busa gusa, ahubwo byatewe n'amasezerano bari bagiranye yuko naramuka abaye Perezida wa Kenya, azamufasha kwirukana Kabila ku butegetsi, bagafatanya no gusahura umutungo kamere wa Kongo ntawe ubakoma imbere; ibi Uhuru Kenyatta akaba we atabikozwa kuko ashaka kugera ikirenge mu cya se waharaniye cyane ko ibihugu byose byo mu karere birangwa n'umutekano, bikagendera no kuri demukarasi ishingiye ku cyo abaturage bazaba bahisemo, hakoreshejwe amatora adafifitse.
Ugutsinda kwa Uhuru Kenyatta kukaba kuzanabyarira Kagame ibibazo kubera ko umutungo mwinshi yasahuraga muri Kongo, igice kimwe cyawo yakibikaga muri Kenya, uyu mutungo ukaba urimo amazu n'umurundo w'amafaranga yahunikaga mu mabanki yo muri icyo gihugu. Si ibyo gusa kuko ubutegetsi bwa Kagame bwari bwaramaze gushishikariza abanyemari benshi bo muri Kenya gushora imitungo yabo mu Rwanda, imitungo irimo no kugura imigabane myinshi muri Banki ya Kigali, izwiho kuba yarabohojwe na Perezida Kagame.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi akaba ari uko Perezida Kagame yari yarohereje muri Kenya «délégation» nini yari iyobowe na minisitiri we w'Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo, na ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, iyi «délégation» ikaba yari iyo gushyigikira no gushimira Raila Odinga iyo aramuka atsinze aya matora. Perezida Kagame yari yanateganije ingabo zo gutera ingabo mu bitugu Raila Odinga mu gihe yari gutsinda amatora bigatuma wenda uwo bari bahanganye ateza imvururu mu gihugu nk'izabaye mu matora ashize yo muri 2007.
Umwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, wavuganye n'Umuvugizi, ariko utarashatse ko dutangaza amazina ye, yadutangarije ko «Kagame yaguye muri «coma» amaze kumva ko Uhuru Kenyatta yatsinze amatora»; ngo «Kagame yari afitanye amasezerano na Odinga yo kuzirukana abanyarwanda bose bahungiye muri Kenya iyo aramuka abaye umukuru w'igihugu, ibi Uhuru Kenyatta we akaba atabikozwa kuko ngo yemera ko abanyarwanda bose bahungiye mu gihugu cye, baba abahakorera politiki yo kurwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame, yaba n'abandi basanzwe, bose bafite uburenganzira bahabwa n'amasezerano y'i Genève yo gutura ku butaka bwa Kenya nk'impunzi».
Niba urukiko rw'ikirenga rwa Kenya rwemeje ibyavuye mu matora, rukemeza ko ikirego cya Raila Odinga nta shingiro gifite, biteganijwe ko taliki ya 26 z'uku kwezi kwa gatatu, kuri stade ya Kasarani, ari bwo Uhuru Kenyatta azarahirira imbere y'imbaga y'abanya Kenya bamutoye n'abataramutoye kubayobora mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.
Uhuru Kenyatta, ufite ubu imyaka 52 y'amavuko, ni umuhungu w'uwahoze ari umukuru w'igihugu wa mbere wa Kenya, Jomo Kenyatta, akaba aturuka mu bwoko bw'abakikuyu, bayoboye igihugu cya Kenya kuva kibonye ubwigenge.
Amiel Nkuliza, Sweden.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development