Pages

Tuesday 22 January 2013

RWANDA: MANEKO ZA KAGAME MURI “NKEZUWIMYE”

 

INDA YASUMBYE INDAGU: MANEKO ZA KAGAME MURI "NKEZUWIMYE"

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru Inyenyeri bwerekana ko ba maneko b'agatsiko  ka leta ya Kagame bakomeje kwirukanka inyuma yabaturage b'u Rwanda,  abenshi baba  ari abakoranye na leta ya Habyarimana. Uyu munsi twazinduwe no kubagezaho ibikorwa bya babiri muri bo ari bo Thacien  MIHETO na Auguste NTAZINDA.
Thacien Miheto ni umunyarwanda  wamamaye mu kazi k'inkotanyi kuva zikiri ku Mulindi.  Yakoranye na za maneko za Kagame mu kwegeranya amakuru bari bakeneye bakigera mu mugi wa Kigali yari azi neza dore ko yari yarakoreye muri Primature kuri leta ya Habyalimana. Ni muri  urwo rwego Thacien yaje kumenyekana muri maneko zose , ziramwisunga kubera ko yari azi byinshi ku Rwanda kugera no ku mabanga y'iby'umutekano kwa premier ministre.
Kubera iyo mirimo yatunganije neza, Thacien yagororewe   OCIR THE ariko ikizere yagiriwe nticyarambye kuko yaje kugirana utubazo na Leta  yari itakimukeneye kuko ba maneko bakomoka Uganda bari bamaze kumenya u Rwanda kumurusha. Nguko uko yajugunywe mu iyarara akabura n'uwamubwira "waramutse", aracupira abura epfo na ruguru!
Yamaze kubona byose bimushobeye aboneza iyo mu Buligi aho yagiye kwaka ubuhungiro abeshya ko ubutegetsi bwa Kagame bwari bumwirengeje agakizwa n'amaguru! Ikinyoma cyaramuhiriye ibyangombwa arabibona, atangira gufata CAPAS nk'izindi mpunzi, abona uko atunga urugo  rwe.
Nk'uko abakurikirana ibya politique ya FPR bamaze kubimenyera, igukoresha iyo igukeneye yarangiza ikakujugunya nabi cyane, ariko yagukenera na none ikaba yakwemerera ibiguzi byose ukayikandira ahayibabaje!
Ibi nibyo byabaye kuri Thacien MIHETO ubwo FPR yikangaga ishingwa ry'Ihuriro Nyarwanda RNC mu bihugu by'i Burayi n'ahandi.
Yahamagawe i Kigali ahabwa inshingano nshya zo gushishikariza abayoboke ba RNC kwitandukanya nayo, bagataha bagahabwa imyanya myiza muri Leta.
N'ubwo bwose rijya rimucika rimwe na rimwe akivugira ko ugushingwa kwa RNC gufite ishingiro ikaba inavuga ukuri, kariya kazi yahawe agakorana umuhate n'umurava bidasanzwe!
Kuba  Maj Micombero JMV ukuriye RNC mu Bubiligi ari musanzire wa Thacien (abagore babo bava inda imwe) byamuhaye amahirwe yo kugirirwa ikizere gikomeye kuko ari we wenyine ushobora kumuvana ku izima akayivamo ndetse akanamucyura i Kigali.   Yatangiye ashakisha ukuntu Maj Micombero yavugana n'ibikonyozi byo muri Leta cyane cyane ba Jacques Nziza na ba    Gen Karenzi Karake. Ntabwo yabigezeho kuko  Maj Micombero yamuhakaniye akamubwira  ko we yitandukanije na leta ya Kigali, ko ubungubu akorera ku kuri kandi ari nako abanyarwanda bakeneye.
Ubwo icyakurikiyeho ni uko Gen Karenzi Karake yasabye telephone igendanwa ya Maj Micombero, Thacien arayimuha.  Maj Micombero yabaye akibimenya biba ngombwa ko ahindura numero ya  telephone kubera kwirinda akaduruvayo yaterwa n'izo za maneko .
Ibi ni ibyo twibwiriwe n'ibyegera bya hafi ya Maj Micombero, ariko kubera ziriya mpamvu tumaze kuvuga ntitwashoboye kumuvugisha ubwe kuko numero twari dufite twasanze itakibaho ntitwashobora guhita tubona inshya.
Ngo ubuze inda yica umugi, Thacien Ndolimana MIHETO  yabonye ko byose byamupfubanye, ahitamo kwandagaza musanzire we Micombero amusigana ibara n'  umwari Nadine Gakarama, inkuru ayinyuza ku Igihe.com. Ibi byari mu rwego rwo kugira ngo amuteshe umutwe ndetse bibe n'intandaro yo gusenya.
Gusa , ntibyamushobokeye kuko yasanze Micombero n'umufasha bahagaze neza  mu izamu! Ni mu gihe kandi, Maj Micombero  ni umugabo ucisha make kandi witonda akarangwa n'ubushishozi butaboneka henshi!
Umunyamakuru wacu Rwema Francis yavuganye na Madamu wa Thacien Miheto   amutangariza ko Umugabo we  ari impunzi nk'abandi mu gihugu cy' u Bubirigi, ariko yirinda kuba yagira icyo atangaza ku mikoranire ye na leta ya Kigali. Amubajije ku mikoranire ya kivandimwe iri hagati ya familles zombi , iye n'iya  Maj Micombero, yavuze ko nta kibazo gihari,  ibintu byose ari amahoro. Ikindi ni uko yamutangarije ko inkuru zandikwa kuri muramu  we Maj Micombero zigamije kumuharabika nta shingiro zifite, kuko iyo ziza kuba impamo   aba atarabuze aho azumva atari muri ibyo binyamakuru by'isebanya.
Ntabwo ari Thacien  gusa ufite umutima wasumbwe n'inda. Auguste NTAZINDA ; mwene Ntazinda umurwanashyaka w'ikubitiro wa MDR ya Kayibanda; nawe ni maneko wa Kagame wigaragaje muri uriya  mukino wa "nkezuwimye".
Uyu,  abantu benshi bemeza ko nta kazi gafatika  yari afite mbere ya 94 ahubwo ko yari atunzwe no kuba  maneko ku ngoma ya Habyarimana, aho yari ashinzwe kurebuzwa no kugambanira abatavuga rumwe n'ubutegetsi.
Abantu nk'aba batagira umutima n'ubupfura, nibo FPR yikundira kuko ako kazi uyu mugabo yagakomeje aho zimaze guhindurira imirishyo.
Aka kazi agakorera mu kibaba cya  Gen Jack Nziza mu buryo bumeze nk'aho amuhatse nko mu gihe cya kera.
Kugira ngo Gen Jack Nziza  abashe gukoresha neza amafaranga yigurije muri (RBD) Rwanda Development Bank mumazina yundi muntu , yaguze amakamyo 18 ayaha plaques  zo mu gihugu cya Tanzania akaba arinaho ataha ariko akorera mu Rwanda na Congo.  Ayo makamyo yose yanditse kuri   Ntazinda kugirango ubucuruzi bukorwe bwitwa  ubwe.
Ayo makamyo niyo agemurira   ibikenewe byose na  M23 n'izindi nyeshyamba zose zayibanjirije. Kubera ko aka kazi agatunganya by'intangarugero, ubu ari mu nkoramutima zikomeye muri za maneko Nziza yikwije impande.
 
Aka kazi k'ubucuruzi yishingikiriza ngo abone uko aneka, Ntazinda yagashobojwe n'uko  Jack Nziza  amwohereje kwa   Mary Baine wari ushinzwe ibyinjira n'ibisohoka mu Rwanda. Bakoranye ikiganza mu kindi, kubera uburambe bwe mu manyanga y'ubwoko bwose,   yigisha  uyu mudamu amayida yo kunyereza amahoro ku buryo bunyuranye.
Kuva ubwo, ibyinjizwaga byose  mu Rwanda bizanywe na Ntazinda byitirirwaga Leta ntibitange VAT cg TVA. Bakoranye mu nduruburi nyinshi bibaviramo ubucuti burenzi ubwo ku kazi. Ikizere cyabaye cyose kugeza ubwo Ntazinda yamuciriye ku mayange  ku by'ubucuruzi bwose afitanye na Jack Nziza, iby'amazu yabo ari Gacuriro na Nyarutarama, ari nako amwerekera uko nawe yabigenza ngo yikungahaze, umugore  ati kubita impfubyi!!!
Iyo mikoranire yabo yaje kurenga ubucuti ukabona ahubwo byabaye ubukwe na bwishywa, Ntazinda yaramutwaye uruhu n'uruhande!
Ibyo ngo byaserereje umugabo we  Col Tom Byabagamba wahoze ari icyegera kya nyakubahwa president Kagame bihura n'uko  Gen Jack Nziza yari yabipanze. Mu by'ukuri  mu kujya  gukorana na Mary Baine, Ntazinda yari ajyanywe na tubiri: gukurikirana ubucuruzi bwa Jack Nziza no kunyeganyeza urugo rwa Ton Byabagamba ngo rusenyuke.
Ibi bikorwa bigayitse byafashe umurego kuva aho   mukuru wa Tom Byabagamba David Himbara wahoze nawe ari icyegera cya Kagame ayobokeye Ihuriro Nyarwanda  RNC. Icyo gikorwa cya Himbara si Tom Byabagamba wenyine cyakozeho , ubu abagize umuryango wabo bose ntibakibona amajyo n'amazo mu Rwanda rwa Kagame. Ni abo gusengerwa!
Ngayo nguko, Kagame n'intore ze zasanze guhangana na RNC mu bitekerezo ntabyo bashoboye none bahisemo isebanyabuhanga rigambiriye gusenya no kuryanisha imiryango y'abayoboke batagikozwa FPR.
Rwema Francis

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development