Pages

Wednesday 23 January 2013

RDC: Igihugu cya Tanzaniya kiyemeje gutabara muri RD Congo nk'uko Ubufaransa bwatabaye muri Mali !

http://www.veritasinfo.fr/article-rdc-igihugu-cya-tanzaniya-kiyemeje-gutabara-muri-rd-congo-nk-uko-ubufaransa-bwatabaye-muri-mali-114646516.html

Mercredi 23 janvier 2013

 

 

 

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere taliki ya 21 mutarama 2013, Paul Kagame yasubije ibibazo yabazwaga mu mvugo ituje ,izira ibitutsi,gusuzugura no kwikangata cyane ! Ku kibazo cyo kuzana indege za drones zo kugenzura umupaka w'u Rwanda na Congo Kagame yasubije ko ntabushobozi afite bwo kurwanya icyo gitekerezo ; nyamara mu ijambo yavuze asoza inama y'umushyikirano mu kuboza 2012 Kagame yabwiye abamutegaga amatwi ko we guhangana nta soni bimutera ! Abatera-nkunga b'u Rwanda barahiye ko batazongera kunyuza inkunga yabo (igihe izaba yafunguwe) mu ngengo y'imari y'u Rwanda, ko ahubwo bazajya bahita bayishyira mu mishinga yagenewe ; u Rwanda rwohereza mafaranga yo gutunga ingabo zo mu mutwe wa M23 none na Tanzaniya yakundaga kwigengesera mu bibazo by'akarere yiyemeje kohereza ingabo zo kurwanya M23, aho ubwitonzi bwa Kagame ntibwaba bufite ishingiro ? Abamusabira manda ya gatatu mujye mukubita n'ibipfukamiro hasi !  

 

Hamaze guterwa intambwe igaragara mugushyiraho umutwe w'ingabo mpuzamahanga ugomba gucunga umupaka w'u Rwanda na Congo no kugarura umutekano mu ntara ya Kivu yo mu burasirazuba bwa Congo. Igihugu cya Tanzaniya kiyemeje kohereza umutwe w'ingabo ugizwe n'abasilikare barenga600 bashinzwe kurinda umujyi wa Goma. Abayobozi bakuru b'ingabo bo mu bihugu by'amajyepfo y'Afurika bamaze iminsi mu nama yo mu muhezo yakorewe i Kinshasa mu rwego rwo kunoza gahunda yo kohereza umutwe w'ingabo mpuzamahanga zo kugarura umutekano muri Kivu ya ruguru.

 

Iyo nama yahuje abakuru b'ingabo za Tanzaniya, Zimbabwe, Afrika y'epfo, Malawi n'ibindi bihugu. Umugaba mukuru w'ingabo za Tanzaniya yagejeje kuri bagenzi be bari bateraniye muri iyo nama ubutumwa bw'uko Tanzaniya yiyemeje kohereza abasirikare 600 mu mujyi wa Goma mu minsi mike cyane. Abo basilikare ba Tanzania bazarinda umujyi wa Goma kandi bazaba bafite ibirindiro ku kibuga cy'indege cya Goma.

 

Uwo mutwe kandi w'ingabo za Tanzaniya uzaba ushinzwe kurinda ibikoresho bya gisilikare bizoherezwa n'ibihugu by'Afurika y'epfo na Angola nk'inkunga izaba itanzwe n'ibyo bihugu mu gufasha izo ngabo za Tanzaniya zizaba ziri i Goma kimwe n'izindi ngabo zo mu bindi bihugu zizaza gufatanya nazo. Harateganywa kandi ko ingabo za Tanzaniya zizaryamira amajanja ziteguye gusubiza inyuma uwo ariwe wese wabangamira umutekano mu gikorwa cyo kohereza ingabo mpuzamahanga i Goma dore ko biteganyijwe ko na  Zimbabwe izahita yohereza ingabo zayo i Goma kimwe n'Angola. Izo ngabo nizimara kugera i Goma zose igikorwa cyo kugaruza uturere turi mu maboko ya M23 no kurwanya indi mitwe yitwaje intwaro muri ako karere kizatangira.

 

Ingabo za Tanzaniya i Goma zateye ubwoba ibihugu bishyigikiye M23.

 

Kuva Tanzaniya yamara kwiyemeza kohereza ingabo i Goma, abayobozi b'i Kigali ubwoba bwabatashye ; Kagame akaba abona neza ko umugambi we wo gufata intara ya Kivu waburiyemo. Kuba Tanzaniya yemeye kohereza abasilikare 600 i Goma bafite inkunga y'ibikoresho bya gisilikare byo mu gihe tugezemo biratanga ikizere ko ikibazo kigiye gukemuka.

 

Icyemezo Tanzaniya yafashe cyo kohereza ingabo muri Kivu cyatunguye u Rwanda kuko rutizeraga ko ingabo mpuzamahanga zo kurwanya M23 bitazashoboka, bivugwa ko u Rwanda rwaracengeje abandi basilikare muri Congo bo kuburizamo igikorwa cyo kohereza ingabo mpuzamahanga muri Kivu. Mu minsi yashije James Kabarebe yatangarije ikinyamakuru cyo mu Bubiligi « le soir » ko umutwe w'ingabo mpuzamahanga wo kurwanya M23 n'indi mitwe muri Kivu ko ari baringa ko utazigera ubaho ; none Tanzaniya ishyize mu bikorwa itangizwa ry'ingabo mpuzamahanga i Goma nk'uko Ubufaransa bwatabaye Mali none ibihugu bindi bikaba bigiye byatangira kohereza ingabo zabo muri icyo gihugu. Igihugu cya Tanzaniya nicyo kizaba gishinzwe ubuyobozi bw'umutwe w'ingabo mpuzamahanga i Goma.

 

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Kigali, Kagame Paul yavuye ku izima maze avuga ko amahanga afite uburenganzira bwo kuzana indege za Drones muri Congo mu rwego rwo kugenzura umupaka w'u Rwanda na Congo ; yabivuze mu mvugo igaragaza ko atishimiye icyo gikorwa kuko yavuze ko ntabushobozi afite bwo kukibuza, bityo amahanga akaba agomba gukora ibyo ashaka byose muri Congo n'ubwo yaba atabyemera !

Kuri iyi vidéo hasi aha mushobora kureba uko indege za drones z'abafaransa zikora:


 

Hagati aho i Masisi havutse undi mutwe wa M26!

 

Imitwe irwanira muburasirazuba bwa Congo igizwe n'abahutu yishyize hamwe kugira ngo ishobore kurengera abaturage baho iri bicwa na M23. Iyo mitwe yishyize hamwe ni Nyatura, Pareco na Maï Maï maze yose hamwe yiyita M26! Iyo mitwe ikaba ivuga ko iryo zina yarihisemo kuko yashoboye kugirana amasezerano y'ubufatanye kuri 26/10/2012! Iyo mitwe irashinjwa kwinjiza abana mu gisilikare ariko yo irabihakana! Biragaragara ko niba amahanga adatabaye vuba muri Congo hashobora kuvuga ubushyamirane bw'amoko Hutu-Tutsi; ibyo bikaba byerekana ko gutabara kwa Tanzaniya ari igikorwa kihutirwa cyane kandi k'ingirakamaro !

 

 

Veritasinfo.fr

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development