Pages

Monday 7 January 2013

Mzee Rutagambwa Umubyeyi Wa Nyakubahwa Paul Kagame Yashyinguwe Mu Cyubahiro.


Mzee Rutagambwa Umubyeyi Wa Nyakubahwa Paul Kagame Yashyinguwe Mu Cyubahiro.

Iminsi mike mbere y'ubunani, Paul Kagame yashyinguye se Rutagambwa wari umaze imyaka 40 yitabye Imana, ndeste na mukuru wa Paul Kagame twabashije kumenya ku izina rya Joseph nawe witabye Imana imyaka 27 ishize. Uwo muhango wari uteraniyemo umuryango gusa wabereye i Muhanga. Nkuko byigeze kugaragara mu kinyamakuru inyenyerinews ku rupapuro "Behind the Presidential Curtains, Mzee Rutagambwa kimwe n'izindi mpunziz'abatutsi zari hirya no hino mu bihugu byegereye u Rwanda hagati y'imyaka yaza 1960-1994, zakomeje guhura n'ingutu z'ibibazo ziganjemo umucyeno no kubura kivura.

Rutagambwa yari mwisengeneza w'umwamikazi Kanjogera. kubera ayo masano byatumye aba umutoni  ibwami, anagira  ubuzima bwiza muli icyo gihe.

Aho mu buhungiro rero, Mzee Rutagambwa  ubuzima bwaramugoye, ndetse ananirwa no gukora imirimo iciriritse nkuko abandi banyarwanda babigenzaga kugirango babashe gutunga ingo zabo. Ibyo byaje kumuviramo indwara y'igifu cyangwa bita ulcers mu rurimi rw'icyongereza, Iyi ndwara yashegeshe Mzee Rutagambwa hanyuma aza kwerekeza Kampala kwivuza, aho yakiriwe n'umugiraneza waje gukomeza kumurwaza akaba ari umuntu yari yarigishije gutwara imodoka dore ko Mzee Rutagambwa yari yarahoze ari umushoferi mu Rwanda mbere yo guhunga.

Hanyuma yaje kwitaba Imana mu bitaro i Kampala, mu ivuriro ryitwa Mulago Hospital, bategereje ko hari uwaza gutwara umurambo baraheba. Nubwo bwose uwo mugiraneza yatumyeho kenshi ku mugore wa Rutagambwa ariwe nyina wa Paul Kagame.Uwo mugiraneza  amaze guheba ahitamo kumushyingura ku butaka bwa leta ahitwa Kawanda Research Station ku muhanda werekeza Luwero urenze Matuga.

http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/behind-the-presidential-curtains-3/

 

Amakuru dukesha bamwe mu bagiye ku muhango wo gushyingura umusaza Rutagambwa mu cyubahiro, avuga ko ikinyamakuru inyenyerinews kigeze kwandika inkuru gihamagarira President Paul Kagame gushyingura se, akomeza  kubyirengagiza kugeza aho madamu we Jeanette Kagame amubwiriye ko nta gisebo kirimo, kuko ari ibibazo byagwiririye abanyarwanda bose kandi n'ubu bikiriho kubera ubuhunzi mu banyarwanda bwabaye umuco karande.

Mwakwibaza rero impamvu Kagame yatekereje gukora uwo muhango wo gushyingura abo mu muryango we  kandi amaze imyaka 18 aba mu Rwanda! Byatewe ahanini n'abamwe mu bantu  muri goverinoma ye, cyane cyane abafitanye amasano na we cyangwa se ubucuti bwihariwe. Nkuko bari barasezeranyije ababyeyi babo  mu gihe bari batangiye intambara yo kwibohoza igihugu, ko nibaramuka batsinze batazabagumisha ishyanga , ko bazabashyingura mu gihugu cy'amavuko. Uwo muhango rero bamwe muri abo bategetsi bawukoreye imiryango yabo, cyane cyane abaturutse za Burundi, nuko abo kwa Kagame nabo batangira kuvuga ko bifuza ko ababo nabo bashyingura.

Kagame ntabwo ari wa muntu ufite umutima muntu wo kumva yakora igikorwa nkicyo, yabikoze abitewe na bene wabo bamushyizeho inkeke. Mubari bahateraniye aho higanjemo inshuti za Kagame za hafi, abo kwa Kananura bongeye kubura ubwumvikane barimo Mbundu Kananura n'abandi benshi biganjemo ku ruhande rw'umugorewe. Cyakora kandi abanyarwanda bamwe baritotomba bagira bati:" Mu gihe President Paul Kagame abashyingura abe mu cyubahiro, abanyarwanda bandi bo amanika amagufa yabo maze akayamurikira abanyamahanga ati; dore ishyano twagushije naho ubundi yabona infashanyo akicinya icyara. Nubwo bwose benshi mu bacitse ku icumu bakomeje kwamagana igikorwa cyo kwandarika imibiri y'inzirakarengane zazize itsembatsemba ni tsembabwoko" President Kagame yabimye amatwi kuko bikomeje kumuhesha ishema. Ubundi abaguye muri Congo ndetse no hirya no hino iyo abashije kuburabuza abanyamahanga bakamwemera ahita yisabira i dollar maze ati abo baguye Congo naba Genocidaire, abicanyi bashaka kumara abatutsi. Nyakubahwa Paul Kagame akigaramira, Cyakora ubwo yibutse gushyingura se dore ko nawe yari yaramwiyibagije wenda azageraho yemerere abanyarwanda gushyingura ababo mu cyubahiro aho kubanika ku gahinga kubera inyungu ze, ubundi wenda azanemera asabe imbabazi abo arimbura igitondo n'ikigoroba hirya no hino mu bihugu aturanye nabyo.

Ese President Paul Kagame yazemerera n'abaguye Congo bagashyingurwa mu cyubahiro? Ubundi akanatanga ingabo ze zabigizemo uruhare zigahanwa cyangwa zigakurwaho icyaha binyuze mu mategeko: Yewe Paul weeeeee!!!!!

Rwema Francis.


No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development